Kubaha nyakwigendera Kizito nyabyo ni ukwirinda impuha (fake news)

Umuhanzi KIzito MIhigo

Mu gihe tugikomeje kuzirikana nyakwigendera Kizito Mihigo, abamukunda n’abubaha muntu muri rusange bakwiye kugerageza kubahiriza ukuri ku byamubayeho aho batabishoboye bagaceceka.

Mboneyeho rero kugaragaza bimwe mu bikwirakwizwa ku mbuga bikwiye gukosorwa no kwirinda kubikwirakwiza kuko ari ibinyoma.

1. Inkuru y’urupfu rwa Kizito yatangajwe ku wa mbere, bamwe bati yishwe ku wa gatandatu bakabiha n’ibisobanuro byinshi.

Ibi si byo. Ku cyumweru Kizito yari akiriho kuko yabonanye n’umuvandimwe we ririya tangazo rya RIB icyo rivuga ni cyo. Aho ribeshya ni aho rivuga ko yabajijwe ari kumwe na avocat Si byo kuko Kizito yavuze ko adashaka uwo mudamu wari uje avuga ko ashaka kumwunganira. Kizito rwose yabonanye n’abamusuye baranaganira birambuye.

2. Inkuru zakwijwe ngo umurambo we wari wavanywemo amaso n’ibindi bice by’umubiri.

Umurambo abantu barawubonye amaso yari arimo. Gusa yari afite mu maso ibikomere bitatu.

3. Inkuru zakwijwe ngo umunyamakuru wavuze ibi bikomere bitatu yaburiwe irengero.

Ibi na byo si ukuri kuko kugeza mu ma saa ine za mu gitondo uyu munsi uwo munyamakuru nta kibazo yari yakagize mu gihe inkuru zimutabariza zatangiye ejo.

Umunyamakurukazi wazikwije ni na we wabwiye aba diplomates ngo umurambo wa kizito nta gikomere kiriho. Kandi nyamara uwo munyamakurukazi ntiyahagaragaye. Umuntu akibaza umukoresha uwo ari we.

4. Inkuru zakwijwe ngo umurambo wa Kizito wazanywe n’aba GP, Special Force bafite imbunda n’ibindi.

Si byo. Bariya basore ni abo muri famille ya Kizito barimo na murumuna we basangiye se na nyina.

5. Inkuru zakwijwe ngo uwayoboye imihango yo gushyingura (MC) ni uwo mu iperereza ry’u Rwanda (NISS).

Si byo. Uriya ni muramu wa Kizito warongoye mushiki we bava inda imwe.

6. Inkuru zakwijwe ngo FDLR yunamiye Kizito.

Ibi si byo n’ababihimba sinzi ikibibatera kuko Kizito yitahiye nta mpamvu yo kumurega ibirego atari bwiregureho.

FDLR ntabwo yigeze isohora itangazo ryo kunamira Kizito, iryasohokeye mu bahimba ryari rikoranye ubuswa bwinshi cyane FDLR yaryihakanye.

Kandi abari banarihimbye babikoranye ubuswa bavuga ko ari itangazo Numero 103 ryo ku itariki 21/02/2020. Uretse ko atari na byo ntibinashoka ko FDLR yaba ikoze amatangazo agana kuriya mu mezi atageze no kuri abiri ya 2020. Amatangazo ya FDLR abarwa buri mwaka. iryo kuvuguruza ririya rihimbano ryari 02/02/2020. Kubeshya ni bibi.

7. Inkuru yakwijwe ngo misa y’i Buruseli yo ku wa gatandatu yateguwe na opposition.

Sibyo nabyo. Yateguwe n’inshuti za Kizito n’urungano bafatanije n’ababyeyi be ba hano mu Bubiligi (famille adoptive).

Ntaho Misa ihuriye n’ibindi bikorwa byarimo ibyari bimaze amezi atandatu biteguwe byayikurikiye. Kandi kuva mu misa ukajya muri ibyo bikorwa cyangwa ukavuga kuri Kizito ntibivuze ko ibyo bikorwa byombi byari byateguriwe rimwe. Misa iyo isomwa haza abantu bose, nta ruhushya (audience) baka, abantu bose baje mu misa ku rukundo bafitiye Kizito nta shyaka ribatumye.

8. Kuvuga ko Kizito atigeze ashaka guhunga ahubwo yashimuswe akajyanwa muri Nyaruguru.

Kuba Kizito yarifuzaga gusohoka mu gihugu ni uburenganzira bwe nk’umuntu wumvaga umutekano we ugeramiwe, asabwa gushinja ibinyoma, atotezwa, ameze nk’uri mu buroko budafite inkuta zigaragara ndetse yarabwiwe ko azicwa.. rero nta cyaha kirimo ku buryo byatuma abantu bajya kubeshya ngo yajyanyweyo n’inzego z’umutekano.

Igihe yafataga inzira hari abo yavuganye nabo, ndetse akimara gutangirwa n’abaturage bamutungiye agatoki abapolisi n’abasirikare, yari yabanje kubimenyesha bamwe mu nshuti ze.

9. Kizito Ntiyaragiye mu mitwe irwanya Leta

Kuba Kizito yarashatse kugenda aciye hariya yafatiwe ntibivuze ko hari aho ahuriye n’imitwe yigeze kuharwanira ahubwo yahaciye bimwe uhiriye mu nzu atabura aho apfunda imitwe tunibuke ko ari naho yavukaga.

N’ubwo yari agiye guca i Burundi ntibivuze ko ariho yagombaga kurangiriza urugendo rwe, ikizwi ni uko yari afite ababyeyi mu Bubiligi (famille adoptive) yari afite gahunda yo gusanga dore ko yanatuye muri ico gihugu igihe kitari cyo.

Ibyo abantu batazi bajye bihangana babaze aho guhimba ibitarabayeho.

Nyakwigera Kizito Mihigo Imana imuhe iruhuko ridashira!

Jean Claude Nkubito

2 COMMENTS

  1. None se M. Nkubito
    kuba muramu wa Kizito bivuga ko Manweli adakora muri NISS cg mu nzego z’umutekano?
    aho urabeshye, nawe uzabaze neza. Shubwo wari kubyuzuza ugira uti no gukora mu nzego z’umutekano ntawe bibuza kuba yayobora imihango mu rubanza urwarirwo rwose. Nta n’aho bihuriye n’ukwicwa kwa Kizito.

    Ku bindi byose wagerageje gutanga ubutumwa bwiza.

    Ariko wibagiwe ko nta perereza ryigenga ryari ryaba, rero ibivugwa byose byaba hifatwa nk’inkuru mu zindi.

  2. Ubundi baravuga mu Kinyarwanda ngo uwanga amazimwe (nushaka wumve ibihuha) abandwa habona! None se ibihuha byabura bite iyo Leta ubwayo itanga amakuru ashingiye (yuzuyemo) ku (i)binyoma, igahakana kandi ko ibisabwa na benshi/bose, cyane cyane abo bayikeka amababa, gushyiraho abakora iperereza ryigenga; maze ngo bagaragaze ubwere bwayo?

Comments are closed.