Ko Kagame atagisiga umukobwa we Ange ni iki kibyihishe inyuma?

Muri iyi minsi bitangiye kugaragara ko Perezida Paul Kagame asigaye akorana ingendo kenshi n’umukobwa we Ange aho kugendana n’umugore we Jeannette cyangwa umuhungu we mukuru Cyomoro.

Mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahaberaga inama y’iminsi itatu yahuzaga abayobozi b’ibihugu bya Afurika barenga 45 n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahaganiriwe kuri gahunda nyinshi z’imikoranire ijyanye n’iterambere ry’ibihugu by’Afurika, gahunda ihuriwe n’Amerika ndetse n’ibihugu byo kuri uyu mugabane, Ange Kagame yagaragaye aherekeje se ndetse bifotoranya na Perezida Obama n’umufasha we Michelle.

Si ubwa mbere Ange ajyanye na se mu ruzinduko bonyine kuko no mu minsi ishize we na se bakoreye urugendo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kuri bamwe ngo byaba ari uburyo bwo kumushakira umugabo kuko ngo mu Rwanda nta nshuti y’umuhungu yapfa kuhabona kuko abenshi batinya Kagame kubi, abandi bo bahamya ko ari uburyo bwo kwigana abaperezida ba Amerika bakunze kugaragara cyane bari kumwe n’abana babo b’abakobwa nka Bill Clinton wakunze kugaragara kenshi ari kumwe na Chelsea (kuri Clinton ntabwo bitangaje cyane kuko afite umwana umwe gusa mu gihe Kagame we afite benshi). Hari n’ababibonamo amayeri yo kumwitwaza ngo abe yakurura igikundiro cy’abantu baba bakunze Ange kubera indeshyo ye n’ubwiza.

Mu rwego rwo kugerageza gusobanukirwa n’ubu buryo Ange Kagame asa nk’aho arimo gushyirwa imbere na se twiyambaje  umwe mu banyarwanda bakurikiranira hafi politiki nyarwanda.

Kuri we ngo mu rwego rwo kugota ububasha bwose no kwiharira ububasha bw’igihugu bwose uko bishoboka, Perezida Kagame ntiyafata Cyomoro ngo amugendane kandi amuteganyiriza kuzaba umwe mu bayobozi b’Ingabo z’indobanure cyangwa se umuyobozi wazo.

Umugore we nawe ari mu by’ubucuruzi cyane no gucunga inzego z’iperereza n’ibikorwa byazo ku buryo we ari mu bindi.

Kugendana umukobwa we rero no kumugaragaza iruhande rwe mu mishyikirano n’abashyitsi b’imena, icyo byaba bihishe byaba ali ugutegura amahanga na rubanda no kubamenyereza isura ye, kugirango ejobundi azamuteganyirize gufata umwanya ukomeye muri diplomatie nka Ambassadeur  muri Amerika cyangwa muri ONU ndetse wenda n’undi mwanya wa politiki. Kimwe muli byo. Diplomatie yo birashoboka cyane. Bikaba ali ngombwa ko yerekana uwo mukobwa ngo amahanga amumenyere n’ibiro bikomeye ku isi bimumenyere ejo nashyirwaho bitazasakuza cyane.

ange Kagame 2

ange kagame 3

12498749554_f5afd239b3_z

12514308983_3d3e3619a9_z

12531555135_0396efe800_z

 

Epimaque Ntacyicumutindi