Kuki abavoka batinya kuburanira Green Party niba Urwanda rutarimo iterabwoba?

Frank Habineza

Nyuma yo kumva ko Green Party yageze imbere y’urukiko ikabura uyiburanira ku munota wa nyuma kandi ikaba yaranyuze ku bavoka barenze bane, bose bakagira ubwoba, bakanga kunganira abarega, negereye impuguke mu mategeko Maître Innocent Twagiramungu mubaza niba amahame y’umwuga w’abavoka yaba yemera kwanga kuburanira ubisabye. Mbere na mbere ariko twibukiranye iby’iki kirego n’ingorane ba nyrikurega bari guhura na zo.

Abavoka bari mu bantu b’ibanze bo kwitabaza imbere y’ubutabera haba kuwaba aregwa cyangwa arega. Umwavoka arengerwa n’mategeko by’akarusho kuko muri rusange ntashobora kuzira icyo avuze mu rukiko mu gihe kigamije kurenganura uwo aburanira. Nta rwitwazo rusobonurwa rwatuma umwavoka yanga kuburanira ubimusabye.

Mu Rwanda ho, kwanga kuburanira ubisabye birakorwa. Byaba biterwa ni iki niba atari ubwoba bw’inkurikizi mbi byagirira umwavoka ? Niba atari iterabwoba ni iki ? Kubera ko nta gaciro ikirego gifite ? Mu gihe urukiko rwakiriye ikirego, rugasanga cyujuje ibisabwa n’amategeko ngo cyakirwe kinaburanishwe, hari impamvu yindi ifite ishingiro yatuma umwavoka yanga kuburana ?

Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, (Green Party), riyobowe na Dr Frank Habineza ryagejeje ikirego imbere y’urukiko rw’ikirenga, aho rwasabye ko rutakwemerera Intekonshingamategeko guhindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga aho ivuga ko manda za perezida wa Repubulika zidashobora kurenga ebyiri.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Nyakanaga 2015 ni bwo urukiko rw’ikirenga rwari rwatumiye abareze ngo baze imbere y’abacamanza basobanure binononsoye ikirego cyabo. Dr Frank Habineza, perezida wa Green Party n’abo bayoboranye bagaragarije urukiko ko bakomeje kubura umwavoka wemera kuza kubaburanira ndetse basaba ko bakongerwa igihe kugira ngo bamushakishe kuko mu rukiko rw’ikirenga ntawushobora kwiburanira kabone n’aho yaba ari impuguke cyangwa inzobere mu mategeko.

Inshuro enye zose, Green Party yashatse abavoka bakisubiraho nyuma

Ku nshuro ya mbere, umwavoka wagombaga kuburanira Green Party, yabwiye Dr Frank Habineza ko yashyizweho iterabwoba n’abantu banyuranye, ngo banarimo na bamwe mu bo bahuriye mu rugaga rw’abavoka i Kigali.

Ku nshuro ya kabiri, umwavoka wari wemeye, yaje kwisubiraho, maze abwira Dr Frank Habineza ko yavuze amasengesho ni uko ngo Imana imwereka ko adakwiye kuburana urubanza rufite aho ruhuriye na perezida Kagame!

Ku nshuro ya gatatu, umwavoka wundi Green Party yari yizeye na we yaje kubatenguha ndetse arababwira ngo n’aho bamwishyura miliyoni ntiyaburana ruriya rubanza.

Ntabwo Green Party yacitse intege, yakomeje gushakisha ibona uwa kane, cyakora ku munota wa nyuma nawe yabatengushye kuko ntiyakandagiye mu rukiko kandi uyu munsi aribwo hari hategenyijwe urubanza. Imbere y’abacamanza, uhagarariye Green Party yavuze ko uwari kubaburanira yagize ubwoba bwo kuza kuburana.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryasabye kongererwa igihe kugira ngo rishakishe undi mwavoka. Itariki bahawe yo kuburana ni 29/07/2015.

Ese hari impamvu amategeko yemera zatuma umwavoka yanga kuburanira ubimusabye?

Iki ni ikibazo nabajije Maitre Innocent Twagiramungu. Yansubije ko hari impamvu ebyiri
1. Kuba umwavoka yaba asanga atemera ibikubiye mu kirego. Yagize ati : « Iyo utemera sa cause kuko amategeko adusaba gufata les causes que nous croyons en âme et conscience juste ».
2. Umwavoka ashobora no kwanga bitewe n’ingaruka zikomeye abona byamukururira. Yagize ati : « Ushobora no kwanga bitewe na risque auquel l’affaire t’expose ».
Nabajije kandi Maître Innocent Twagiramungu, akurikije uko akurikirana n’ibibera mu Rwanda, niba asanga bishoboka ko ikibuza abavoka kuburanira Green Party niba umuntu yagishakira muri ziriya mpamvu ebyiri. Yansubuje agira ati : « Aucune des deux raisons navuze n’est valable ». Mu kinyarwanda ncishirije ni nk’aho yavuze ko ikibuza abo bavoka kuburana nta ho gihuriye n’izi mpamvu yasobanuye.

Bikomeje kuriya, umwavoka bashatse wese akagira ubwoba bwo kubunganira imbere y’urukiko, ni ukuvuga Green Party ishobora gutsindwa itanaburanye. Mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko n’ubwisanzure birakwiye ko inzego bireba zibaza niba ubutabera butabangamiwe iyo habaye ibintu nk’ibi. Urugaga rw’abavoka mu Rwanda na rwo rukwiye kwibaza rukisubiza. Ese rwarebera gusa aho umunyarwanda yiruka imisozi akayirangiza akabura utinyuka kumuburanira kandi hari abavuga ko biyemeje ndetse barahiriye kunganira ababurana.

Ikirego cyarakiriwe, kirasuzumwa, inzego z’urukiko zemeza ko gishobora kuburanishwa. Iyo kiba kitujuje ibisabwa n’urukiko, ntirwari kucyakira. Kubura umwavoka bishobora gutanga isura mbi y’uko mu Rwanda hariho iterabwoba, ko mbese ari nko kwihararukwa kuburana imanza zifite aho zihuriye n’abakomeye muri Leta. Nyamara Itegekonshinga rivuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko.

mulindahabi

Jean-Claude Mulindahabi 

EJCM INFO