Ku bitaro bya Fayisali ku Kacyiru imihango yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa yatangiye

Amashusho atangiye gukwira ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ko imihango yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye.

Ikigaragara ni uko abahindiro ari bo bagiye gukora imirimo yose nta musirikare bamwe batanga icyubahiro ugaragara ahubwo umuntu wa Leta ugaragara ni Ministre Julienne Uwacu ufite umuco munshingano ze n’ubundi wariwagaragaye ku kibuga i Kanombe mu gihe umugogo wa Kigeli V wahageraga uvuye muri Amerika.

Perezida Kagame we yahisemo kwigira mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa muri Mali kandi yaraciye igifaransa kandi akaba ari mu manza zidashira n’u Bufaransa.