Uganda: umunyarwanda w'impunzi ararega ikinyamakuru IKAZE IWACU gusebanya!

Major Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Kuki abanyarwanda dukomeje kugwa mu mutego w’umwanzi wo kuba yaratubibyemo icyoba cya buri munsi? Ese kumwirinda n’ukwicamo ibice cyangwa se kwishyira hamwe tukamurwanya?

Mu rwego rwo kunyomoza inkuru yatambutse mu kinyamakuru ikaze iwacu Tariki ya 17 Nzeri 2015 ivuga ngo “Abahutu bakomeje kumara bene wabo kugirango bashimishe DMI”.

Maze iminsi nsoma inkuru mu kinyamakuru Ikaze iwacu, nkazisesengura ngasanga hari izandikwa n’abantu zifite ireme, ariko hakabaho n’izindi za rutwitsi zigamije gusebanya no kwanduza isura y’umuntu cyangwa gutesha agaciro umurimo umutunze, nk’impunzi cyangwa umuntu ukorera muri Uganda, wareba ugasanga neza neza ntaho zitaniye n’izatambukaga kuri Radio Muhabura, RTLM cyangwa se ibinyamakuru nka Kangura n’ibindi bya rutwitsi byagize uruhare mukoreka u Rwanda.

Nanditse iyi nkuru mbabaye cyane, ntabwo ndi mubo banditse cyangwa se basebereje muri iki kinyamakuru, nta n’umuvandimwe wanjye urimo, ariko nasomye iriya nkuru ntekereza byinshi ku kinyamakuru Ikaze iwacu, muri ibyo natekereje harimo ibi bikurikira:

1. Ikinyamakuru ikaze iwacu niba kigira umuntu ubanza kugenzura inkuru mbere y’uko isohoka? Cyangwa se bapfa kubona ibije byose bakohereza uko babonye.

2. Ikinyamakuru Ikaze iwacu cyaba kigira ugihagarariye? Cyangwa se n’ikinyamakuru kiri aho gusa gitunzwe no kwanduza isura y’abantu?

3. Ikinyamakuru ikaze iwacu cyaba gifite aho gikorera? Cyangwa se gikorera mu kirere?

Mu isesengura ryanjye , nk’umusomyi nkimara gusoma inkuru nyinshi z’ikaze iwacu, ari inkuru zisebanya, ari izo cyita ko zubaka, nasanze iminsi gisigaje kugirango gikore ari mikeya cyane, niba batumvise inama z’abasomyi bacyo. Hari ibintu bitatu mperaho mvuga ko iki kinyamakuru cyandikirwa kuri internet kigiye kugira ibibazo niba kitisubiyeho, cyangwa ngo gisabe imbabazi abo cyabesheye:

1. Guhubukira inkuru batabanje gushishoza

2. Gukoresha ikinyamakuru mu rwego rw’umuntu ku giti cye ushaka kwihimura kubo bafitanye ibibazo cyangwa kubanzi be, cyangwa se amashyari,

3. Gushaka kwerekana ko ufite abaguhagarariye ahantu hose ugendera ku makuru y’ibinyoma.

Tugerageje kwinjira mu nkuru nyayo y’ikaze iwacu, ndetse ari nayo yatumye mfata ikaramu nkandika igitekerezo cyanjye nk’umusomyi, Atari ukuvuga ngo hari uwo mvugira wanditswe muri iyi nkuru yiswe”INTUMVA: ABAHUTU BAKOMEJE KUMARA BENE WABO NGO BASHIMISHE DMI”

