Kudakorana na FDLR byagombye gutera isoni aho gutera ishema

Abayobozi ba FDLR na PS Imberakuri bibumbiye muri FCLR-Ubumwe nayo iri mu mpuzamashyaka CPC

Mu minsi ishize Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI yatangaje ko yabonye icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye ONU kuri FDLR giteganijwe gusohoka mu minsi itaha.

Muri make ngo icyo kegeranyo kigerageza kuvuga ku mpamvu abiyita impuguke ba ONU babona zituma FDLR ngo idashyira intwaro zose huti huti hasi.

Impamvu ivugwa ya mbere ngo ni uko iri kumwe n’abaturage b’abasiviri, indi mpamvu ngo ni ubucuti n’imikoranire FDLR ifitanye na bamwe mu bayobozi ba politiki na gisirikare muri Congo.

Izo mpuguke zemeza ko FDLR nta mikoranire ifitanye n’ihuriro nyarwanda RNC ariko zikadoma agatoki ku gihugu cya Tanzaniya ndetse zikanavuga n’abanyapolitiki bamwe na bamwe b’abanyarwanda baba mu mahanga mu mashyaka ya opposition ko bakorana na FDLR.

Ese gukorana na FDLR ni igisebo cyangwa ni ishema?

Mu gusesengura iki kibazo umuntu yabikora bitewe n’uruhande ahagazemo niyo mpamvu natwe mu busesenguzi bwacu turi bwishyire mu mwanya wa buri wese iki kibazo kireba.

-Abanyapolitiki ba opposition bari hanze y’u Rwanda:

Benshi mu banyapolitiki ba opposition nyarwanda bari hanze y’u Rwanda bashyigikiye ko habaho imikoranire na  FDLR mu mitima yabo ndetse hari n’ababigaragaje amashyaka yabo agirana imikoranire na FDLR mu kiswe CPC ibyo byakozwe ku mugaragaro binatangazwa hakoreshejwe amatangazo ndetse n’ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga bibivugaho.

Abo banyepolitiki bari mu mpuzamashyaka CPC biyemeje gukorana na FDLR mu makuru twabonye bivugwa ko badomweho urutoki mu cyegeranyo cya ONU ko bakorana na FDLR ukagirango babikoze bububa cyangwa hari ibanga ryarimo abo twashoboye kumenya bavuzwe muri icyo cyegeranyo ni ba Bwana Faustin Twagiramungu, Dr Paulin Murayi, Bwana Aloys Manzi, Bwana Saleh Musoni Karuranga n’abandi.. ikidasobanutse n’uko nka Bwana Alexis Bakunzibake wo muri PS Imberakuri na FCLR-Ubumwe ndetse akaba umunyamabanga mukuru wa CPC ngo ashobora kuba atavugwa muri icyo cyegeranyo.

Uretse wenda izindi nyungu za politiki tutazi ninde utabona ko amahanga yarambiwe Perezida Kagame ndetse anashaka gukemura ikibazo cya Congo kandi akaba azi ko umuti wacyo uri i Kigali kurusha i Kinshasa, New York n’ahandi?

Aba bagabo kuba barashiritse ubwoba bagashyigikira FDLR byagombye kubera abandi urugero bigafatwa nk’igikorwa cy’ubutwari muri politiki.

Hari abanyapolitiki benshi usanga badashaka gukorana na FDLR (bitavuze kugira umurongo umwe wa politiki cyangwa kuba ishyaka rimwe aha ndavuga kuyegera bakaganira ku buryo ibintu byahinduka mu Rwanda) abenshi usanga basa nk’abafite utuntu tumeze nk’amashyari adasobanutse, abandi batinya ko itarimbutse yabatwara abayoboke, hari n’abatinya ko yabamira baramutse bagiye mu mpuzamashyaka imwe, hari abafite ubwoba bwo kwifungirwa nka ba Ignace Murwanashyaka na bagenzi be, hakaba n’abandi bumva bafite icyo bishinja mu mpamvu zatumye FDLR ivuka… mbese impamvu ni nyinshi..

Aha hakabamo ikibazo kidasobanutse: Ese abayobozi ba MONUSCO, SADC, RDC n’abandi birirwana n’abayobozi ba FDLR mu mihango no mu manama menshi atandukanye kuki atari bo batungwa agatoki bagashyira umwikomo ku banyapolitiki bari mu birometero ibihumbi bya Congo?

Aha umuntu yakwibutsa ko aba banyapolitiki bafashe icyemezo cyo gukorana na FDLR nyuma y’aho FDLR itangarije ko ihagaritse inzira y’intambara ihisemo inzira ya politiki.

Uko bigaragarira buri wese ni uko amahanga yifuza ko abanyarwanda bashyira hamwe bakaka uburenganzira bwabo maze nayo akabafasha kuko biragoye gufasha abantu bari intatane mu mashyaka arenga 20 ndetse rimwe na rimwe n’ishyaka rigizwe n’abantu batarenze 5 nabo ubwabo batumvikana hagati yabo.

-Ihuriro Nyarwanda RNC ryavuzwe mu cyegeranyo cy’impuguke za ONU ko ridakorana na FDLR na busa! Umuntu yakwibaza ikibazo gikurikira: Ese ni FDLR yanze gukorana na RNC cyangwa ni RNC yanze gukorana na FDLR?

Iki kibazo cyasubizwa n’abo bireba ni ukuvuga abayobozi b’iyo mitwe yombi ya politiki.

