Kongere ya FPR:Lt Col Rose Kabuye, Mary Baine n'abandi batanzwe ngo babambwe!

Mu nama nkuru y’ishyaka  FPR INKOTANYI yabereye i Remera kuri Pétit stade kuri iki cyumweru tariki ya 31 Kanama 2014, abayoboke ba FPR batandukanye bari mu nzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda, bibukijwe imwe mu myitwarire n’indangagaciro byagombye kuranga abari muri FPR, hatunzwe agatoki abavugwaho ngo kugambanira igihugu no kuvuga amagambo ngo yo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho!

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze yibanze ku bayoboke ba FPR ngo bagenda bateshuka ku ntego z’ishyaka FPR Inkotanyi bakagambana  ndetse bagasebya igihugu n’abayobozi bacyo, akenshi kuberako ngo bigeze kuba bakomeye mu buyobozi cyangwa bafashije FPR kugera ku butegetsi bityo bakitwara nk’aho Leta iriho hari icyo ibagomba mbese ibafitiye umwenda. Ngo ntawe ubabereyemo ideni nibakureyo amaso!

Col Byabagamba n'umugore we Mary Baine
Col Byabagamba n’umugore we Mary Baine

Umusaza Senateri Tito Rutaremara umwe mu bashinze FPR yunze murya Perezida Kagame, we yabaye nk’uha amasomo abari muri iyo nama, abasaba kwirinda imyitwarire mibi ngo irimo Ubwirasi, ikinyoma, gutekinika, kwitaka wivuga ibigwi n’myato, ubwirasi, kuba rutemayeze (opportunist), kutagira ibanga, gukwirakwiza ibihuha n’ibindi

Ministre Oda Gasinzigwa akaba n’umwe mu bakomiseri muri Cyama yaciriye urwa pirato bamwe mu bagore ngo batumye FPR igera ku butegetsi ubu bakaba baratatiye igihango ngo bandagaza umuryango, bagambana ndetse ngo bangisha rubanda ubutegetsi buriho!

Abigirijweho nkana na Ministre Gasinzigwa muri abo bategarugori nta bandi ni abamaze iminsi bafungiwe abagabo ndetse bakaba barahaswe ibibazo n’inzego z’umutekano nka  Lt Colonel Rose Kabuye na Mary Baine. Hari abandi bavuzwe nabo bagerwa amajanja nka Uwanyirigira Immaculée wari Ambassaderi mu Buhorandi. Ngo hari n’abandi ngo iyo babarebye babona bazagambana nka Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade. Kuva bashyizwe ku karubanda ibigiye gukurikira murabyumva namwe!

Rose Kanyange na David Kabuye mu 1994
Rose Kanyange na David Kabuye mu 1994

Agashya kabaye muri iyi nama ni Depite Eda Mukabagwiza wigeze kuba Ambasaderi muri Canada wihakanye umuvandimwe  we witwa Odette Mukabakomeza uba muri Amerika ngo usigaye aba muri RNC! Umuntu akaba yakwibaza niba kugira umuvandimwe mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari icyaha! Ababikurikiranira hafi bavuga ko muri iyi minsi hagomba guca umweyo muri FPR bityo umunyamabanga mukuru wa FPR Bwana Francois Ngarambe (bizwi ko hari umubano udasanzwe afitanye na Eda Mukabagwiza) akaba yaramugiriye inama yo gusaba imbabazi akihakana umuvandimwe we kugira ngo iyo serwakira nawe itazamuhitana.

Undi wagaragaye ni uwahoze ari Ministre w’intebe, Bwana Pierre Damien Habumuremyi n’ubwo ari ku gatebe bwose bisa nk’aho yaje kwerekana ko adafunze nk’uko byari byavuzwe n’ibinyamakuru bimwe na bimwe.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu muri FPR no mu butegetsi bwo mu Rwanda hagiye gucamo serwakira cyangwa umweyo wo gukuramo abo babona badashyigikiye buhumyi Perezida Kagame n’ubwo hari abavuga ko abenshi baba bazira ko basabye Perezida Kagame kwiyunga na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ibyo sibyo ahubwo abenshi bazira ko batifuza ko Perezida Kagame yafata manda ya gatatu. Abenshi babiterwa n’uko basa nk’abari ku gatebe kandi kuri bo babona baragize uruhare runini kugira ngo Perezida Kagame abe yicaye kuri iriya ntebe.

Ndetse abaraguza umutwe bavuga ko abo barakare bifuza ko FPR yatanga undi mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bityo ubutegetsi bukaguma muri Cyama ndetse wenda uwajyaho akaba yabibuka bagasubirana ingufu bahoranye nk’abanyamuryango ba FPR b’ibanze.

Ibyavuzwe muri iyi mana birashimangira ibimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru bigaragaza ko abibasiwe ibyo baregwa ari ibintu bidafututse ndetse n’abayobozi ba FPR badatinyuka kuvuga ibyo ari byo. Ese kutagira ibanga ni ukuvuga uburyo Aloysia Inyumba yapfuye? Kugambanira FPR n’ukubiganirira mu kabari? Ese kwivuga ibigwi ntuvuge Perezida Kagame ibigwi wenyine bisigaye ari icyaha?

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]