Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y’u Rwanda

Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko yo kumenya abazaba bagize iriya komisiyo ishinzwe guhindura amateka y’u Rwanda iyaganisha mu kaga gakomeye nubwo hari ababibona kimwe na leta y’agatsiko ka FPR nko kwihesha agaciro no kwigira.

Muri iyi nyandiko ndibaza ibibazo bikurikira: ese Uwiziyimana Evode niwe ugize gusa iriya komisiyo? Itandukanye n’iya Mucyo na Mutsinzi? Guhindirura itegeko nshinga, umurage mubi ku mateka y’u Rwanda?

Abasomyi basobanukirwa ibihe bibi u Rwanda rwinjiyemo nka kimwe mu bihugu byahinduriwe itegeko nshinga kugirango umunyagitugu akomeze ayobore ari nako akandamiza umuntu wese uzaba afite ibitekerezo bimunenga.

Abasomyi baribaza impamvu nitiriye Uwizeyimana Evode iriya komisiyo(Komisiyo Uwizeyimana) kandi igizwe n’abantu barindwi 7 yewe Evode atari n’umwe mu bayobozi yaba perezida cyangwa visi bayo.

Nkuko mwabisomye mu bitangazamakuru byinshi iriya komisiyo igizwe n’abantu barindwi muribo harimo 4 bazwi muri politike y’u Rwanda naho abandi 3 basa n’abatazwi cyane nubwo nabo bari basanzwe bafite imirimo ikomeye muri leta ya Kagame.

Nkuko Serge Ndayizeye na Jean Paul Turayishimye bakunze kugaruka kuri uyu mugabo wanenze cyane leta ya Kagame mw’ijambo yivugiye ubwe ko “leta ya Kagame ari leta y’amabandi” akongeraho ko “gukorera iriya leta ari ugufata ubwenge ukabushyira mu gipfu”. Aya magambo niyo yisobanurira imiterere ya Evode ndetse n’impamvu nyamukuru yatumye nawe ashyira ubwenge bwe mu gipfu nk’abandi bose yanengaga.

Abakurikiranira hafi iriya komisiyo yabanjirije (ishinzwe ivugurura ry’amategeko) iyi yaraye ishyizweho bemeza ko ariyo mu byukuri yarangije draft y’ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ko ariyo mpamvu nyamukuru yashyiriweho ndetse ishaka abazayikoramo bafite ubunararibonye mu by’amategeko barimo Evode nk’umuntu ugira akarimi gatyaye ndetse uzwi kumenya guhakwa no gushaka umugati.

Umuntu yakwibaza niba azakomeza gushyirwa kw’ibere kugeza ryari cyane ko abo akorera bazi neza ko n’undi wese waza afite imbaraga ziruta iza FPR yamuyoboka.

Ibi bigaragarira buri wese ko amaherezo ye ashobora kuzamera nk’ay’abandi benshi nubwo ntamwifuriza ibibi. Ugereranyije n’abandi bagiye bakorera FPR ibyo ishaka ndetse kumurusha byarangiye bahawe agatebe, kwicwa, kumeneshwa bakitwa ibigarasha n’ibindi.

Nyuma y’ishyirwa ahagaraga ry’amazina yabagize iriya komisiyo abanyarwanda bifuje kumenya bariya bantu mu buryo bwimbitse bemeye kuba mu bantu bazibukwa nabi. Nkuko natangiye mbikomozeho haruguru bane bazwi muri politike ni Iyamuremye, Mirenge, Evode na Usta. Abandi batatu ntabwo bazwi cyane ariko njye ubwanjye nzi uwitwa Bamwine Loyce. Uyu Loyce turaziranye cyane kuva agitangira kaminuza i Butare avuye i Bugande aho twakomeje kubana no muri kaminuza dore ko ariho nanjye nigaga.

Kubera ko umuryango we wari utuye i Bugande yakundaga kuba kwa nyirarume witwa Frank wakoranaga bya hafi na Richard Muhumuza umushinjacyaha mukuru akaba n’umugabo wa Kayitesi Usta. Icyo gihe Muhumuza yakoraga mu bucamanza i Nyanza cyangwa i Butare. Kubera ko yari afite abantu bakomeye kandi ari n’umuhanga byatumye akorera stage muri ICTR/Arusha nyuma aza gukomereza amashuri ye (master’s) mu buholandi muri Utrecht University. Muzi nk’umugore witonda kandi wicisha bugufi ahubwo nababajwe n’ukuntu agiye kwikorera uriya musaraba ufite ingaruka mbi ku banyarwanda. Bityo akaba asizwe icyasha nkuko Kagame akunda kubikorera abantu abona b’inyangamugayo kugirango bazamunambeho nyuma yo kubakoresha amakosa.

Ngarutse kuri Evode, nibuka komisiyo zagiye zishingwa abantu mu Rwanda ndetse zikaza kubitirirwa. Ubwo komisiyo Mucyo na Mutsinzi zashyirwagaho zigamije ahanini guhangana n’ubufaransa bitewe nibyo bamwe mu bafaransa bari bamaze gushinja u Rwanda.

Ubu noneho iyi komisiyo ihanganishije abanyarwanda hagati yabo kuruta abanyamahanga ari nayo mpamvu zitandukanye na ziriya zitiriwe Mucyo na Mutsinzi. Abanyarwanda nubwo bacecetse ariko birazwi neza ko batabyishimiye na busa nubwo badafite uruvugiro. Ariko Kagame yakagombye kumenya ko iyi komisiyo n’ibizakurikira byose abanyarwanda bafite uruvugiro barabyamaganye mu Bubiligi no muri Afurika y’Epfo.

Sinzi impamvu abadepite bavuga abantu 10 gusa ngo nibo batifuza ko ryahindurwa kandi bariboneye ko muri Afurika y’Epfo no mu Bubiligi abanyarwanda babyamaganye.

Tuzi neza ko hari liste ya bamwe mu banyarwanda bagize diaspora yasabaga ko ryahinduka ariko birengagiza ijwi rya opozisiyo ari naryo rihagarariye abanyarwanda benshi badafite uruvugiro.

Evode akwiye guterwa ipfunwe n’ubwoba kubera amateka amuhinduriweho aho kumutera ishema nkuko leta ya Kagame irimo kumushuka. Mu byukuri Evode niwe uyihagarariye ndetse akaba ariwe uzaba umuvugizi wayo dore ko aricyo cyamukuye muri Canada kandi tuzi neza ko hari abanyarwanda benshi bari basanzwe Kigali kandi batigeze bagaragaza kunenga leta ya Kagame.

Ibi kandi bishimangirwa n’inshuro nyinshi yagiye atumirwa mu biganiro byinshi agaragaza ko itegeko nshinga rigomba kuvugururwa cyane ko “atari umutungo w’amahanga ahubwo ari uw’abanyarwanda”.

Indi mpamvu nayise komisiyo Uwizeyimana ni agaciro bagiye baha Evode mu bitangazamakuru bikorera leta ya Kagame mbere na nyuma y’inshingwa ry’iriya komisiyo aho yagiye asobanura itegeko nshinga rikwiye guhindurwa bityo Kagame akayobora kugeza ashaje. Nta muntu muzima wakwifuza ko yashyirwa muri iriya komisiyo igiye gushyira u Rwanda mu kaga abanyarwanda binjijwemo.

Mw’itangazo leta ya amerika yashize ahagaragara yikomye bidasubirwamo iriya gahunda yo kurihindura aho yagaragaje ko itabishigikiye ndetse yibutsa Kagame amagambo yagiye yivugira wenyine ko atazarihindura n’ubwo ibyo avuga akenshi abihindura bitewe n’igihe arimo ariko kandi nibyiza ko abanyarwanda n’amahanga babizi. Aho yagize ati “ nimbura uzansimbura nzaba narakoze nabi” .

Nubwo tutahuza ibibazo u Rwanda rushobora guhura nabyo nkuko ririya tangazo ribivuga n’iby’Uburundi nyuma y’uko Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu ariko kandi ntawakwirerangiza ko duhuje amateka menshi ku buryo natwe twahura nabyo. Cyane cyane mu rwego rwa demokarasi na dipolomasi u Rwanda rushimangiye ko ruyobowe n’umunyagitugu nka kimwe mu bipimo abaterankunga bagenderaho batera inkunga ibihugu. Abanyarwanda rero bamenye ko igihe cyose baharikirwa inkunga kubera iki kibazo nubwo abaterankunga bakomeje gutera inkunga u Rwanda kandi bazi neza ko nta demokarasi iharangwa. Ibi noneho birakabije.

Abaperezida bose byagiye bahindura itegeko nshinga ku nyungu zabo bwite nkuko perezida Obama yabivugiye muri Ethiopie bigira ingaruka mbi bikiyongeraho n’umurage mubi kubera ko abandi ba perezida bakurikiza ibyo uwababanjirije yakoze mu rwego rwo kugundira ubutegetsi cyane ko ubuyobozi buryoha.

Ndakangurira abanyarwanda kumenya ko twinjiye mu bihe n’amateka bizagorana kwibagirana. Umurage iriya komisiyo Uwizeyimana uzakomeza kugeza ku bazadukomokaho niba hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Reka ndangize nihanganisha abanyarwanda

Impuruza mu Rwagasabo
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu