Kuki FPR ishaka gufata FDLR nk’igikangisho ikangisha abiyemeje kuyirwanya mu mahoro?

Sylver Mwizerwa

Yanditswe na Sylver Mwizerwa

Mu rubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi rwatangiye mu mizi kuwa 4 Mata 2019 ubushinjacyaha mu gushinja aba bayoboke bwemeza ko bakanguriye abantu kujya mu mutwe witwaje intwaro wa P5 ngo inakorana na FDLR.

Umushinjacyaha akomeza avuga ko iyo P5 ihuriwemo n’amashyaka 5 (Amahoro PC, PS Imberakuri, PDP Imanzi, FDU Inkingi na RNC) muri iki gikorwa ihagarariwe na Gratien Nsabiyaremye. Uyu Gratien Nsabiyaremye rero, Umushinjacyaha yemeza ko ngo yakoze ibikomeye cyane kuko yaganiriye na Capitaine Maurice wa FDLR amusaba kuyivamo, ngo amubwira ko itabaho ari igipambara bityo ngo agomba kuza mu mutwe wabo akaza agafata akazi agatoza, yewe ngo anamwemerera ko bazamuzamura mu ntera.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga kandi ko Gratien Nsabiyaremye yaniyambaje Major Faustin ngo uri mu Bufaransa kwemeza uyu Kapiteni Maurice kujya muri iyo P5.

Ibibazo by’amatsiko umuntu ahita yibaza: ni gute Ubushinjacyaha burega Gratien ko akorana na FDLR kandi ku rundi ruhande bukamurega kuyisenya?

Niba ubu bushinjacyaha bwarabonye koko ko Gratien yemeza ko FDLR itabaho, kuki bumurega gukorana nayo? Ikindi umuntu yakwibaza: ese uyu Gratien niwe wari kumenya ko FDLR itabaho akanabisobanurira uwitwa ko ayirimo?

Aha umuntu yakwibutsa ko n’Umuyobozi wa FDU ubwo yafungwaga muri 2010, mubyo yaregwaga harimo gukorana na FDLR. Nyamara byarangiye ubucamanza bubuze ibimenyetso. Ibi byose nibyo bituma umuntu yibaza ati:  « Kuki FPR ishaka gufata FDLR nk’igikangisho? ».

Ikigaragara n’uko Ubushinjacyaha bwa FPR buzana FDLR mu ma dosiye y’ubucamanza yose areba Impirimbanyi za Demukarasi ngo barebe uko bazitinyisha. Ibi byose bikorwa ari ukugirango badutere ubwoba tureke ibikorwa byacu byo guharanira impinduka mu mahoro mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Gusa, igishimishije ni uko n’ubwo ibyo biba urabona ko abayobozi b’amashyaka ya opposition mu Rwanda dukomeza gufatanya n’abayoboke bacu mu nzego zinyuranye tugatera ingabo mu bitungu ababa bashyizweho ibyaha byibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni ngombwa rero ko dukomeza gushyigikirana dutera intambwe ijya imbere. Abashyize hamwe Imana irabasanga!