Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ko Itegeko Nshinga rishya ry'u Rwanda ryatowe kuri 98,3%

Igihe yatangazaga ibyavuye mu matora,Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kalisa Mbanda, yavuze ko ibyo bisobanuye ko Abanyarwanda bemeye gusimbura Itegeko Nshinga ryari ririho kuva muri 2003

Yavuze ko abatoye bose barenze milioni esheshatu, ubwitabire bukaba buhwanye na 99,6%.

Amajwi amaze kubarurwa muri kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda aragaragaza ko abatoye benshi bashyigikiye ko rihinduka kugira ngo perezida Paul Kagame yemererwe kuguma k’ubutegetsi.

Abanyarwanda babazwaga ikibazo kigira kiti: “Wemeye itegeko Nshinga ryua Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015?”

Akanama gashinzwe amatora kavuze ko mu majwi kamaze kubarura mu turere 21 muri 30 tugize igihugu cyose, 98% batoye “YEGO”.

Perezida Kagame yatangiye gutegeka u Rwanda guhera muri 94 jenoside irangiye ari visi perezida na minisitiri w’ingabo nyuma aza kuba perezida.

Ku bwa Komisiyo y’Amatora ngo amatora yagenze neza, nta “bibazo ibyo ari byo byose” bahuye na byo.

Ariko Umuryango w’Ubumwe bw’ibigugu by’Uburayi watangaje ko kimwe mu bibazo byagaragaye ari uko nta ndorerezi zigenga zari mu matora kandi ko imyiteguro yayo yabaye mu gihe gito cyane.

Abadepite bagiye kwamamaza impinduka z’Itegeko Nshinga mu baturage mbere y’amatora.

Bikaba byarabangamiye abaturage kumva neza ibigendanye n’itora rya kamarampaka.

NEC yavuze ko igihe cyatanzwe “cyari gihagije” kandi ko abaturage ubwabo bajya gusaba ko Itegeko Nshinga rihiduka “bari bazi icyo bashaka”.

Perezida Kagame yerekeza ku biro by’amatora

Ku bwa Komisiyo y’Amatora kandi ngo hari indorerezi zigera kuri 600 zose nta mukozi wa leta urimo.

Bityo, NEC ikabona ko zari indorerezi “zigenga”. Imibare idakuka y’ibyavuye mu matora izatangazwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Aya makuru tuyakesha BBC Gahuza Miryango