Ku wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2012 niwo munsi wa mbere warangiye nta muntu wishwe mu mujyi wa New York

Ku wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2012, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nta muntu wapfuye arashwe, atewe icyuma cyangwa yishwe mu bundi buryo. Ibyo bikaba ari igitangaza nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo mu mujyi wa New York (NYPD). Paul Browne, umuvugizi w’igipolisi cyo mujyi wa New York (NYPD) yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko ahereye ku byo yibuka nibwo bwa mbere biba.

Tom Repetto, umuhanga mu by’amateka mu gipolisi cya New York (NYPD), nawe ntabwo yibuka umunsi wigeze guhita muri uwo mujyi nta muntu wishwe, ngo mu mujyi utuwe n’abantu barenga miliyoni 8 ni ibintu bisanzwe. I Chicago, hishwe abantu 462 meurtres muri uyu mwaka ku baturage bagera kuri miliyoni 2,7.

Bwana Repetto atanga urugero ngo nko mu 1990, i New York hishwe abantu 2 245, muri uyu mwaka wa 2012 hamaze kwicwa 366 naho mu mwaka ushize wa 2011 hishwe 472. Mu gihe mu 1994 hishwe abantu 4 967 barashwe, ni ukuvuga 14 ku munsi, umwaka wa 2012 ushobora kuzesa umuhigo w’umwaka wishwemo abantu bake mu mujyi wa New York kuva mu myaka ya za 1960.

Kuba nta muntu wishwe kuri uwo munsi i New York ariko ntabwo byabujije ko hagira abakomereka nk’ikinyamakuru Daily News kivuga ko hari umusore w’imyaka 16 wajyanywe mu bitaro mu gace kitwa Bronx yirashe by’impanuka mu itako.

Nta byiza bitinda, ku munsi wakurikiyeho ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo, saa tanu n’iminota 20 za mu gitondo, agahenge kararangiye kuko umugabo w’imyaka 27 yiciwe mu gace ka Brooklyn, ni ukuvuga ko ari we wa mbere wari wishwe kuva ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2012 saa yine n’iminota 25 z’umugoroba.

Ubwanditsi