Kuki hari abafasha FPR gucengeza iterabwoba mu Banyarwanda babumvisha ko nta revolisiyo ishoboka kuko ngo uwabatsinze ntaho yagiye?

Mu nyandiko uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero  yise “Intambara vs Amatora: tujya mu ntambara ryari?”  uyu mugabo avuga utugambo twinshi tuvangavanze ngo aha arifuza gutanga amasomo ku ntambara, kubisobanura bikamubera ingutu, ariko agasoza agwa ku ijambo ashaka gutambutsa twahinira muri izi ngingo zikurikira :

  1. Romeo aragaba igitero cy’ubwiyahuzi ( attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda
  2. Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu Banyarwanda abumvisha ko nta revolisiyo ishoboka kuko ngo uwabatsinze ntaho yagiye
  3. Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi kandi ryakumvikana n’abatutsi
  4. Arahamagarira abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara isesa amaraso atakoreye inyigo (study)

Muti gute?

  1. Kugaba igitero cy’ubwiyahuzi (attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Mu nyandiko ya Romeo aragaragaza ko ngo yababajwe n’uko mu kiganiro kuri radio Ijwi rya Rubanda cyabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto yahaswe ibibazo akananirwa kwisobanura ku byerekeye inzira yo gufata intwaro yakanguriraga Abanyarwanda. Reka twibutse ko igihe tugezemo atari cya gihe cya za 1990 aho abanyapolitiki bakoreraga mu bwiru’ abantu bakabakurikira buhumyi kugeza n’aho bashyigikiye FPR batazi uko bigenze! No mu myaka 20 ishize hari abanyapolitiki bakomeje kubwira abantu ngo “tubibabereyemo”. Ibiki ??? Ntibagaragazaga umushinga bafite ndetse ngo banerekane uruhare buri wese akwiye kuwugiramo. Uko byagenze ibara umupfu.

Mu kiganiro Romeo avuga, jye nafashe umwanya uhagije nsobanura impamvu ishyaka  Ishema ry’u Rwanda ryahisemo gushyira imbere inzira y’amahoro ishingiye  ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Ibisobanuro natanze bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ribitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) ufite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Rwamiheto we avuga ko mu Rwanda revolisiyo ya rubanda itashoboka , ngo ko hashoboka intambara y’amasasu gusa. Abajijwe inyigo yabikozeho ati “ntayo”. Abajijwe uburyo ibyo avuga bishoboka ati “si ndi umunyapolitiki”!!! Ikibabaje ni uko Rwamiheto yasabaga ishyaka ISHEMA, Abataripfana ndetse n’Abanyarwanda bose kureka ibikorwa iri shyaka ryatangiye bakayoboka inzira we ashaka ariko aterekana uko ifunguye n’uko abantu bayinyuramo. Nyamara biragaragara ko  ibikorwa by’ISHEMA aribyo  bitanga icyizere cyo gufasha u Rwanda kuva mu kaga rurimo, ndetse hagacika burundu umuco wa “vaho njyeho” wimakajwe hagati y’abahutu n’abatutsi. Birumvikana ko mu gihe ISHEMA rifite umushinga risobanura neza, abanyarwanda batazemera ko hari umuntu uza ababwira ngo nimureke ISHEMA muze mbereke ahandi mbajyana kandi na we ubwe yigaragaza nk’utazi aho ahagaze n’aho yerekera.

Ikindi kibazo cyabayeho ni uko Rwamiheto amaze gushima no kwemera ko ISHEMA rikora umurimo mwiza wo kumara ubwoba abaturage, yananiwe gusobanura impamvu  inyandiko ye igaragara nk’itera ubwoba Abanyarwanda ndetse ikaba yunganira ideology ikoreshwa na FPR igambiriye ko Abanyarwanda batashira ubwoba ngo bayivudukane!

