KONGERE ISANZWE YA KANE Y’ISHYAKA FDU-INKINGI YABEREYE MU MUJYI WA LOUVAIN MU GIHUGU CY’UBUBILIGI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva tariki ya mbere kugera tariki ya 2 Nzeli 2018, abagize Kongere
y’Ishyaka FDU-Inkingi bateraniye ku nshuro ya kane muri Kongere isanzwe
y’Ishyaka FDU-Inkingi nkuko amategeko y’Ishyaka abiteganya.

Mw’izina rya perezida w’Ishyaka Madame Victoire Ingabire uri mu
munyururu mu Rwanda, Kongere yafunguwe na Bwana Yozefu Bukeye, Perezida
wa kabiri wungirije. Bwana Yozefu Bukeye yibukije abari bateraniye aho,
ko Kongere ibaye mu bihe bikomeye kubera ko Ishyaka rya FPR liri ku
butegetsi mu Rwanda ryafunze abarwanashyaka 12 ba FDU-Inkingi,
bushingiye ku byaha by’ibihimbano. Mu bafunze harimo n’ Uwungirije wa
mbere Prezidante w’Ishyaka.

Abagize Kongere bateranye kandi mu gihe igihugu cy’u rwanda cyugarijwe
n’iterabwoba rishingiye ku magambo y’ubwicanyi ndengakamere avugirwa mu
ruhame n’abakuriye inzego za politiki n’iza gisilikari; si ibyo gusa
kuko n’abaturage batunzwe n’ubuhinzi bakomeje kwamburwa amasambu yabo
maze akigabizwa n’abagize Ishyaka FPR rimaze kwikubira ubukungu bwose
bw’igihugu.

Komite icyuye igihe imaze gususuzuma ibyagezweho mu gihe yayoboraga
Ishyaka, isanga bishimishije inaboneraho umwanya wo kubigaragariza abari
bateraniye muri Kongere. Ibyagezweho byanasuzumwe n’akanama gashinzwe
gukurikira no gusuzuma ibikorwa by’Ishyaka. Ako kanama nako kakaba
karasanze ibyo bikorwa bishimishije nk’uko kabigaragarije abari
bateraniye muri Kongere.

Abagize Kongere baboneyeho umwanya wo gusuzuma ingamba zafashwe na
komite icyuye igihe kugira ngo Ishyaka rigere ku ntego yaryo, ni uko
batanga amabwiriza-shingiro ya politiki Ishyaka rizagenderaho mu yaka
ibiri iri imbere. Abagize Kongere bishimiye kandi ubwumvikane
n’ubufatanye byaranze imikorere mu nzego zose z’Ishyaka .

Bamaze kumva imvo n’imvano y’ivugururwa ry’amwe mu mategeko
ngengamikorere Ishyaka rigenderaho, abagize Kongre bemeje imishinga
y’ivugururwa bari baragejejweho. Nyuma y’aho, byabaye ngombwa ko mbere
y’uko amatora atangira, komite icyuye igihe isezera, hanyuma akanama
gashinzwe amatora kerekana abiyamamarije kuyobora Ishyaka ku rwego rwa
biro politiki.

Nyuma y’amatora yakozwe mw’ibanga, abakurikira ni bo batorewe kujya muri
biro politiki ku myanya ikurikira :
 Prezidante w’Ishyaka :Mme Victoire Ingabire Umuhoza
 Uwungirije wa mbere Prezidante w’Ishyaka (VP1) : M. Boniface Twagirimana
 Uwungirije wa kabiri Prezidante w’Ishyaka (VP2) : M. Justin Bahunga
 Uwungirije wa gatatu Prezidante w’Ishyaka (VP3) : M. Placide Kayumba
 Umunyamabanga mukuru wa mbere w’Ishyaka : M. Sylvain Sibomana
 Umunyamabanga mukuru wa kabiri w’Ishyaka : M. Fidèle Kabera
 Umubitsi mukuru w’Ishyaka : M. Boniface Mbonigaba
 Uwungirije Umubitsi mukuru w’Ishyaka : Mlle Léonille Gasengayire

Abagize Kongere bamaze kwemeza ibyavuye mu matora, abagize biro
politiki nshya beretse Kongere abakomiseri bazayobora komisiyo
ziteganywa n’amategeko maze nayo irabemera. Abagize Kongere banatoye
kandi abagize za komisiyo zihariye .

Abari muri Kongere baboneyeho umwanya wo kumva ubutumwa bw’abahagarariye
imiryango itabogamiye kuri politiki bari batumiwe muri Kongere. Abo
bashyitsi baragaragaje ko bishimiye imyamzuro yafashwe mu rwego
rw’ubufatanye hagati y’amashyaka ya politiki, ndetse n’ubufatanye hagati
y’Ishyaka FDU-Inkingi n’imirayango itabogamiye kuri politiki. Bishimiye
kandi intambwe Ishyaka rimaze gutera mu kwimakaza umuco wa demokarasi.
Abo bashyitsi bizeje abari muri Kongere inkunga yabo mu bikorwa byose
bizaba bigamije guharanira Ubutabera mu Rwanda.

Mw’ijambo rye, bwana Bahunga Yusitini yaboneyeho umwanya wo gushimira
komite icyuye igihe ku bw’umwihariko Bwana Bukeye Yozefu n’abari bagize
ikipe yari ayoboye. Yanashimiye kandi abari muri Kongere kubera
umurava,ituze n’ubworoherane byaranze Kongere ya kane y’Ishyaka
FDU-Inkingi. Bahunga Yusitini yasabye abari muri Kongere kuba kw’isonga
mu bikorwa by’Ishyaka bigamije kwihutisha kubohora abanyarwanda
bakandamizwa kandi baziritswe ku ngoyi y’Ishyaka FPR liri ku butegetsi
mu Rwanda. Bahunga Yusitini ati ubushake n’umurava byacu bizatugeza ku
ntsinzi nta shiti.

Bikorewe i Louvain , tariki ya 2 Nzeli 2018

Fidèle Kabera
Umunyamabanga Mukuru wa kabiri w’Ishyaka FDU-Inkingi.

1 COMMENT

Comments are closed.