Kugaragaza ibinyoma byavuzwe na Perezida Paul Kagame mu ijambo rye ryo ku wa 31 ukuboza 2012.

Muraho bavandimwe kandi nshuti dufatanyije urugendo rurerure n’ubwo rugoye. Nshimishijwe no kwandika iyi nkuru ahanini nshingiye kugushaka kunyomoza bimwe mu byavuzwe kuwa 31 Ukuboza 2012 na Nyakubahwa Paul Kagame aho ijambo nyamukuru ryari rishingiye kukumurika isura y’igihugu kandi kidafite. Ku ruhande rwange ndibanda ku bukungu bwagaragajwe uko butameze. Mu bitekerezo byajyge ndashingira ku mibare (Statistics) zatangajwe na Banki nkuru y’igihugu cy’U Rwanda (BNR).

Mu ijambo risoza umwaka (mushobora kuryumva hasi y’iyi nkuru) aho umukuru w’igihugu yivuze kakahava agaragaza ubukungu bw’igihugu uko buhagaze kuri we ndetse n’abo bafatanyije gutegeka ariko mu by’ukuri abanyarwanda muri rusange bari kwiyicira isazi mu maso hirya no hino mu mpande z’igihugu. Ibi ndabivuga nshingiye ku ngero zikurikira:

Perezida aragira ati: “Muri uyu mwaka dushoje, uteganya ko ubukungu bwacu buziyongera ku gipimo kingana na 7,7%. Ahanini dushingiye ku musaruro mwiza waturutse muri serivisi n’inganda byiyongereye ku gipimo cya 13,5% na 6% mu bihembwe bitatu bya mbere by’uyu mwaka. Ibi birashimishije.”

Yewe rwose ibi biramutse ari byo byaba bishimishije. Ariko rero Nyakubahwa ndaguhamiriza ko atari byo na gato kuko ubu bukungu buvugwa ko bwaba buhari ariko bukaba bufitwe n’abantu tugenekereje badashyika kuri 1/3 cy’abaturarwanda bose. Ibi bishatse kuvuga iki?

Ubukungu bwinshi bufitwe na FPR aho kugirwa na Leta. Ese ubu twemere mu by’ukuri ko FPR ariyo Leta cyangwa Leta ariyo FPR? Kuri uyu munsi tuvuga akazi kose ka Leta kahariwe amasosiyeti ya FPR akorwamo n’abantu mbarwa kandi barobanuye haba ku moko ndetse n’aho baturutse(cyane cyane abaturutse Ouganda).

Uti inganda zariyongereye. Ibi ku giti cyanjye siko mbibona kuko ahubwo unarebye neza usanga mu Rwanda nta nganda zihari zigaragara keretse izashyizweho na FPR binyuze muri Crystal Venture kandi zikaba zikora ibintu abaturage b’ U Rwanda badafitiye ubushobozi bwo kugura kw’isoko kubera ko igice kinini cy’abakozi ba Leta ari abarimu ndetse n’abasirikare kandi bakaba bahembwa intica ntikize.

Aha urugero ntanga rurenze rumwe: Uruganda rukora amakaro rwubatswe Nyagatare aho meterokare imwe (1M2) y’amakaro igura amadorali mirongo itandatu (60$); ikindi ni uruganda rusya ifu y’imyumbati rwa Kinazi aho ikiro kimwe k’ifu kirengeje idorali rimwe ni ukuvuga hagati ya 600- 1000 frw.

Aha twabibutsa ko aho izi nganda zose zishyizwe, akitwa agakorwa gato k’abaturage kabuzwa kugera ku isoko hitwajwe ko katujuje ubuziranenge, ubucuruzi bwo mu kajagari, ndetse n’izindi mpamvu………

Icyakwiyongera kuri ibi ni ibibazo bikurikira:

1) Ese ko inganda zo mu Rwanda zizamuka ubutitsa kandi raporo z’imyaka inyuranye zikaba zerekana ko ibyo rutumiza hanze bigizwe ahanini n’ibyo kurya gusa, ingamba mwaba mufite ni izihe kuri iki kibazo gikomeye?

2) Byongeye, ese ko inganda ziyongereye mu gihugu, bikaba bigaragara ko ibyoherezwa hanze y’igihugu bigizwe muri iyi myaka ya nyuma ahanini n’amabuye y’agaciro (natural minerals), ese mwaba mwarongereye inganda zayo mabuye cyangwa mwaravumbuye ibirombe bishya byinshi bicukurwamo ayo mabuye? Ushaka urugero yareba hano.

Aha turagirango tubamenyeshe ko Ikawa y’U Rwanda yataye agaciro ku isoko mpuzamahanga kubera icyifuzo cya Leta y’U Rwanda yo kohereza hanze ikawa ikaranze, ibi bikaba byarateje amakimbirane hagati y’igihugu ndetse na Starbucks (Sosiyeti Nyamerika igura ikanacuruza ikawa).

3) Ese Nyakubwahwa ubu bukungu muvuga ko bwiyongereye kariya kageni mwaba mubikura hehe ko bitagaragarira amaso y’abanyarwanda cyane cyane abo mu byaro kandi ko aribo benshi?

4) Ese Nyakubahwa kuki udashingira ku buhinzi ko ari nawo mwuga munini utunze abaturage b’U Rwanda ( hejuru ya 80%) ngo mwerekane uko ubwo bukungu bwifashe unerekane neza uburyo ubwo buhinzi bwasubijwe inyuma na politiki mbi mwashyizeho?

Muragira nanone muti: “Amazi n’amashanyarazi byariyongereye mu gihugu n’ubwo tugomba gushyiramo izindi mbaraga nyinshi kugira ngo bigere kuri buri Munyarwanda”.

Nyakubahwa ahangaha ntabwo nemeranya namwe na gato kubera impamvu zikurikira:

1. Ubu umujyi wa Kigali ucaniwe na za Moteurs gusa ziri i Kabuye ndetse na Gikondo ndetse n’ahandi handi. Ibi byari byiza ariko nibura iyo mwerekana ingamba zo gushaka igisubizo kirambye kuko izi ngizi zaguzwe hashakishwa igisubizo kigufi;

2. Umushinga wa Gaz méthane uyu ngu yu wo wabaye agatereranzamba yewe nta n’ubwo ari hafi aha ko uzabyazwa ingufu bya vuba kubera ko hatabuze amafaranga ahubwo ari projet yabaye iyo kwikungahaza kw’abayobozi bakuru bamwe na bamwe cyangwa se agatsiko kose, ukaba igisobanuro cyo gusaba inguzanyo hirya no hiryo mu mabanki yo kw’isi. Aha Nyakubahwa ibi ni bimwe abahanga bita white elephant project;

3. Indi mishinga y’ingufu nayo yarariwe na bamwe mu baminisitiri b’inkoramutima zawe barangajwe imbere na Minister Musoni James aka Rajabu. Aha twavuga nk’umushinga wa Rukarara Hydropower wari ugiye gukoraho abadepite bamwe bashatse kwerekana ubujuru muri iyi dossier;

4. Kuba icyahoze ari Electrogaz ariyo yabanje guhinduka RECO RWASCO ubu ikaba yitwa EWSA kugeza ubu kidafite ubushobozi bufatika bwo gusana ndetse no kubaka ingomero yaba izahozeho ndetse n’inshyashya.

Murakomeza mugira muti: “Abanyarwanda bahabwa serivisi z’imari bavuye kuri 49% muri 2008 bagera kuri 72% uyu mwaka (2012).”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aha murabeshya abanyarwanda ndetse cyane cyane abanyamahanga babaha amafaranga mwirirwa mupfusha ubusa mu kugura intwaro nk’aho haricyo imbunda izafasha mu buhinzi bw’umuturage wibera mu cyaro. Ibi bishatse kuvuga ko 72% by’abanyarwanda babitsa ndetse bakanaguza mu mubanki ndetse na za SACCO. Ariko se Nyakubahwa ko abaturage benshi baba mu byaro kandi bakaba babuze n’ibyo kurya bya buri munsi, ayo mafaranga babitsa baba bayakuye hehe?

Ese baba baguza tukaba turi kumva hato na hato porogaramu zo guca nyakatsi, abaturage babuze za mutuelle de santé bakazitangirwa n’abagiraneza ndetse nabo RPF yahaye amavuta (abayobotse cyane), ubuzima bwabaye ingume ku rubyiruko ndetse n’abandi baturage bo mu mijyi ndetse no mu byaro, ubushomeri mu rubyiruko buri kuvuza ubuhuha, ndetse n’ibindi bigayitse?

Uwavuga ku ijambo Paul Kagame yavuze ni byinshi cyane yanenga ariko mu kwanzura umuntu yagira ati umuyobozi w’igihugu abeshya abanayarwanda kandi baramuvumbuye gusa aracyarwana no kubeshya byimazeyo abanyamahanga gusa nabo bamaze gutangira kumuvumbura. Icyo agomba kuzirikana ni uko iyo wubatse inzu nabi byanga bikunze ikugwa hejuru.

Mukomere kandi gutsinda kuri hafi.

Peter Urayeneza

 

8 COMMENTS

  1. Haribyo uvuga bika garagara ko utaba mu RWAGASABO Nawese uti uko ubukungu bwiyongera nti bigaragara mu cyaro ariko uzitembereze mucyaro urebe ukuntu ama centre y’ubucuruzi yateye imbere mugihe gito amazu meza nama bank atandukanye kandi afite aba kiriya.

  2. Bwana Peter Urayeneza,

    Ugomba guhora wibuka ko Nyakubahwa Kagame Paul yahawe kandi akemere mission yo kugabanya umubare w’abanyarwanda. Amasasu ntabwo yabarimbura bose. Abatishwe n’amasasu bagomba kwicwa n’inkoni, agahinda, ubukene, uburoko, amavunja, inzara, ubuswa, ubuhunzi, uborozi, indwara, n’ibindi, n’ibindi. Ubyitegereje neza wasanga ko atari kure cyane yo kubigeraho. Nyagasani n’amutiza iyindi minsi mike yo kubaho, njye ndabona ari hafi yo gusohoza mission abazungu bamuhaye.

    Birababaje, bivugitse nabi, byumvikana nabi ariko sinzi niba wowe nanjye hari icyo twabihinduraho. Imana yaremye abo bantu Nyakubawa Kagame Paul yirirwa yica urubozo (niba biyibabaje) niyo yonyine ibasha kugira icyo ibikoraho.

    Edwin Manzi

  3. Uriya mugabo avuga ibyo bamwandikiye bakabishyira imbera ye.We nta bushobozi afite bwo kumenya icyo bivug kuko birenze ubumenyi abifitemo.Njye numva mutamurenganya

  4. Naba nawe rata uramunyomoje!Iyi niyo opposition yubaka…..Kandi ushoje neza cyane….aho ugira uti iyo wubatse inzu nabi amaherezo ikugwa hejuru….

  5. ndunva abari muri opposition ni bategeka igihugu kizaba paradiso, ariko se nihe muri bino bihe hatari ubukyene no muri america nuko ntagitangaza kirimo kuko turi mubihe byiherezo none se mwashaka ko kagame akura imitima abaturagye niba hari nu bwo bucyene aba bwira ko bagiye gufa ,ko bimeze nabi none se yaba yaratorewe guhahamura abaturagye nakomeze uko bimeze kose turaruta benshi mu ri africa songa kagame oyeeee

Comments are closed.