Ku mupaka w'u Rwanda na Congo habonetse imirambo y'abofisiye babiri!

Ku mupaka w’uRwanda na Congo(DRC) haravugwa imirambo y’abasirikare babiri bo kurwegorwa ba Officier(umukapitaine n’umulieutenant),iyi mirambo ikaba yabonywe nyuma yaho aba basirikare baburiwe irengero tariki ya 11/6/2014 ubwo habaga imirwano hagati y’ingabo z’uRwanda n’iza congo.

Iyi mirambo nkuko société civile yo muri congo ibivuga ikaba yabonywe itangiye kwangirika ariko bikaba ngo bigaragara ko iticiwe rimwe! Iyi miryango ikaba iri gushyira mu majwi leta ya Kigali kuba ariyo yabishe nyuma yaho ibafashe mpiri nk’imfungwa z’intamabara.

Kuva igihe cy’imirwano leta ya congo iravuga ko hari undi musirikare wayo nubu itarabona nawe wafatiwe ku rugamba n’ingabo z’uRwanda ,imiryango ya société civile ikaba isaba ko yarekurwa. Mu mateko y’intambara bikaba bibujijwe kwica umusirikare ufatiwe ku rugamba kuko kumwica bifatwa nk’icyaha cy’intamabara.

Source RFI journal afrique matin du 22/09/2014