KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Umukandida wa Opozisiyo Padiri Thomas Nahimana n’ intumwa ayoboye bakiriwe n’Ubuyobozi bwa COMMONWEALTH.

1. Nyuma y’ingendo z’ingirakamaro zakorewe mu bihugu bya Australia, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu 2017, hamwe n’intumwa ayobowe bakiriwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth, kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2016.

2. Muri uru ruzinduko bakoreye i Londres mu Bwongereza, guhera taliki ya 3 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2016, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yari aherekejwe na Délégation y’abarwanashyaka batandatu bahagarariye Ishyaka ISHEMA na Coalition ya Nouvelle Génération.

3.Impamvu nyamukuru yagenzaga aba Bataripfana ni ugusobanurira byimbitse ubuyobozi bwa Commonwealth ibibazo bikomeye bihangayikishije abaturage muri iki gihe cyana cyane URUBYIRUKO bikanabuza Demokarasi gutera imbere mu Rwanda, bikaba bishingiye ahanini ku miyoborere mibi y’Abategetsi b’igihugu bakomoka mu Ishyaka rukumbi rya FPR n’abambari baryo batagihisha ko bashaka kwihambira ku butegetsi ubuziraherezo hagamijwe gukomeza kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

4.Indi ngingo ibiganiro byibanzeho ni iyerekeye amatora y’ Umukuru w’igihugu n’ay’ Intumwazarubanda ateganyijwe mu mwaka w’2017 n’uw’2018, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikaba ryarafashe umwanzuro udakuka wo kuzayagiramo uruhare. Hasobanuwe inzitizi zose Ishyaka rya FPR Inkotanyi rigenda rishyiraho hagamijwe cyane cyane kubangamira no kwigizayo abakandida nyakuri ba Opozisiyo.

5.Bashyikirije ubuyobozi bwa Commonwealth ingingo z’ingenzi zubakiyeho Umushinga wa politiki witwa  » Together to modernize Rwanda » (Kunga Abanyarwanda kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda-moderne »; Rassembler pour moderniser le Rwanda ) umukandida Padiri Thomas Nahimana ateganya gushyikiriza Abanyarwanda mu minsi ya vuba aha.

6.Reka twibutse ko U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth mu mwaka w’2009, Leta ya Paul Kagame ikaba yari yijeje uwo muryango ko izakora ibishoboka byose, igashingira imiyoborere y’igihugu ku mahame n’indangagaciro z’uwo muryango arizo Demokarasi (Democracy) imiyoborere myiza ( Good governance), igihugu kigendera ku mategeko abereye abenegihugu ( Rule of law), kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human rights), n’iterambere rirambye kandi risaranganyijwe ( Social and economic development).

7.Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana na Delegation bajyanye mu butumwa barashimira babikuye ku mutima Abayobozi bakuru ba Commonwealth ku kuba babakiriye neza, bakabatega amatwi, bakaganira mu mutuzo no mu bwubahane.

Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda na Nouvelle Génération,

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho umuryango wa COMMONWEALTH.

logo

Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa,
ISHEMA ry’u Rwanda