Uyu musore Romeo wagaragaraga muri studio ntiyagize ubutwari bwo gufata ijambo ngo yunganire umuvandimwe Rwamiheto niba koko bumva ibintu kimwe, ntiyigeze anasaba ko haba ikindi kiganiro ngo iyo ngingo tuyigarukeho, ahubwo na we yihutiye gushishimura inyandiko idasobanutse yikoma ISHEMA. Iki ni igitero cy’ubwiyahuzi Romeo akoze nk’uko ngiye kubigaragaza.

Uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero yatangiye kumenyekana mu gihe gito gishize aho yatangiye kujya yandika inyandiko nyinshi cyane zisenya, zisesereza ,zisebya kandi zandagaza abanyapolitiki b’abasaza . Ikibabaje ni uko mu kugaba ibitero kuri aba banyapolitiki bakuze, ntibyabaga bya bindi byo  kunenga ikosa ugamije kubaka, ahubwo yabaga agamije  gucisha umuntu bugufi gusa no kumwangisha rubanda. Imvugo nyandagazi yabinyuzagamo yerekanye ko Romeo yubahuka cyane ku buryo ntawe acyubaha. Ibi bitandukanye n’amahame ya demokarasi duharanira: biragayitse kwikoma umuntu cyangwa kumutesha agaciro witwaje ko afite ibitekerezo utemera. Ikibazo cya Romeo ni aha kiri: aba Bakambwe baramwihoreye yigira igikenya mu isesengura ryuzuyemo ubusa none arishuka ko ashobora gukururira Ishyaka Ishema muri ubwo busa bw’amatiku. Cyakora namugira inama yo kutikorereza Abataripfana kuko bo bazi neza ibyo barimo bakaba nta kindi biyemeje kwitangira uretse gufasha  rubanda kwibohora ku ngoma y’igitugu n’iterabwoba ya FPR Inkotanyi. Bityo rero Abataripfana ntibashobora kwihanganira Inkonkobotsi zitagaragaza uwo zikorera, ngo zisobanure ku buryo bwumvikana gahunda nzima zaba zikurikiranye, ahubwo bikaba bigaragara  ko zigambiriye  gusa gusenya ibyiza abandi bageze kure bubaka.

2.Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu banyarwanda ko nta revolisiyo ya rubanda ishoboka, ngo kuko uwabatsinze ntaho yagiye

FPR yabaye indashyikirwa mu kwica  no gutera ubwoba abaturage. Ikiba kigamijwe  ni ukumvisha abaturage ko Inkotanyi arizo zifite ubutegetsi kandi  ko ntawe uzongera kubuzambura kuko ngo nta n’uwazirwanya ngo azitsinde. Ikibazo gikomeye ni aha kiri. Hari abatari bake bakiriye iyi ngengabitekerezo bati koko nta kindi cyadukiza FPR atari amasasu. Abareba hafi ntibashobora kugira ikindi batekereza, niyo mpamvu badashobora no kwicara ngo  bige uko iyo ntambara yakorwa ahubwo bashimangira igitekerezo ngo FPR yarabivuze nta kundi byagenda.

Twibuke neza ko ikintu cyatumye abahutu bamara imyaka irenga 400 mu bucakara bashyirwagaho n’ingoma ya gihake, ni uko abami bari baremeje buri munyarwanda ko u Rwanda rugomba gutegekwa n’ ibimanuka byaturutse mu ijuru bizanywe no gutegeka no guhaka abahutu, maze bo bakaba bararemewe gutegekwa no kuyoboka. Mu gihe revolisiyo yatangiraga gutegurwa mu myaka ya za 1950, abahutu benshi bari bashyigikiye umwami kuko bumvaga ko ngo u Rwanda rutabaho rudafite umwami, ababyeyi ntibabyara badafite umwami, inka ntizakamwa… Habaye ubutwari bukomeye bw’abarwanashyaka nka Gregoire Kayibanda na bagenzi be bafashije rubanda kumva ko ubutegetsi butavukanwa n’agatsiko k’abatutsi bari ku ngoma ko ahubwo buri mu maboko ya rubanda ishobora kwihitiramo abategetsi bayinyuze.

