KU BATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI BW’I KIGALI : ICYUMWERU CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE – DUKORE IKI?

Kimwe mubyemezo inama y’abaministiri yateranye i Kigali kuwa 12 Ugushyingo 2014 yafashe harimo : Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku nshuro ya 7 cyatangiye tariki ya 11 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2014.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ni kimwe mubibazo by’ingenzi bihangayikishije abanya politiki na sosiyeti sivile itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze.

Mu Rwanda hateye ingeso mbi yo kwita abanzi b’igihugu abantu bose batavuga rumwe na Perezida Kagame cyangwa ubutegetsi bwa FPR buyobora igihugu. Uwo muco ukojeje isoni ukwiye gucika no kwamaganwa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali turashaka kugaragariza abanyarwanda uko tubona ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo bwagerwaho.

Muri iki cy’umweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ndahamagarira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, baba amashyaka ya Politiki, baba sosiyeti sivile, baba abakurikirana politiki yo mu Rwanda kugiti cyabo; gutanga ibitekerezo uko babona ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwagerwaho.

Ndabararikira gusohora ibitekerezo byanyu muri ibi binyamakuru bikurukira : The Rwandan, Ikaze Iwacu, Inyenyeri na Veritas Info. Inyandiko zanyu turasaba ibi binyamakuru kuzazakira no kuzisohora kumbuga zabo kuva aho iyi nyandiko isohokeye kugera mw iherezo ry’uku kwezi kw’ Ugushyingo tariki ya 30. Turasaba ibi binyamakuru kujya bisohora iyi nyandiko buri munsi bibutsa abantu kugeza kw itariki ya 30 z’Ugushyingo 2014.

Izo nyandiko nizimara kugaragara, nzakusanya itsinda ry’abantu badafite aho babogamiye mu mashyaka, dushyire hamwe izo nyandiko, dukuremo ibitekerezo by’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali. Iyo nyandiko izaba igenewe gushyikirizwa Leta ya Kigali no kuyitangariza abanyarwanda bose. Iyo nyandiko izaba igaragaza icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali batekereza kuburyo abanyarwanda bagera kubumwe n’ubwiyunge. Iyo nyandiko tuzayisohora mu kwezi kwa 12 mbere y’uko uyu mwaka wa 2014 urangira.

Iki gitekerezo gitanzwe nk’ubundi buryo bushoboka abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bagira ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi bakorera hamwe. Ibi bibaye ngombwa kubera ko tubona ibyo kugira ngo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorere hamwe bigenda kurushaho binanirana.

Iyi nyandiko yohererejwe ibinyamamakuru byavuzwe haruguru kugira ngo babitangarize abanyarwanda. Tuboneyeho ama radio ya opozisiyo nka: Radio Itahuka, Ijwi rya Rubanda, Ikondera info, n’ayandi twaba twibagiwe kugira ngo badufashe gukwirakwiza iyi nkuru.

Jotham Rwamiheto

Montréal, Canada

Impirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.