“KUBA PREZIDANSI YA REPUBULIKA IDASHYIIGIKIYE ICYEMEZO CY’URUKIKO RWIKIRENGA KU BIREBANA N’ICYAHA CYO GUSEBYA UMUKURU W’IGIHUGU MU ITANGAZAMAKURU NI IKINTU KIMWE GUKOSORA AMAKOSA YAKOZE NI IKINDI”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°008/PS.IMB/NB/2019:

Rishingiye ku itangazo rya Presidansi ya Repubulika y’u Rwanda ku birebana n’icyaha cyo gusebya umukuru w’Igihugu mu Itangazamakuru;

Rimaze kubona ko iryo tangazo rivuguruza icyemezo cy’Urukiko Rwikirenga nyuma y’aho rwemeje ko gusebya umukuru w’igihugu bigomba gufatwa nk’icyaha;

Rishingiye kandi ko icyaha cyo gusebya umukuru w’Igihugu giteganywa n’Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda;

Ishyaka PS Imberakuri ritangaje ibikurikira:

Ingingo ya 1:

Ishyaka PS Imberakuri ryishimiye itangazo rya Prezidansi ya Repubulika riivuguruza icyemezo cy’Urukiko Rwikirenga nyuma y’aho rwemeje ko gusebya umukuru w’Igihugu mu itangazamakuru bigomba gufatwa nk’icyaha gikurikiranwa n’inkiko mu manza nshinjabyaha aho kuba mu manza mbonezamubano nk’uko biteganywa n’Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri risanga kuba Prezidansi yavuguruje Urukiko Rwikirenga bidahagije bityo rikaba risaba rikomeje Presidansi ya Repubulika gutera indi ntambwe maze igategeka Guverinoma gutegura vuba umushinga w’itegeko rivugurura itegeko mpanabyaha cyane cyane mu ngingo zirebana n’ibijyanye na kiriya cyaha kugira ngo wemezwe n’Inteko Ishingamategeko.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryateguwe na Guverinoma maze ryemezwa n’Inteko Ishingamategeko hanyuma rishyirwaho umukono na Prezida wa Repubulika hatitawe ku mahame y’ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko byamaganywe n’abanyamakuru cyane cyane ku birebana na kiriya cyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu.

Bikorewe i Kigali,kuwa 26/04/2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)