Ko yabuze ibyo atekinika harabura iki ngo Kagame afungure Diane n’umubyeyi we Adeline Rwigara?

Diane Intwali Diane Shima Rwigara ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko afungwa Shima Rwigara

Mpora mbivuga ko iminsi ariyo igena igihe umunyagitugu amara ku buyobozi. Nanditse inkuru nyinshi ku ntwali Diane Shima Rwigara ndetse biza no kungiraho ingaruka nk’uko bisanzwe bigendekera undi wese mu Rwanda. Umunsi wa mbere Diane afata gahunda yo kuba ijwi ry’abaryambuwe ndetse bigera naho afata umwanzuro ukakaye wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Nahise mbona ko ibintu bigiye guhinduka mu Rwanda cyane ko yari asanze indi ntwari Victoire Ingabire Umuhoza ku rutonde ntirengagije inzindi mpirimbanyi za politike zirimo Mushayidi Déogratias, Me Ntaganda Bernard, Dr Théoneste Niyitegeka, Boniface Twagirimana n’abandi benshi. Impamvu natinze kuri Diane ni ukubera ko ari Umututsikazi wongereho umucikacumu bigoye ko abacura binyoma ba Kagame bamubonera ibyaha nk’uko basanzwe babigereka ku banyapolitike benshi barimo na Victoire Ingabire.  

Ifungwa rya Diane Rwigara ryazamuye akababaro k’abanyarwanda benshi barenganyijwe imyaka myinshi ku buryo byateye Kagame kwibutswa ko amarira y’inzirakarengane ahagije bityo agomba guhagarika ubwicanyi. Iminsi uko yicumaga abaturage baturiye akarere ndetse n’amahanga byatangiye kotsa igitutu  umunyagitugu Kagame kumurekura. Ahanini bishingiye kuba azira gusa ko yashatse kwiyamamaza ku buryo ubushinjabinyoma bwabuze aho buhera dosiye ye cyane ko yarushagaho kubambika ubusa. Bikiyongera ho ikibazo cya mama we bashinja gutakira abavandimwe n’inshuti ye. Iyi ngingo yo yaba yarabijije ibyuya Kagame bitewe n’ibyo abashinjabinyoma be bita ibyaha. Kuva iyi kinamico y’uru rubanza rwatangira abahagarariye ibihugu byaho mu Rwanda bakomeje ku rwitabira ikintu kitashimishije agatsiko. Muribuka ko bashatse kurushyira mu muhezo ngo kubera ko hari amakuru ajyanye n’umutekano ariko bibatera ikimwaro gushyira uru rubanza muri urwo rwego. N’ubwo barukuye mu muhezo babuze aho bahera babwira abanyarwanda n’isi yose ibyo badodoye uyu mwari n’umubyeyi we. Byatumye bashakisha uburyo bwose bushoboka kugeza n’aho bongereyemo abavandimwe babo n’inshuti ariko biranga. Impamvu nta yindi ni uko isi yose iruhanze amaso. Nyuma yo kubura aho bahera batekinika harabura iki ngo barekure izi nzirakarengane?

Igisubizo nkibona mu buryo butatu. Impamvu ya mbere n’imitungo yabo agatsiko kamaze gusahura ndetse kanasenya myinshi muri yo. Igiteye impungenge kuri bo ni ukubarekura batabashubije imitungo yabo cyane ko bigaragara ko yafatiriwe indi irasenywa hagamijwe kubacecekesha ariko bikanga. Gutinza irekurwa ryabo rero rifitanye isano n’imitungo yabo. Gihamya yindi ni uko ejo hashize bitwikiriye ijoro kijura bateje cyamunara ibyari bisigaye ku ruganda rwabo hatitawe ku mategeko. Ibi byerekana ko ifungwa ryabo rifitanye isano n’umutungo wabo bityo bazafungurwe nta kintu bagifite bikabatere guceceka. Ibi kandi babikora bashaka kujijisha ko ikibazo cy’imisoro bageretsweho kidafitanye isano n’ifungwa ryabo. Baribeshya! Biyibagije ko ariyo mpamvu batangaga itumye bafungwa. Umunyagitugu Kagame yabivugiye mu nteko ishinga mategeko. 

Impamvu ya kabiri ifitanye isano no kwikuraho ikimwaro. N’ubwo tubona bike ariko nyiri bwite ariwe Kagame afite ibibazo byinshi bya diplomasi. Mu karere kose nicyo gihugu cyari kibayeho kitagira abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bidegembya nkuko tubibona Uganda, Kenya, Burundi, RDC, Tanzania. Bimutera ikimwaro rero aho agiye hose. Byatumye afungura Victoire Ingabire kugirango arebe ko pression yagabanuka ariko birushaho kumukomerana. Arashaka rero kunyuza ifungurwa rya Diane Rwigara na mama we Adeline Muk,angemanyi mu ngirwa bucamanza hisunzwe ingingo zimwe bongereye mu gitabo cy’imanza nshinja byaha. 

Impamvu ya gatatu ni uko bashobora kuba barimo kwinginga Diane na mama we kutazagira icyo bavuga nibarekurwa. Bashobora kubizeza ko imitungo yabo izagarurwa mw’ibanga ariko badasakuje. Iyi mpamvu n’ubwo nyiha amahirwe make ariko irashoboka. Gusa umuntu yakwibaza niba byakundira Diane Rwigara guhagarika ibikorwa bye bya politike yatangije akirengagiza intera bigezeho. Ibi nkeka ko bitazakunda. Umubyeyi we birumvikana ko bitakunda kumubuza kuririra umugabo we wishwe urwagashinyaguro.  Kubera izi mpamvu ntekereza bishobora gufata umwanya munini kugira ngo Kagame abarekure. 

 Biranashoboka ko umunyagitugu Kagame ashobora kubaheza mu munyururu kuko ubona asigaye yitwara “nk’ikihebe” kubera ko yarenze wa murongo wa “no return”. Ibi ariko byarushaho kumuha iherezo ribi kurushaho. Birababaje kuba atarakuye isomo rikomeye mu gufunga Victoire Ingabire noneho akongera agafunga Diane na mama we uzira kuririra abavandimwe n’ishuti. Nigeze kuvuga ko yicuza impamvu yabikoze ariko nta somo abikuramo. 

Prosper