Nkimara gusoma iyi titre y’iyi nyandiko nahereyeko ntangira kwibaza ntarasoma inkuru nyirizina, nibaza abo bamaneko ari bande? Cyane cyane ko nanjye nari mfite inyota yo kubamenya kugirango mbe nabirinda, ariko icyantangaje n’uko nahereyeko mbona ifoto y’umugabo bita Habimana Bonaventure, mbona amazina y’undi bita Kayiranga Théogène ufite akabari Bakuri n’abandi badafite aho bahuriye n’ibyo bavuga mu nkuru nyirizina. Muby’ukuri aba bagabo ntabwo nakubwira ngo ndabazi cyane, ariko iyo witegereje imikorere y’inkotanyi cyangwa se DMI ya leta ya Kigali hano muri Uganda cyangwa se mu Rwanda ubwaho, Umuntu wese ugerageje kuvuga izina ry’umuntu amwitirira kuba Maneko w’inkotanyi, aba ashaka ibintu bigera kuri bitatu:

1. Kumucisha umutwe cyangwa se kwangiza izina rye

2. Kwangiza Business ye ari gukora,

3. Cyangwa se kubiba icyoba hagati y’abari basanzwe bafite ubumwe.

Ibyo kandi bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo, ishyari, ubugome, ndetse no gushaka guhakwa ku bamutumye, cyane cyane ko aba afite icyo ari gukorera byanze bikunze, ibyo kandi batuma intego y’umwanzi igerwaho, kuberako ntashimishwa no kubona abantu bashyira hamwe, mpereye aha rero sinatinya kuvuga ko uriya muntu wanditse iriya nkuru ari we ntumwa ya DMI, kugirango acemo abantu ibice, turifuza kuba twamumenya kugira ngo tumwamaganire kure kandi tumwirinde ari we, ku ko arashaka gushwanyaguza ubumwe bw’abanyarwanda baba hano muri Uganda ndetse n’ahandi.

Mugihe maze hano muri Uganda, si nigeze mbona umuntu ubana neza n’abandi bantu nka Kayiranga Théogène( sociable),

Kubyerekeranye na Habimana Bonaventure, nagerageje gukurikirana ibiganiro bye, ndetse na zimwe muri Discours ze yagiye agirira ku matereviziyo n’amaradio atandukanye , ntana hamwe nigeze numva agira ikintu cy’amacakubiri, cyangwa se ubona hari ibintu byo kuryanisha abanyarwanda agira muri we, ibyo byatumye njyewe ubwanjye nganira nawe, mubyo twaganiriye nasanze ari umugabo utajya arya iminwa, avugisha ukuri, abana n’abantu bose atarobanuye, kandi intego y’ishyaka ahagarariye ni” Tolerance “ cyangwa se mu magambo y’ikinyarwanda “ UBWOROHERANE” Akaba ariwe Prezida w’ishyaka PPR-Imena, ubwo rero sinzi niba nk’uko kiriya kinyamakuru kimushinja uburozi yahawe na DMI, azaroga bande? Azareka bande? Ese ishyaka rye ryazagibwamo na bande? Ese ubwo burozi yabuhawe ryari? Niba ari gushakisha abayoboke bajya mu ishyaka rye yazababona ate kandi arimo abaroga? Keretse niba ashaka ko ishyaka rye rijyamo abapfu aho kuba abazima!!

Kuva nagera I Kampala sinigeze numva umuntu warogewe kwa Kayiranga, ba Ingabire Charles barishwe , si nigeze numva ko imbunda yarashishijwe yaturutse kwa Kayiranga cyangwa se ku bandi bantu bavugwa muri iyi nkuru, twagiye tubona impunzi nyinshi z’abanyarwanda zishimutwa, nta narimwe nigeze numvamo Kayiranga cyangwa se Habimana, Rero banyarwanda , banyarwandakazi twirinde imitego y’umwanzi, ntatinya no kuvuga ko ari Satani waduteye tugomba kurwanya twivuye inyuma.

Ingaruka z’ibi byose ngerageje kugenekereza nk’umusomyi w’ikinyamakuru kandi ucyifuriza kugaruka munzira nyayo, cyangwa se guhwitura abanditsi bacyo, ni nyinshi cyane, izingenzi n’izi zikurira:

1. Kutakaza abasomyi cyangwa se abakunzi bacyo,

2. Kwishora mu manza zitari ngombwa,

Ndatanga ingero zumvikana, nko muri iyi nkuru mu by’ukuri atariyo ya mbere bahitishije kuberako hari n’izindi nyinshi bahitishije zibasira cyane cyane abanyapolitiki cyangwa se impunzi zidafite aho zihuriye na Poliki ya ruvumwa dusanzwe tuzi , hari interuro bishobora kugora ikinyamakuru Ikaze gusobanura baramutse bagejejwe imbere y’inkiko:

“Nkubu mu Buganda bararira ayo kwarika ndetse bafite n’ubwoba bwinshi kubera maneko wa DMI, usanzwe uba mu Bubiligi, uwo akaba ari Bonaventure Habimana, urya ubeshya ko ari muri opposition mw’ishyaka rya PPR-Imena. Uyu Habimana Bonaventure amaze kubona ko yavumbuwe mu Bubiligi bikaba byari bisigaye bimugora gukorera neza DMI, yahinduye aho akorera, yimurira ibyicaro bye muri Uganda mu mugi wa Kampala, aho we n’undi witwa Protais bafunguye akabari, kabafasha mu gukusanya amakuru ku bo bashaka kwivugana no gushimuta. Uyu Habimana Bonaventure ari gukorana kandi n’indi kipe y abahutu baje bavuye Mozambike, ngo bakaba barahawe mission na DMI yo kujya batanga twa tuzi twa Munyuza. Ubwo rero murumva muri ako kabare bafunguye ari ho abenshi bazakunkumukira niba abantu badashyize ubwenge ku gihe ngo bamenye ko bugarijwe”

Izi nteruro iyo uzisomye wibaza ibintu byinshi cyane, uyu muntu wagiye gukora iperereza, akaba ari kugira abo yita abahutu bari muri Uganda inama, abarinda kujya mu kabari runaka, kubera ko ari aka runaka, yitwa nde? Abarizwa he? Yakoze iperereza abitumwe nande? Ubwo burozi avuga, babutanga yari ahari? Yabibwiwe n’iki? Ikipi ivugwamo hano y’abantu bavuye Mozambiki igizwe na bande? Ese ikibazo n’uko bavuye muri Mozambiki? Ese ikibazo n’uko ari Habimana Bonaventure? Hano muri Uganda ko tuhabaye igihe kirekire , wowe utugira inama uri nde? Uhamaze igihe kingana gite? Ese byibura watubwiye ababa barishe abanyarwanda hano muri Uganda ? Ushobora kutubwira uwaba yaragambaniye Ingabire Charles? Cyangwa se uwamwishe? Ndizerako utari bumbwire Habimana cyangwa se Kayiranga.

Iyo ugerageje gusoma iyi nkuru usanga ari inzangano ziri hagati y’abantu cyangwa se gushaka guharabika business z’abantu ku giti cyabo, hano muri Uganda Maneko aho ziri turahazi bishaka kuturangaza, cyangwa se batuyobye. Ubu se uyu wanditse iyi nkuru kuki Atari kuvuga insengero ziri hano i Bugande zikoreshwa na ba maneko, cyangwa se ngo atubwire abicanyi kabuhariwe barimo ba Rene Rutagungira bagenda babyigamba aho bari hose, bagiye ndetse banafungwa cyangwa se bakurikiranwa na Police bazira kwica impunzi z’abanyarwanda? Kuki atatubwira ba Christophe na Pasteur Maso bagiye bavugwaho gushimuta impunzi z’abanyarwanda hari n’ibimenyetso bigaragara uretse ibi birikuvugirwa mu cyuka gusa? Kuki atatubwiye umugabo bita Munyengaju Hubert wirirwa kuri Ambassade y’u Rwanda abeshyera impunzi ngo zirashaka gutera Leta y’u Rwanda kugirango bamwihere ka essence cyangwa udushiringi?

Nongeye gukubitwa n’inkuba uyu wanditse iyi nkuru yibasira izindi business z’abantu bikorera hano muri Kampala mbonye aho yanditse ngo:

” KAYIRANGA Théogène, uyu yari afungiye i Gitarama kuva muri ’94 FPR ifashe ubutegetsi, yaje kurekurwa mu 1999. Ubu Kayiranga ni umucuruzi, afite Hotel yitwa BAKULI HOTEL, niho aba DMI bakorera amanama. Ikindi nuko uyu Kayiranga aherutse kwitabira amahugurwa mu kuroga yabereye i Kasese. Muri aya mahugurwa, aba DMI bigishijwe amatekiniki yose yo kuroga abantu bagapfa nta wurabutswe. Nyuma bikitirirwa izindi ndwara nk’umutima, umwijima, hémorragie celebrale n’ibindi… Kayiranga kandi ni inshuti magara ya Col Twahirwa DODO, nawe ukunze kuza kuri iriya Hotel ari kumwe n’izindi nkotanyi zije mu manama. Iyi Hotel Kayiranga avuga ko ari embassy y’u Rwanda. Ubwo rero bantu mutemberera Kampala, mumenye ko Hotel Bakuli, ari indiri ya DMI, kuyiraramo ari ukwihamagarira urupfu”

Nk’ubu uwakubaza izi nama zabereye kwa Kayiranga wazivuga? Aya mahugurwa uvuga yo kuroga yabereye Kasese wayavuga? Ufite amafoto cyangwa se gihamya? Ese ubundi ikibazo ni Hoteri Bakuli cyangwa se ni Kayiranga? Ubu se uretse nawe wagize isoni ukihisha, Kayiranga cyangwa Habimana n’abandi wandagaje muri iyi nyandiko yawe, bakujyanye mu nkiko biriya bigambo wanditse wabisobanura? Ariko ntabwo nakurenganya ndenganya ikinyamakuru cyabisohoye kitabanje ngo gisesengure. Inyandiko nkaziriya nizo zateye ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu mu binyamakuru nka bya Kangura, n’amaradiyo nka Muhabura na RTLM

Muri makeya nakwibaza impamvu uyu mwanditsi yihaye kwandika cyane Uganda, nkaho ariho hari Maneko nyinshi kurusha mu Rwanda. , ese byibura yaburiye abanyarwanda bari mu Rwanda ko mbona aribo bagowe cyane? Uyu mugabo iyo aza kuburira abanyarwanda kuva kera , muri Lac Rweru ntihaba haragezemo imirambo ingana kuriya, cyangwa se ngo mu Rwanda hashimutwe abantu bangana kuriya. Gusa nibaza impamvu uyu wanditse iyi nkuru yihisha hisha, yakagombye kwigaragaza, akatubwira aho atuye, ntabwo yakagombye kwihishahisha niba azi ko ibyo yanditse hano ari byiza aho gushyiraho amazina Atari aye.

Ndi umusomyi w’ikaze iwacu, kandi ndi impunzi y’umunyarwanda iri hano muri Kampala, mpamaze igihe kitari gito, mu bantu baduteye ikibazo, bariya bantu bavuzwe harugura nta n’umwe uduteye ikibazo, ndetse na business zabo ntakibazo ziduteye, ahubwo zitunze abanyarwanda batari bakeya, bahafite akazi. Uduteye ikibazo arahari kandi kugirango ahishe amabi yakoze aragerageza kwihishahisha, atera ubwoba abanyarwanda, tureke abashaka gushakira aho ibibazo bitari. Bene bariya ahubwo nizo DMI mbi cyane, zishakako abanyarwanda twese dutinyana, buri muntu akumva ko mugenzi we ari DMI. Nta nari mwe tuzatsinda mugihe twumva ko buri muntu uri kuruhande rwe ari Maneko, tuzahora mubwoba kuzageza urimo yiyongeza manda apfuye, agasigaho umwana we cyangwa se umugore we.

Abatarasomye iyo nkuru mwayibona hano:

http://ikazeiwacu.fr/2015/09/17/intumva-abahutu-bakomeje-kumara-bene-wabo-ngo-bashimishe-dmi/

Murakoze.

Mugabonake Diogène.

Kampala- Uganda