Kuki Ange Kagame na Se bashaka gufata abanyarwanda nk'ibicucu?

Mu minsi ishize byavuzwe kenshi ko Ange Kagame arimo gutegurwa ngo yinjizwe muri politiki ariko ari Ange ubwe n’abagaragu ba Se bakomeje kubihakana bivuye inyuma.

N’ubwo bwose ubutegetsi bwa Kagame bukomeje guhakana ko uyu mwangavu yinjijwe muri politiki ariko hari byinshi bibigaragaza ndetse bidashidikanywaho.

Namwe nimumbwire, umukobwa w’umwangavu w’imyaka 22 ajyana na Se mu mwiherero w’abayobozi b’igihugu gukorayo iki?

Uyu mwana w’umukobwa se nta kindi cyo gukora afite ku buryo ahora inyuma ya se nk’aho ari umujyanama we cyangwa umwe mu bamurinda?

Paul Kagame se yifuzaga kwereka umukobwa we ko koko ari we utegeka u Rwanda ajya kumwereka uburyo atuka abayobozi bakamera nk’inkoko zanyagiwe?

Ubundi se ko amafoto agaragara ku mbuga ntangazamakuru agaragaza Ange Kagame ari kumwe n’ikimeze nk’ikipe ye bwite igizwe n’abangavu bangana inyuma ya za mudasobwa, bo bari bagiye gukora iki mu mwiherero? Bari bahari nka bande? Abo bangavu bose nabo bari baherekeje ba se na ba nyina? Ubutaha se abayobozi bose bazazane n’abana babo n’abagore babo bumve uburyo Kagame abagaragura mu byondo?

Ese Ange guhabwa akazi muri Perezidansi ni cyaha, niba ataricyaha baranyomoza iki!!!.
Ese Ange guhabwa akazi muri Perezidansi ni cyaha, niba ataricyaha baranyomoza iki!!!.

Ibi bya Ange na Se na Nyina bimeze nka birya Kagame yabeshyaga abanyarwanda n’amahanga ngo ntazahindura itegeko shinga maze umunsi umwe arahuruduka arakubiranya akora ikinamico cyiswe Referandumu, ariko bimwanga mu nda akomeza kubeshya ko ngo azemera kwiyamamaza ari uko abanyarwanda bamwinginze, maze ahengera abantu bahugiye mu bunani ati ndabyemeye noneho!

Ange rero ejo bundi muzumva yabaye Ministre cyangwa ikindi kindi nizere ko bitazabanzirizwa n’ikinamico cy’abantu bikoreye ibiseke basaba ko yahabwa uwo mwanya kuko ngo nta munyarwanda wundi wawushobora!

Ariko batekinika bagira nibabwize abanyarwanda ukuri bareke kubafata nk’ibicucu bimika ikinyoma, burya umwana apfa mu iterura! None se Ange urimo winjizwa muri politiki hakoreshwe ikinyoma azakina iyo politiki ate adakoresheje ikinyoma? Nako uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Uretse ko kuri Ange hakiri kare ngo arebe igikwiye mu gihe ibyo arimo kwigishwa no kumenyerezwa bitaragera ku rwego nk’urwo nyina agezeho.

Icyakora uyu mwana ise na nyina baramuhemukiye byo! Aho kumushishikariza gukomeza amashuri ngo aminuze barimo kumushora muri politiki ku myaka 22? Cyangwa ni bya bindi bya So iyo akwanga akuraga urubanza rwamunaniye?

Frank Steven Ruta