Ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo habereye urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agategenyo rya Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique.

Kigali kuwa 09 Mata 2013

Uyu munsi tariki ya 09 Mata 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mugi wa Kigali nibwo urukiko rwumvise ikirego cy’ubushinjacyaha ku irekurwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’abanyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali aribo Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ndetse na Shyirambere Dominique . Aba bombi bakaba baratawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’amanywa bazize kuba baritabiriye urubanza rw’umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Ubushinjacyaha bukaba bubasabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu ngo kubera impamvu zikomeye zirimo ko ubushinjacyaha bushaka guhagarika burundu ibikorwa by’abaregwa byo kuyobya abaturage ndetse ngo ifungwa ryabo rikaba ryafasha ubushinjacyaha gukomeza gukora iperereza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo buteye isoni n’agahinda hagamijwe gusa gutera ubwoba abayoboke ba FDU-Inkingi ngo batazagaruka gukurikirana urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana SIBOMANA Sylvain akaba yarakorewe iyicarubozo kugeza bamukuye amenyo. Aho kugirango hakurikiranwe abakoreye urugomo Bwana Sylvain ahubwo yahimbiwe ibyaha bitatu birimo :
1. Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 539 na 540 y’itegeko ngenga,
2. Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 463 y’itegeko Ngenga,
3. Gukora imyigaragambyo itemewe icyaha gihanishwa ingingo ya 685 y’itegeko ngenga.

Ubushinjacyaha bushinja ibi byaha ba Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bushingiye ku buhamya bw’abapolisi nabo bagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo no guhohotera abashijwa kugeza banabakuye amenyo.
Ubushinjacyaha bunavuga ko kuba aho ku rukiko rw’ikirenga hari haje abarwanashyaka benshi barimo n’umwe wambaye umupira wanditseho « Demokarasi n’Ubutabera » hakaba hari na ‘badge’ Sylvain yari yambaye yanditseho amagambo « Free- Ingabire » na « Pour sa liberation » hanariho n’ifoto ya Ingabire Victoire atarafungwa n’indi foto imugaragaza yaramaze gufungwa, ibi ngo ni ibimenyetso simusiga bibahamya biriya byaha bashinjwa. Kuba kandi ngo Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaratinyutse akabaza abapolisi impamvu babuza abantu kuza kumva urubanza kubera gusa ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi akanabibutsa ko bo bahagarariye inyungu z’abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose aho kumva ko bashinzwe gusa kurengera inyungu za FPR ibi ngo nibyo cyane cyane ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Sylvain icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Bwana Sibomana Sylvain yabwiye umucamaza ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ari ibihimbano, anagaragariza umucamanza ko ahubwo bigaragara ko umugambi wo kumufata wari waracuzwe mbere. Yasobanuye ko ‘badge’ ubushinjacyaha buvuga yaje koko ku rukiko ayambaye, amagambo yanditseho akaba agaragaza ko nubwo Ingabire ari mu rubanza abamukunda bamwifuriza ko yagirwa umwere n’urukiko nyuma yo gusuzuma no kumva inyiregurire ye. Sylvain yakomeje avuga ko atumva ko kuba umuntu yakwifuriza mugenzi we ikiza byahindurwamo icyaha.

Kubirebana n’amagambo ndetse n’ifoto ya Ingabire Sylvain yabwiye umucamanza ko amagambo, yaba ayanditse ku mupira yaba n’ayanditse kuri ‘badge’ nta narimwe riteye ikibazo, nta na rimwe rifite ibisobanuro byakwitwa icyaha. Yanabwiye urukiko ko imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha nta yigeze ibaho kandi nta n’ibimenyetso bigaragaza icyo cyaha.

Bwana Shyirambere Dominique we yabwiye urukiko ko yafashwe na polisi ubwo yari asohotse mu mbago z’urukiko agiye kwitaba umurwanashyaka wari umubajije aho icyumba cy’iburanisha giherereye hanyuma yasohoka agahita afatwa na polisi ikamwambika amapingu agahita ajyanwa mu modoka ya polisi yari hafi aho. Yasobanuriye urukiko ko we yafashwe mbere ya Sylvain ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja buvuga ko yafatanyije na Sylvain ko atazi igihe byabereye haba izo mvururu, cyangwa imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha, gusa avuga ko amaze gufatwa no gushyirwa mu modoka ya polisi yambuwe ikote n’ishati yari yambaye agasigarana agapira k’imbere kari kanditseho « demokarasi » hanyuma polisi ikamufata amafoto.