Uyu munsi wa none, ubutegetsi bwa FPR ntaho butanira na gihake: hari abaturage bemeye ingengabitekerezo ko nta wakura FPR ku butegetsi, ngo kereka ayirushije ubukana bwo kurimbura abaturage benshi akoresheje amasasu, ibifaru n’amabombe.  Muri iki gihe icyo abanyarwanda bakeneye ni abalideri (leaders) bafasha abaturage kumva imbaraga bifitemo, bakava mu bwoba bakazikoresha mu guharanira uburenganzira bwabo kandi bagashirwa bahiritse ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba rya FPR.

3.Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi cyangwa ryumvikana n’abatutsi

Romeo yarakugendeye afata ifoto Padiri Nahimana Thomas yifotoje hamwe n’abanyarwanda mu minsi ishize ubwo yari mu butumwa bw’ishyaka Ishema mu gihugu cya Australia. Icyababaje Romeo ngo ni uko kuri iyo foto hariho umuhungu wa Kayumba Nyamwasa . Romeo avuga ko ISHEMA ryatangiye ryigaragaza nka PARMEHUTU none ararinenga kwifotozanya n’umuhungu wa Nyamwasa! Nashatse akantu k’ubwenge kari aha ndakabura. Icyo PARMEHUTU yaharaniraga ni ugukura rubanda rugufi ku ngoyi ya gihake. PARMEHUTU yarimo abahutu n’abatutsi. Kuba umuyobozi w’ ISHEMA yemera kwifotozanya n’umwana utotezwa na FPR kimwe na twe twese Romeo akabibonamo ikibazo na byo birerekana ko isesengura rye ntaho ryageza Abanyarwanda. ISHEMA rishishikajwe no guharanira ineza y’abanyarwanda bose, cyane cyane abakandamijwe n’ubutegetsi bubi bwa FPR kandi ntiriheza uwo ari we wese kuko ritagamije gushimisha Romeo. Nibimenyekane neza ko Ishema ridateganya kuryoza abana ibyaha bya ba se na ba sekuru nk’uko Romeo abyifuza.  Niyo mpamvu rihora rishyira imbere ko hakenewe « Nouvelle génération » y’Abalideri bataboshywe n’amateka y’u Rwanda kubera uruhare bagize mu guhemukira Abanyarwanda. Na Ange KAGAME ubwe aramutse yibonye muri izi gahunda nziza z’Ishema , agasaba kuryinjiramo nta buhendanyi, Abataripfana bamwakirana ubwuzu ! Utabyumva nkatwe yihangane.

4.Romeo arahamagarira Abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara zisesa amaraso atakoreye inyigo (study).

Mu gusoza inyandiko ye, Romeo aremeza ko intambara y’amasasu yonyine ariyo ishobora kudukiza FPR. Hari ikintu mu kinyarwanda twita gupfa kwivugira gusa. Iyi mvugo ikoreshwa iyo umuntu avuze ibintu bigaragara neza ko atabitekerejeho. Ukoresheje iyi mvugo bamucira umugani ugira uti ‘ururimi ntacyo rupfana n’umuntu’. Ibi biragaragarira aho Romeo, nk’umuntu watangiye inkuru ye atubwira ko ari igihangange mu buhanga bw’intambara, mu kuyitegura no kuyirwana, bityo agatuma   dukeka ko agiye kutubwira uko ishoboka, nyamara we agasoza atubaza ngo ‘tuyirwane gute’ !? Ibi ni byo bita kwiganirira cyangwa guteta mu bikomeye.

