KOMISIYO UKURI RWANDA iributsa inshingano yo kurwanya icyakurura jenoside cyose no guhana abayigizemo uruhare bose.

Jonathan Musonera Prezida wa Komite y'Ubuyobozi bwa KOMISIYO UKURI RWANDA

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya jenoside no kuzirikana abayiguyemo bose, KOMISIYO UKURI RWANDA iboneyeho umwanya wo kwunamira abahitanywe n’ihonyabwoko no kwifatanya n’imiryango yabo ku isi yose. Muri ibi bihe bikomeye by’ubwironde bushingiye ku moko, ku nkomoko cyangwa ku madini, uyu munsi ugomba kutubera inkomanga yo guhangana bidasubirwaho n’irondabwoko, n’ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa ihezwa ry’undi kubera icyo aricyo. Ibyo byombi ni imungu ya nkongwa ihembera ingengabitekerezo ya jenoside.

KOMISIYO UKURI RWANDA iributsa ko za Leta n’ubutabera bifite inshingano yo guhashya icyatera jenoside no guhana abayigiramo uruhare. Iyo nshingano yarirengagijwe mu birebana n’u Rwanda ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwashinzwe gucira imanza abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara ariko rwahagaze nta n’uwa kirazira ruciriye urubanza mu bahoze ari inyeshyamba za FPR Inkotanyi bari ku butegetsi ubu ngubu.
N’iyo mpamvu iperereza ryihariye ryacukumburaga ibyaha byakozwe na bamwe mu nyeshyamba za FPR Inkotanyi, rishyizweho n’umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko Madamu Carla Del Ponte, ryaburijwemo. Ku mugaragaro urwo rukiko rwabogamiye ku batsinze intambara. Dushyigikiye ikurikiranwa ry’abantu bose bagize uruhare muri jenoside, mu byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara kandi ntitwemera itoneshwa rya bamwe mu bicanyi hitwajwe uruhande babarurwagaho mu ntambara.

Ku birebana n’akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda, Raporo y’Umuryango w’Abibumbye bise « Mapping Report » ku marorerwa yakorewe muri Kongo hagati ya 1993 na 2003 yagaragaje ko hakozwe itsembabwoko ryibasiye ibihumbi magana by’Abahutu hagakorwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara byahitanye za miliyoni z’abantu.

Kubera inyungu zikomeye z’ibihugu by’ibihangange bishyigikiye ingoma iri ku butegetsi mu Rwanda nazo zivugwaho n’iyo Raporo byatumye abo ba mpatsibihugu kugeza magingo aya bakingira ikibaba abakoze ubwo bwicanyi ntibakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Umuryango w’Abibumbye wakoresheje iryo tohozwa ryavuyemo iyo raporo wararuciye urarumira. KOMISIYO UKURI RWANDA iragaya uko guceceka no gutambamira ubutabera hejuru y’amaraso yamenetse.

Bikorewe i Buruseli ku wa 9 Ukuboza 2017

Jonathan Musonera
Prezida wa Komite y’Ubuyobozi bwa
KOMISIYO UKURI RWANDA

 


The Rwanda Truth Commission is a not-for-profit, non-partisan, international organization dedicated to promote truth-telling and justice so that all Rwandans can heal and reconcile.