KUBA NAREREKANYE UKUNTU INZEGO ZA LETA ZIRI GUCAMO IBICE ABANYARWANDA SINAKAGOMBYE KUBIFUNGIRWA AKA KAGENI AHUBWO NAGAKWIYE KUGORORERWA!!!!!

Jean Baptiste Icyitonderwa

Uyu munsi kuwa 4 werurwe nibwo bwa Jean Baptiste Icyitonderwa yitabye urukiko rukuru rwa Kigali aho yaburanaga ubujurire bw’urubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

Icyitonderwa yagaragarije urukiko rukuru impamvu zatumye ajurira,zirimo kuba aregwa ko yakoze inyandiko mpimbano kandi ibyo bamuregesha hari ababyiyemerera,impamvu yatanze ni nyinshi nkuko turi bubigarukeho mu itangazo turi gutegura,ariko icyatangaje abitabiriye urubanza ni ikibazo umucamanza yabajije umushinjyacyaha,amubaza niba impapuro afata nk’ibimenyetso ari umwimerere,umushinjacyaha nawe ati ntamwimerere nabonye nange nazibonye gutya! aha ariho umwunganizi wa Icyitonderwa yazamuye ijwi avuga ko umushinjacyaha yabeshye urukiko,aho yagize ati umwimerere uri kwa Minisitiri w’intebe niyo mpamvu atawumuhaye murwego rw’ibanga rigomba kugirwa n’inzego bityo tukaba twibaza ukuntu umushinjacyaha arega kandi atararegewe n’uwo wandikiwe cyangwa se buvuga ko yabeshwe,

Icyitonderwa waje mumodoka y’ikamyo yicaye inyuma wenyine,yaje agaragara nk’unaniwe cyane bitewe n’urugendo rurerure kandi akomanganya amenyo kubera imbeho,bigaragara ko na marariya yarikimurimo kuko yaramaze iminsi atamerewe neza,

Icyitonderwa yibukije urukiko ko leta y’u Rwanda inyigisho yayo ari ukuvugako amoko yaje ashingiye kubyiciro aho ivuga ko ngo uwagiraga inka,yitwaga iki,uteye intambwe akitwa ubwoko runaka,ati namwe murebe aho byagejeje u Rwanda nk’uko Leta ibyigisha ari naho yashimangiye imvugo ivuga ngo ngaho namwe mumbwire umuntu uzitwa UMUHANYA,UMUHIRIMBIRE n’ibindi ati ibyo bintu icyerekana ko nakanagororewe aho kugororerwa uburoko!ikindi nuko na leta nyuma yaho tugaragaje ko tutabyishimiye nayo yarabihinduye kandi iha abana biga muri za kaminuza inguzanyo bagenerwaga.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ataregwa ibyo yakoze ahubwo bumurega ko yatanze abantu ababeshyera ko bashyize imikono yabo ku mugereka w’ibarwa yatanze,mugihe Icyitonderwa avuga ko nubwo atariwe wasinyishije abantu cyane ko niba harabaye ibyo byo gusinyisha abatari abanyeshuri hashakwa abo bari bahagarariye icyo gikorwa cyo gusinyisha kuko bo biyemerera ko aribo bashatse ababikora bakabizanira Icyitonderwa murwego rwo kumwereka ko hari abanyarwanda bashyigikiye igitekerezo cye,akanavuga kandi ko ibi byose byabaye ntabugome bwarimo ahubwo ni inyungu rusange

Ikindi nuko nabo bavuga ko bemeye ko basinyiwe ntawabiha agaciro kuko batagaragaye murukiko,ikindi ni umwuka wariho igihe ubushinjacyaha bwerekana ko babajijwe bitewe ko uwo munsi aribwo ibarwa yagejejwe kwa Minisitiri w’intebe ari nabwo hatawe muri yombi abantu benshi bafitanye isano nicyo gikorwa,bivuze ko hanabaye iterabwoba rikomeye kuri bo.

Nkuko twatangiye tubibabwira turi kubategurira neza itangazo rirambuye

 

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver (sé)