Romeo aramutse atari  kwiganirira  yaba ari umugome, umugambanyi cyangwa se byombi hamwe. Ni gute wahagurutswa no kwemeza abanyarwanda ko intambara y’amasasu ishoboka muri iki gihe, warangiza ukababaza  ngo tuyirwane gute kandi ari wowe uri kubigisha ibyayo ? Ibi byatumye nkubita agatima ku nkuruhttp://ikazeiwacu.fr/search/Kuburira%20Abanyarwanda yasohotse mu kinyamakuru Ikazeiwacu, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014,aho uwitwa cyangwa uwiyita Uwimana Joseph yaburiraga abanyarwanda abasaba ubushishozi  bukomeye mu gihe hari abantu babahamagarira kujya mu mitwe ya gisilikari . Dore uko abivuga :

« Nyuma y’aya makuru y’imirambo Ikaze Iwacu yagiye ikora itohoza, ubu rikaba ryerekana koabantu benshi bicwa muri iyi minsi ari abantu bashimutwa na baneko ba DMI, bashuka abaturage cyane cyane urubyiruko bababwira ko bagiye kubajyana mu gisirikari cya FDLR na RNC. Iyo bamaze kwiyandikisha barabarundarunda maze bakabapakira amamodoka bakagenda ubutazagaruka, kubera ko nta nusezera umuryango we, kuko abo ba DMI bababwira ko bigomba kuba ibanga, kugira leta itazabica iryera.

Ibi bikorwa bibisha biri kubera cyane mu ntara y’amajyaruguru n’iy’iburengerazuba. DMI iri gukora iyi gahunda ngo mu rwego rwo kwikiza abo bita « umwanzi w’igihugu ». Banyarwanda, banyarwandakazi, mube maso, kandi mushishoze munirinde abantu babashuka ngo babajyanye mu gisirikari cya FDLR na RNC, kubera ko abaguye muri uyu mutego nibo tubona imirambo yabo mu kiyaga cya Rweru. Umuntu yasaba kandi aya mashyaka FDLR na RNC gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda abayoboke bayo bari mu Rwanda no kunoza gahunda zabo zo gushaka abayoboke ».

Byaba ari agahomamunwa abanyarwanda bemeye gushorwa mu migambi batasobanuriwe bakisanga mu kaga batigeze batekereza.

Umwanzuro :

Hari inzira nyinshi zo guhindura ibintu mu Rwanda ariko zimwe muri izo ziragoye kurusha izindi. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryavutse rije gutanga umusanzu wo gufasha abaturage gutekereza ku nzira iri mu bushobozi bwabo, abaturage bafitemo uruhare kuko aribo ba nyirubutegetsi, kandi ikaba isaba ibitambo bikeya kurusha izindi. Ni inzira y’amahoro ishingiye ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Koko rero Bibiliya  ivuga ko  hari ibintu  bitatu umwana w’umuntu adashobora  guhagarika :1) Imvura y’amahindu yazindukiye kugwa ; 2) Umukobwa washatse kurongorwa, 3) n’abaturage bahagurukiye gukora revolisiyo !

Hari abantu nka Romeo ahari batekereza bati nimube muretse mutazadutanga umushi. Uwo mushi Romeo amutanguranwa na nde ? Imyaka 20 yose ishize  ISHEMA ritaravuka Romeo yari he ko atatanguranwe uwo mushi ? Ikidushishikaje kurusha byose ni uko akarengane kagirirwa Abanyarwanda karangira kandi vuba bishoboka. Naho gukomeza gutegereza ko hazaza MESIYA Romeo uzadutegurira intambara zisesa amaraso, akatwereka uko tuzirwana, ngo tukazitsinda zitishe abaturage, ndareba ngasanga hari abanyarwanda bakoreshwa n’ihahamuka rikaze, bo bakibwira ko babiterwa n’ubutwari cyangwa ubuhanga budasanzwe.

Imana tugira iwacu ni uko ibuye ryagaragaye ritaba ricyishe isuka!

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mpuzabikorwa

ISHEMA Party