Umunyamategeko Munezero Claude ubunganira yifashishije ingingo ya 59 n’iya 45 za ‘Code de Procédure Pénale’ yabwiye urukiko ko abo yunganira bigaragara ko nta bimenyenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite cyane ko bwifashisha icyo bwita abatangabuhamya b’abapolisi nabo bashinjwa n’uregwa kuba baramuhohoteye ibi bikaba bitemewe ko bahindukira bakaba abatangabuhamya, ikindi yababwiye ni uko urukiko rutashingira ku buhamya bw’aba bapolisi ngo bwifashishwe nk’ubugomba gutuma abo yunganira bafungwa by’agateganyo kandi hatarigeze hakorwa ivuguruzanya makuru mu gihe cy’ibazwa, yasabye umucamanza ko yakurikiza ibyo ziriya ngingo zivuga ndetse n’ibivugwa n’ingingo ya 94 maze agategeka ko abo yunganira bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze nkuko iyi ngingo imaze kuvugwa ibifata nk’ihame ryo kuburana uri hanze nk’inshingano cyane cyane ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakurikiranwa bafunze.
Uyu munyamategeko kandi yunze mury’uwo yunganira asaba ko mu mpamvu zanatuma uwo yunganira yarekurwa akaburana ari hanze harimo n’ijyanye no kubungabunga ubuzima bwe, kuko usibye kuba yarahohotewe kugeza akuwe iryinyo hakenewe no kwivuza byihariye kuko n’amenyo yitwa ko yasigayemo ajegera akaba akeneye kwivuza bihagije.

Muri uru rubanza Bwana Sibomana Sylvain na SHYIRAMBERE Dominique basabye umucamanza kubafasha gukemura ikibazo gikomeye bafite aho bafungiye ku biro bya polisi ya Kabuga kuko ubuyobozi bwaho butabemerera gutunga icyaricyo cyose cyabafasha kwiregura kuko batemerewe kugira ikaramu, urupapuro cyangwa ikayi yo guteguriramo urubanza ndetse ko n’impapuro (documents) ziriho amategeko atandukanye batemerwe kuzitunga, ibyo babishingira ko ku itariki 7 Mata 2013 abapolisi babambuye ibyo bari bateguriyeho urubanza ndetse na documents z’amategeko zose bari bafite zo kwifashisha. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kubangamira imyiregurire yabo.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi riramagana ibikorwa nkibi bigayitse byo kwibasira izi mpirimbanyi za demokarasi kuko uyu munsi ubwo izi nzirakarengane zari zivuye mu rubanza zigejejwe aho zifungiye i Kabuga zabujijwe uburenganzira bwazo bwo guhabwa ifunguro mu gihe nyamara ukuriye iyi sitasiyo ya polisi yari yemeye ko bagemurirwa kubera ko yari yeretswe impapuro zo kwa muganga zitanga amabwiriza ajyanye no gufata ifunguro ryihariye kubera impamvu z’uburwayi.

Iri hohoterwa ry’abarwanashyaka bazira ko bitabiriye urubanza nta gushidikanya ko ari ikimenyetso cy’imigendekere mibi y’urubanza rwa Mme Victoire Ingabire umuhoza nawe ukunze kwibasirwa kuko umwaka ushize ubwo yaburaniraga mu rukiko rukuru nabwo ibimenyetso nkibi bigaragaza kubogama kw’inzego byatumye atakariza ikizere urukiko rukuru ava mu rubanza rutarangiye kubera guterwa ubwoba k’umutangabuhamya we. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko gutegereza ubutabera butabogamye bikigoye cyane cyane ku banyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba ku munsi wejo tariki ya 10 Mata 2013

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

2 COMMENTS

  1. izi mpirimbanyi ko zikomeje gutitiza ingoma yagatsiko ra! mukomereze aho ibihe biregereje,kandi ayo’maraso yanyu bamennye babakura amenyo azishyurwa umunsi umwe. Vive la democratie,vive les(impirimbanyi)!

Comments are closed.