Komite nyobozi ya UDR yirukanye Bwana Aloys Manzi mu ishyaka!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Dukurikije itangazo ryo ku italiki ya 9 ukwakira ryatanzwe na Bwana Faustini TWAGIRAMUNGU, aho yihambira ku butegetsi, yemeza ko akiyoboye impuzamashyaka CPC, kandi yarasezerewe, n’aho yiharanga akavuga ko ngo ishyaka UDR ryaba ryaritabiriye inama y’ubugambanyi yakoresheje ku italiki ya 5 ukwakira.

Dukurikije n’ikiganiro cyahise kuri radio impala cyo kuwa gatanu taliki ya 10 cyatanzwe n’uwitwa Rwaka, n’icyo kuwa gatandatu taliki ya 11 cyatanzwe na Aloys Manzi akiyita Vice-president w’ishyaka ryacu, na commissaire ushinzwe ububanyi n’amahanga mu mpuzamashyaka CPC.

Komite Nyobozi y’ishyaka UDR iramenyesha abanyarwanda n’incuti ibi bikurikira :

1.Umugabo Aloys Manzi nta kintu aricyo : ari mw’ishyaka ryacu UDR, ari no mu mpuzamashyaka CPC. Ariko akomeza kwiyitirira imyanya atagifite mu ishyaka no mu mpuzamashyaka, buri wese yakwibaza icyo agamije . Inama ya komite nyobozi y’ishyaka UDR yateranye ku italiki ya 3 nzeli uyu mwaka kugirango yige ikibazo cy’uriya Aloys Manzi, wari umaze igihe kirekire yerekana imyifatire idahuye n’amategeko agenga ishyaka , cyane cyane mu bikorwa by’ubugambanyi no kubiba amacakubili mu barwanashyaka yitwaje umwanya yari afite wa Vice- président.

Muri iyo nama, abagize komité nyobozi tumaze kumushyira imbere ibyo ibikorwa bye, twamusabye kuva ku mwanya wa Vici-président ,tukamushinga indi milimo, bityo tumukura no ku mwanya wa Commisaire ushinzwe ububanyi n’amahanga byajyanaga muri CPC, dore ko ngo kubera ibibazo bye bwite adashobora no kuva aho atuye ngo ajye mu kindi gihugu.

Iyo mwanya yombi twahise tuyishinga Madame MUKAMUTESI Claudette wari usanzwe akora kazi k’ububanyi n’amahanga, mu mwanya wa Manzi, kubera ikibazo tuvuze haruguru. Ibyo byemezo ariko ntibyashimishije Aloys Manzi. Kuri uwo mugoroba inama ikirangira yahise yandika ibaruwa asezera(démission) muri Komite nyobozi no ku mwanya uwo ariwo wose mu ishyaka UDR (ibaruwa turayifite bibaye ngombwa twayishyira ahagaragara)

2 . Umugabo witwa Rwaka mu kiganiro yakoreye kuri radio impala kuwa gatanu taliki 10, arihanukira ntasoni ati : Twagiramungu aracyari Président wa CPC, kandi amashyaka yose uko ari itanu agize CPC, aramushyigikiye, ati ndetse n’ishyaka rya Dr MURAYI riramushyigikiye uretse uwo Murayi wenyine wari vice president wa 2, wivumbuye akajya gufatanya n’umutwe utazwi, akaba ugenda akwiza ibihuha. Turagira ngo tumenyeshe abanyarwanda n’uyu Rwaka tuzi ko yirengagiza nkana ko :

– Twanditse ibaruwa kuwa 5 ukwakira 2014 tumenyesha bwana TWAGIRAMUNGU Faustin ko UDR itazitabira inama yatumije tumusobanurira n’impanvu.

– Twashyize umukono ku itangazo rwasohotse taliki ya 8 ukwakira, risezerera Bwana Twagiramungu Faustin ku mwanya w’ubuyobozi bw’impuzamashyaka CPC. Abanyarwanda basobanukirwe neza, twe abagize Komite Nyobozi ya UDR n’abayoboke bacu bose dushyigikiye president w’ishyaka n’icyemezo twafatiye hamwe cyo kwitandukanya n’ubugambanyi bwa Faustin Twagiramungu n’abamotsi be.

3 . Komite nyobozi ya UDR, yirukanye burundu Aloys Manzi mu ishyaka ryacu ku italiki ya 08 ukwakira, kubera imyifatire twavuze haruguru n’ibindi byiyongeyeho. Ishyaka UDR ryasabye Aloys Manzi gusubiza ibintu n’ibikoresho by’ishyaka yari afite, harimo radio Impala , na site internet: www. rdu-rwanda.org. Kugeza ubu uyu mugabo ntaradushyikiriza ibyo bikoresho byacu.

Bityo rero turamenyesha abanyarwanda n’incuti zacu ibi bikurikira :

-Radiyo Impala ubu yabaye iya Aloys Manzi twavuze haruguru.

– ibiganiro n’inyandiko izo arizo zose bihita n’ibizahita muri iki gihe kuri radio impala no kuri iyo site internet, ntaho bihuriye n’ishyaka rya UDR.

Turamenyesha abanyarwanda kutongera guha agaciro ibiganiro bihita kuri iriya radio Impala , kimwe n’inyandiko zihita kuri iyo site internet , mu gihe tugitegereje ko Aloys Manzi abisubiza ishyaka. Twizeye ko bitazatinda.

Bikorewe i Paris taliki 11 ukwakira 2014

Abagize Komité nyobozi y’ishyaka UDR

Dr MURAYI Paulin – Président
Mme MUKAMUTESI Claudette – Vice Présidente
Mr KARURANGA Saleh – Secrétaire
Mr RUKARA Jean – Trésorier
Mr NDAGIJIMANA Eric – Président du Comité de Liège