Kujya gukorera politiki mu Rwanda si ikibazo ahubwo ikibazo ni ukugenda ugakorera mu kwaha kwa Kagame: Micombero.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2013, The Rwandan yagiranye ikiganiro na Bwana Jean Marie Micombero umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na Marc Matabaro hibanzwe ku ngingo zikurikira:

-Imigambi ya Perezida Kagame yo guhindura itegekonshinga

-Igenwa rya Gen Ceaser Kayizari nk’uhagarariye u Rwanda muri Turukiya

-Imitwe imwe ya politiki iteganya kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Bwana Micombero mbanje kubasuhuza mbifuriza kugira ibihe byiza. Tudatinze nifuzaga kukubaza nkawe w’umunyamategeko ubona ute ibivugwa muri iyi minsi ko Perezida Kagame arimo asa nk’aho arimo ashaka gukoresha amayeri ngo ahindure itegeko nshinga yitwaje abaturage?

Namwe ndabasuhuje. Mbere yo kugira icyo mvuga ku bivugwa ko Perezida Kagame ashaka guhindura itegeko nshinga ngo yongere yiyamamaze bwa gatatu, nabanza ngasobanura uko itegeko nshinga rivuga ku bijyanye na manda za Perezida wa Repubulika.

Turebye mu ngingo ya 193, cyane cyane igika cya 3 n’icya 4, itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigira riti:

”Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

 Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.

 Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

 Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.”

Iyi ngingo iri mu itegeko nshinga ryitorewe n’abanyarwanda muri 2003. Kuba abanyarwanda baratoye iyi ngingo n’uko ari ko bifuzaga ko ibintu bigenda, ni ukuvuga ko batanze umwanzuro ku cyo batekereza kuri manda za Perezida wa Repubulika. Bahisemo ko zitarenga 2. Rero gutangira gushyiraho igitutu no gushaka guhinundura iyi ngingo cyangwa izindi ziri mu itegeko nshinga ryitorewe n’abanyarwanda ni amayeri ya FPR yo gushaka gukomeza kugundira ubutegetsi no gukomeza gufataho abanyarwanda bugwate babatera ubwoba ko Perezida Kagame nava ku butegetsi igihugu kizasenyuka.

Ubundi umuyobozi mwiza iyo ayobora neza ashyiraho uburyo bwo guha icyerekezo n’urubuga abandi kugirango hazagire abamusimbura igihe azaba atagihari. Kuba rero Perezida Kagame atarashoboye gukora ku buryo hashobora kuboneka undi munyarwanda wamusimbura mu ishyaka rye rya FPR ndetse no muri miliyoni 11 z’abanyarwanda n’uko atashoboye kubahiriza inshingano ze nk’umuyobozi ngo arebe kure ateganyirize igihugu ejo hazaza ahubwo ubutegetsi bw’igihugu cye akabushyira mu biganza bye gusa ndetse agashyiraho uburyo butuma nta wundi ushobora kuzamuka ngo agaragare ko yagira ubushobozi bwo kumusimbura mubo bakorana hafi.

Mu minsi ishize Perezida Kagame yagennye General Ceaser Kayizari wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Turukiya. Ese iki gikorwa ukibona ute nk’umuntu wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda no muri buriya butegetsi?

General Ceaser Kayizari ni umuntu navuga ko yize ajijutse, kandi wigeze gukomera muri buriya butegetsi intambara ikirangira. Ariko byageze igihe asa nk’ushyizwe ku ruhande ahabwa imirimo iri hasi y’urwego yari afite ndetse ashyirwa no muri FERWAFA ku buryo biri mu bintu byamuteranyaga n’abasiviri cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru.

Reka nguce mu ijambo gato, kuri ibyo bijyanye n’ishyirwa ku ruhande bya General Kayizari, ntabwo byaba byari bishingiye ku bintu byakunze kuvugwa ko yaba ari amayeri ya Perezida Kagame yo kumutesha agaciro. Dore ko hari amakuru dufite ko hari abasirikare bakuru basambanyaga umugore we, ndetse ngo hari n’umusirikare witwa Fruit bivugwa ko yasambanyaga umugore we wishwe mu buryo budasobanutse. Ibyo byose kandi ngo ababikoraga bakoraga uko bashoboye General Kayizari akabimenya. Ibyo ngo byamutesheje umutwe cyane ku buryo yari yarishoye mu ngeso z’ubusinzi,ubusambanyi no kurwana, ariko nyuma yaje gusa nk’aho abireka ndetse ngo ajya kwa Perezida Kagame asaba imbabazi akuramo imyenda yose!

Ayo makuru narayumvise nk’uko nawe wayumvise ariko ntacyo nayavugaho ngo nyemeze cyangwa nyahakane kuko ntayahagazeho. Icyo navuga gusa n’uko General Kayizari kumukura ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka akicazwa ku gatebe nka ba General Muhire n’abandi wenda Perezida Kagame yabonye byaba ari ukongera abarakare. Dore ko umuntu nka Ceaser akenewe muri ibi bihe ngo ayobore ibikorwa bya Leta ya Kagame muri Turukiya dore ko ibindi bihugu by’i Burayi kubera kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi bigora inzego z’ubutasi z’u Rwanda kwidegembya mu bikorwa byazo. Uretse guhagararira inyungu z’ubucuruzi za Perezida Kagame muri Turukiya, Ceaser ashobora kuba agiye kuyobora ibikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akoresheje igihugu cya Turukiya cyegereye ibindi bihugu by’i Burayi kandi kidafite amategeko n’amahame ya demokarasi akakaye nk’ayo mu bindi bihugu cy’u Burayi.

Ese buriya ko General Kayizari ari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bwa Espagne, kumuha umwanya si nko kumushora?

N’ubwo Ceaser yaba afite ubudahangarwa nk’uhagarariye igihugu, kuba Ceaser ashakishwa n’ubutabera bwa Espagne akajya no guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’i Burayi nka Turukiya, mbona haba harimo n’uburyo Perezia Kagame yaba yarakoresheje ngo ashotore ubutabera bwa Espagne arebe koko imbaraga buha ziriya nyandiko zo gufata abasirikare b’u Rwanda bwatanze. Umuntu yarebera kubyabaye kuri Rose Kabuye.

Ikindi ni ukureba uburyo igihugu cya Turukiya cyakwitwara muri kiriya kibazo dore ko Turukiya igaragara nk’iyifuza kwinjira mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, UE ku buryo itapfa kwiteranya cyane n’ibindi bihugu by’i Burayi. Ceaser navuga ko ahawe uriya mwanya ari nko kugerageza igihugu cya Turukiya ngo Perezida Kagame arebe ko ibikorwa by’ubucururzi ari gushoramo imari muri kiriya gihugu byaba bifite umutekano dore ko ubu Perezida Kagame kubera gushyirwa mu kato n’ibihugu byinshi yakoranaga nabyo arimo gushaka umubano no gushora imali mu bihugu bishya nka za Turukiya, u Burusiya, Koreya, u Bushinwa, Gabon (aho Perezida Kagame ubu yashoye amafaranga menshi mu bijyanye n’imbaho), Congo Brazzaville n’ahandi

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko hari amashyaka afite umugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Mwe mu ihuriro RNC mubibona mute?

Turi abanyarwanda, mu Rwanda ni iwacu, rero kujya gukorera mu Rwanda nta kibazo cyagombye kubamo. Ku bijyanye n’abanyapolitiki cyangwa amashyaka asanzwe muri opposition yajya gukorera mu Rwanda mu ihuriro ryacu tubona nta kibazo kirimo, ikibazo aho kiri n’uburyo ayo mashyaka azakoramo. Ese FPR izayareka iyahe urubuga akore? Oya, twabonye ingero z’amashyaka uburyo yangiwe kwiyandikisha ndetse n’abanyapolitiki bagashyirwa mu buroko. Kereka nibemera bakajya mu kwaha kwa FPR ibyo rero mu Ihuriro ryacu ntabwo twabyishimira kuko byaba bibaye gutiza umurindi Kagame na FPR ngo babone ibyo bereka amahanga bityo bizerwe nk’ubutegetsi bwihanganira abatavuga rumwe nabwo.

Buriya butegetsi turabuzi neza ntabwo bushobora kureka hagira ukora politiki ya opposition muri kiriya gihugu kereka hagize igihinduka. Tuzi neza uko buriya butegetsi bukora mu gihe bugamije kunaniza ushatse gukora politiki wese ibangamiye inyungu zabwo.

Ariko na none abiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ntabwo twabaca intege ahubwo nk’Ihuriro nyarwanda RNC twabagira inama yo kwisunga andi mashyirahamwe ya politiki ari muri opposition hakabaho ubufatanye mbere yo kujya gukorera mu Rwanda. Ibyo byafasha ayo mashyaka mu mikorere igihe yaba ageze mu Rwanda dore ko burya hari amashyirahamwe ya politiki amwe aba afite abayoboke bayo mu gihugu mu nzego zose ndetse n’iz’umutekano ku buryo bashobora gufasha abo banyapolitiki mu gihe bibaye ngombwa bakabaha amakuru ya ngombwa cyangwa bakabatabariza.

Ubu se ntabwo mwabonye ko abanyapolitiki bafunze basurwa ndetse bakanagemurirwa kubera ubufatanye amashyaka yabo afitanye?

Ubufatanye bw’amashyaka agiye gukorera mu gihugu n’asigaye hanze bwafasha kuri byinshi, ku mpande zombi kuko opposition yaba ifite ingufu mu gihugu no mu mahanga. Kujya gukorera mu Rwanda uri nyakamwe nta musaruro bishobora gutanga kuko n’abaturage b’abanyarwanda waba ugamije kuvugira nsinzi niba FPR yareka ubageraho kereka habaye ubufatanye n’amashyaka ya opposition asanzwe akorera mu Rwanda azi uburyo akoresha kugira ngo ashobore kunyura mu rihumye FPR, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Mfashe urugero rwa Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza, mbona bitazamworohera kuko uko muzi ntabwo ari umuntu uzemera kujya mu kwaha kwa Kagame na FPR ye, ibyo rero bizatuma FPR ikora uko ishoboye ngo imubuze amajyo. Uyu mugabo afite uburambe muri politiki ariko baca umugani mu kinyarwanda ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina. Bwana Twagiramungu n’ishyaka rye bisunze ubufatanye n’andi mashyaka ndumva ikivi biyemeje bagitangirana ingufu zatuma bahangana n’inzitizi zashyirwa mu nzira n’ubutegetsi bwa Kagame ngo bubabuze gukora politiki ya opposition nyayo.

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. Bwana Micombero ugaragaje ikintu bita sagesse. Uri un bon politicien ureke bamwe bakangata gusa babura icyo bavuga bagatukana. Bravo.

  2. uyuy muhungu ni umuhanga kabisa ,,,iyo kagame yirukana abantu nkaba agakoresha ibibgarasha abona adata u rwanda mu rwobo.MICO songa mbere turi kumwe

  3. Njye nkeneye number cg e-mail bya Micombero kamwibariza ibibazo cg ibisobanuro nkeneye kuko mbona azi gushishoza kandi ayungurura ibitekerezo n’ubutumwa bye mu kinyabupfura. so uwandusha izo contacts ze yazimpa. Murakoze.

Comments are closed.