Ariko ku ruhande rwacu ntacyatubuza kugira icyo tubivugaho. Twahera aha :RNC si abamarayika kandi FDLR si amashitani. Bishatse kuvuga ko bose ari abanyarwanda bafite uburenganzira bwa politiki bungana imbere y’abanyarwanda n’amahanga rero umunyarwanda afatanije n’undi munyarwanda nta kibazo tubonamo.

Ahari ikibazo ni ku zindi nyungu za politiki, ese abayoboke bose ba RNC bishimiye ko FDLR ibaho? Ese aba FDLR bo nta rwikekwe bafitiye bamwe mu bayoboke ba RNC bitewe n’amateka twanyuzemo?

Kudakorana na FDLR bikandikwa mu cyegeranyo cya ONU birimo inyungu kuri RNC kuko wenda ibonye  icyo izajya yeraka amahanga mu gihe isobanura ko bamwe mu bayoboke bayo cyangwa abandi banyarwanda bashinjwa mu nkiko na Leta y’u Rwanda bashinjwa ibinyoma. Ariko ntabwo bishatse kuvuga ko Leta y’u Rwanda izaca inkoni izamba ngo ni ukubera icyegeranyo cya ONU.

Indi nyungu wenda kuri RNC uretse ko tutanayita inyungu, ni abayoboke bayo ndetse wenda n’abandi bashaka kuyiyoboka bo mu bwoko bw’abatutsi bumva badakozwa ubwo bufatanye wenda RNC ikaba itinya gutakaza abayoboke.

Ku rundi ruhande ubufatanye bubayeho hagati y’iyi mitwe ya politiki nta buryarya, nta rwikewe cyangwa gushaka umwe kugira undi igikoresho cyangwa ikiraro cyo kwambukiraho,  byagira ingaruka nziza ku rugamba abanyarwanda barimo rwo kugira igihugu kizima.

Ubufatanye bwa FDLR na RNC nyabwo bwaba ari intambwe n’icyitegererezo ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda cyane cyane abahutu n’abatutsi.

Amahanga nayo ntacyayabuza gushyigikira abo bantu bashyize hamwe bava mu moko atandukanye dore ko akenshi hari abatinya gufasha ngo batabogamira ku bwoko runaka.

Ikindi abantu benshi bakunze kugarukaho ni uko mu bintu bya mbere Leta y’u Rwanda itinya ndetse ikunze kugarukaho ni RNC na FDLR.

-Amahanga aha ndavuga Tanzaniya, Afrika y’Epfo na Congo n’ubwo bimwe muri ibi bihugu bivugwaho gukorana na FDLR ariko byo bikabihakana mbona ahubwo aho kubihakana byagombye ahubwo gutanga ubufasha bugaragara atari kuri FDLR gusa ahubwo no ku banyarwanda bose baharanira amahinduka.

Duhereye kuri Tanzaniya ntabwo kwanga gufasha FDLR cyangwa kuyirasaho bizabuza Perezida Kagame kuzashaka kumena umutwe wa Perezida Kikwete nk’uko yabimusezeranyije (ashobora kubigeraho cyangwa ntabishobore), ntabwo bizabuza inzego z’iperereza z’u Rwanda gukomeza kwinjiza rwihishwa ba maneko muri Tanzaniya no gushaka guteza akaduruvayo hakoreshejwe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya. Kandi burya kuri Tanzaniya ntako byaba bisa kugira umuturanyi ugendera kuri demokarasi kandi udahindagurika nk’ikirere.

Ese Leta y’u Rwanda izareka kujya kwicira abantu muri Afrika y’Epfo no kubyigamba ngo n’uko ingabo z’Afrika y’Epfo zarashe FDLR? Biri mu nyungu z’Afrika y’Epfo ko abanyarwanda bagira igihugu kizima nayo ikareka kwakira impunzi ziyihungiraho umusubizo ndetse ikareka gusuzugurwa n’umunyagitugu utayirusha intege.

Mvuze ibya RDC byo bwakwira bugacya. Kuri RDC gufasha FDLR byagombye kuba inshingano ahubwo kuko iyo itabaho (FDLR) ubu i Kinshasa haba hari ubundi butegetsi bwashyizweho na Kabarebe na Kagame, ese burya mwibuka ko Perezida Kabila iyo ayagira FDLR yari afashwe mpiri ku rugamba? Ese abakongomani bibwira ko Perezida Kagame azareka kubatera n’iyo FDLR yaba itaba muri Congo?

Uretse wenda abashaka gusahurira mu nduru ari ONU ari n’ibindi bihugu ntawe utabona ko amahoro mu karere azaboneka mu gihe u Rwanda ruzaba rufite ubutegetsi bugendera kuri demokarasi.

Umwanzuro

Ese nk’abanyarwanda ntabwo tubona amarenga amahanga aducira ngo tugire icyo twibwira? Inama z’urudaca zirabera impande zose kuri FDLR, ese ni ukubera ko imbunda za MONUSCO na FARDC nta masasu arimo? Kuki ADF-NARU na FNL barimo baraswaho nta nama zibaye? Kuki mu bihugu bivugwa ko bizatanga ingabo zizatera FDLR birimo biseta ibirenge?

Ku ruhande rw’abanyapolitiki ba opposition bagombye kwisuganya nk’uko abari bamaze iminsi batumvikana muri CPC biyemeje kwicarana

Icyo tugomba kumenya n’uko amahanga atazakomeza kwihangana twe twirangariye mu bindi kandi burya iraswa rya FDLR uzaryungukiramo wa mbere ni Kagame na Leta ye.

 

Marc Matabaro

17 Mutarama 2015

Email: [email protected]