“Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho.”: Diane Rwigara

Diane Rwigara

Diane Rwigara, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko azakomeza ibyo yatangiye muri politiki.

Yarekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda.

Yahakanye ibyo aregwa.

Yatangiye avuga ku buzima bwe bwo muri gereza.

Yagize ati: “Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo.

“Uburyo imfungwa za politiki zifatwa si bumwe n’ubwo izindi mfungwa zifatwamo.

“Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba.”

Imfungwa za politiki?

Imvugo “imfungwa za politiki” iri mu byatumye Victoire Ingabire ahamagazwa n’ubujyenzacyaha nyuma y’iminsi 24 arekuwe.

Uwo mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yafunguwe mu kwezi gushize kwa cyenda ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’ubujyenzacyaha rivuga ko Madamu Ingabire yari yahamagawe kugira ngo amenyeshwe ko ibimaze iminsi bitangazwa na we cyangwa byavugwaga mu zina rye, bishobora gukurikiranwa nk’ibyaha.

Uru rwego rwavuze ko nyir’ubwite na we yemeye ko hari bimwe bivugwa mu izina rye bikozwe n’abamwiyitirira kandi bikaba bishobora kumwanduriza izina.

Diane Rwigara avuga ko “bitoroshye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yagize ati: “Uribasirwa, urabifungirwa, bamwe baburirwa irengero, abandi bakicwa.”

Yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC James Copnall niba ateganya gukomeza gukora nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubu yabaye afunguwe by’agateganyo, cyangwa niba wenda bitamuha umutekano kuba acecetseho gato.

Diane Rwigara yasubije ati: “Mbere yuko mfungwa nari natangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza, rero nzakomezanya naryo.

“Turashaka ko riba urubuga, urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanishirizamo ijwi ryabo. Rero, yego, nsubije ikibazo cyawe, nzakomeza ibyo natangiye.”

Yavuze ko nubwo “atishimiye” ibyabaye ku bo mu muryango no ku bamushyigikiye, “aticuza” ibyabaye.

Abajijwe ikimutera gukora ibyo akora, yagize ati: “Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda – ubwoba.

“Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta.”

“Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda.”

Mu mwaka ushize wa 2017, Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye – ikirego we ahakana.

Ayo matora ya perezida yatsinzwe na Paul Kagame, n’amajwi arenga 99%.

 BBC