Bukeye Joseph na Bwana Niyibizi Michel basabwe kuzahagararira FDU-Inkingi mu nama yahamagajwe na Bwana Faustin Twagiramungu

Nkuko benshi mwabimenye Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza mu minsi ishize yari yoherereje ubutumire ubuyobozi bw’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali mu nama yabaye tariki ya 1-2 Gashyantare 2014 ijyanye no gusuzuma uburyo abantu bashyira hamwe imbaraga zo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buri i Kigali abaturage bakabona ubwinyagamburiro . Ibaruwa y’ubutumire ikaba yari yandikiwe urwego rukuru rw’ishyaka rukorera i Kigali rukuriwe n’umuyobozi mukuru w’ishyaka Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

Nyuma yaho komite Nshingwabikorwa(CEP) ibyunguraniyeho inama n’umuyobozi wayo ndetse ikanasuzuma uburyo iyo nama yakwitabirwa cyane cyane ko mu butumire hari hasabwe kumenyesha kare abazahagararira ishyaka muri iyo nama, CEP yari yifuje ko kubera ikibazo cy’intera ndende iri hagati y’ahazabera inama naho CEP ikorera ko bitayishobokera kwitabira iyo nama ariko hafatwa icyemezo ko kubera iyi mpamvu tumaze kuvuga ko ishyaka rizohereza Bwana Nkiko Nsengimana na Bwana Bukeye Joseph aba bakaba ari abayobozi ba Komite mpuzabikorwa y’ishyaka(CC) mu mahanga.

Nyuma y’aho abagombaga guhagararira ishyaka babimenyesherejwe Bwana Nkiko yavuze ko atazaboneka maze inzego zombi CEP na CC zemeza ko Ishyaka rizahagararirwa muri iyo nama na Bwana Bukeye Joseph nawe yitwaje mugenzi we wo muri CC kugirango amufashe gukurikirana inama. Aba bantu bari boherejwe mu nama bari bahawe ubutumwa bwo kugenda bagakurikira inama bagatangamo ibitekerezo ariko babujijwe kugira inyandiko iyo ariyo yose bashyiraho umukono bitabanje gushyikirizwa inzego zikuriye ishyaka ndetse no kuzabanza guca muri congré y’abarwanashyaka b’ishyaka FDU-Inkingi ngo abe aribo batanga umwanzuro ku cyakorwa.

Ishyaka rirashima intumwa zoherejwe muri iyo nama ko koko zubahirije amabwiriza zari zahawe kandi amakuru zatanze zivuyeyo yerekanye ko zatanzemo umuzanzu w’ibitekerezo by’ingirakamaro ari nabyo biri mu byahereweho hafatwa umwanzuro wo gukomeza kunonosora ibiganiro n’ibitekerezo bituma hatangwa indi tariki ya 15 Gashyantare 2014 ngo ibyo biganiro bizakomeze. Ishyaka rero muri rusange ritunguwe no kubona abantu bashobora kwiherera bagafata imyanzuro ivuga ngo ntibazitabira inama, ngo ntibazasinya kandi n’ubundi ikibazo cyo gusinya cyari cyarafashweho umwanzuro ko nta nyandiko iyo ariyo yose y’amasezerano y’ubufatanye cyangwa ikindi kintu intumwa z’ishyaka FDU –Inkingi zizajya muri iyo nama zizashyiraho umukono bitameyeshejwe abarwanshyaka muri Congré ngo babifateho umwanzuro.

Ko ariko bitabuza ko FDU-Inkingi nkuko yakomeje gufata iya mbere mu guharanira ko abanyarwanda babohorwa,ko igomba no gukomeza kuharanira no kumva ibitekerezo by’abandi,no gutanga umusanzu wayo w’ibitekerezo byo gushyira imbaraga hamwe no kunoza gahunda yo guharanira uburenganzira abaturarwanda banyazwe n’ingoma y’igitugu ya FPR- Inkotanyi. Kubera izi mpamvu zose dusobanuye haruguru aha,ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi buramenyesha abarwanashyaka n’inshuti za demokarasi,n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ko nta kintu na kimwe ribona cyaribuza kuzitabira inama iteganyijwe kuba tariki ya 15 Gashyantare 2014.

Komite Nshingwabikorwa(CEP) ikaba yongeye kwibutsa Bwana Bukeye Joseph na Bwana Niyibizi Michel kuzahagararira ishyaka FDU-Inkingi muri iyo namamaze ibitekerezo n’ibiganiro bizayivugirwamo bigashyikirizwa bene ishyaka ( Rubanda) bikazagibwaho impaka hakazafatwa umwanzuro uciye mu mucyo.

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo