Kugundira ubutegetsi nibyo Kagame yita uburenganzira bwe bashaka kumwambura?

Mu isozwa ry’inama y’umushyikirano ku nshuro ya 12, Perezida Kagame yavuze ijambo rikomeye aho yabaye nka ya nkende uko ikomeza kurira igenda yerekana ubwambure bwayo.

Nyuma ya Burkina Faso aho Blaise Compaoré wari umaze imyaka 27 ku butegetsi  yagejwejweho n’igihugu cy’ubufaransa nyuma yo kwirenza uwamufataga nk’inshuti Thomas Sankara, Perezida Kagame asa nk’uwahiye ubwoba ndetse twavuga ko yeruriye abo yita ko batanga amafaranga bakamubwira uburyo agomba kubaho bamwima n’uburenganzira bwe.

Ntawashidikanya ko n’ubwo bitagiye ku mugaragaro hari abayobozi b’ibihugu by’ibihangange basabye Perezida Kagame kudahirahira ngo yongere kwiyamamaza mu 2017, ibi akaba ari byo yita kumubuza uburenganzira bwe! Ese burya Perezida Kagame yibuka ko nawe iyo ategetse imyaka mirongo hari abandi banyarwanda aba abujije uburenganzira bwabo bashoboraga gutegeka neza kumurusha?

Hari ikintu gikunze kwibazwa na benshi ariko bikagorana kukibonera igisubizo: Ese kuki Perezida Kagame akunze kwiyitiranya n’abanyarwanda? Ese abanyarwanda aba avuga bazahaguruka bakamurwanirira ni bande? Ni barumuna ba Karegeya, ni basaza ba Rose Kabuye se? Ni inshuti za Rusagara na Byabagamba se cyangwa n’abakuranye na Joel Mutabazi?

Ibi byo kwiyitiranya n’igihugu cyangwa n’abaturage bose byakunze kugaragara ku banyagitugu benshi natanga urugero rwa Hitler na Kadhafi bibwiraga ko ibihugu byabo bizareka kubaho nibagenda. Nibwira ko abanyagitugu benshi kubera kumva amashyi menshi y’abaturage baba bagura inzira ngo barebe ko baramuka bagera aho bagatwarwa bakagwa mu mutego wo kwibwira ko bakunzwe.

Aho gukora ibyo bagombye gukora ngo batunganyirize abaturage akenshi bashaka agatsiko ka ba rutemayeze (opportunistes) bisunga ngo kabafashe gutegeka abo rero ni babandi baba biteguye gusahurira mu nduru no guhindura ba shebuja nk’abahindura amakoti ngo bakomeze ubuzima bwiza bari bafite, aba rero nibo Blaise Compaoré yavuze ko bamugambaniye.

Aha twakwibaza iki kibazo ese mu butegetsi bwo mu Rwanda nta ba rutemayeze barimo cyangwa nibo gusa? Ese nk’uko Perezida Kagame yabivuze biteguye kumugwa inyuma? Ese Compaoré ko yaburiwe n’abafaransa bakamufasha no guhunga, ese Kagame azaburirwa na nde ninde uzamufasha guhunga? Ese kagame azagira ubutwari bwo kugwa ku rugamba nka Kadhafi? Azagira ubwo kwirasa nka Hitler? Napfa urw’ikirago ni amahirwe kuko ahigirwa na benshi!

Mu gihe atuma Louise Mushikiwabo kubwira abafaransa ko adashaka démocratie made in France yibagiwe ko n’abanyarwanda nkeka ko nabo badakeneye Démocratie made by Kagame.

None se ko abwiye abazungu ngo bagumane amafaranga yabo bene ngofero twaryaga udutakaye hasi tuvuye ku meza ya ba nyaguhirwa tubaye abande?

Ese aya magambo ya Kagame n’ikibazo cya M23 gitangiye gutumbatumba hari aho bihuriye?

Ese amakuru y’uko Kagame asigaye arara za Gitarama ariko akahagera yiyoberanyije naho ya mamodoka agendamo agakomeza kugendagenda i Kigali ngo ajijishe byo byaba ari ukuri? Byaba hari aho bihuriye se n’iri jambo?

Ese ivugururwa rishobora kuba mu ngabo vuba aha hari aho rihuriye n’iri jambo?

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

email:[email protected]