Kuki inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ntacyo ivuga ku gusenyera abaturage?

Abaminisitiri batanu n’abategeka intara zose n’umujyi wa Kigali ejo kuwa gatatu bakoresheje inama y’igitaraganya abanyamakuru kuri iki kibazo, hari hashize amasaha macye inteko ishinga amategeko yanze kuganira kuri iki kibazo ku cyifuzo cy’umwe mu badepite.

Ibikorwa byo gusenyera abaturage batuye ahavuzwe ko ari mu bishanga cyatangiye kuwa gatandatu kirakomeje, guverinoma ivuga ko kigamije gukiza ubuzima bwabo bugeramiwe n’ibiza.

Abaturage bamwe bavuga ko ari akarengane bari gukorerwa n’ubutegetsi kuko batategujwe, abandi ko nta ngurane bari guhabwa ku mitungo yabo bafite mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu nshingano z’inteko ishinga amategeko harimo kugenzura ibikorwa bya guverinoma nk’urwego ruhagarariye abaturage. 

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite ejo yateranye mu nteko rusange y’igihembwe kidasanzwe.

Depite Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party, yari yandikiye umukuru w’inteko, umutwe w’abadepite, amusaba umwanya ngo ageze iki kibazo kuri iyi nama rusange.

Bwana Habineza mu ibaruwa ye yasabye kwemererwa kugeza ku nteko “ikibazo cyihutirwa kiriho cyo gusenyera abaturage mu buryo butunguranye kandi kibabaje abaturage bacu”.

Kandi ko “we nk’umwe mu bagize inteko abaturage bamusabye kubavugira iki kibazo”.

Yimwe umwanya

Bwana Habineza yabwiye BBC ko yimwe uyu mwanya kuko yabwiwe ko abaturage bagombaga kuba bamwandikiye bavuga iki kibazo bagashyiraho na kopi z’indangamunyu zabo ku mabaruwa.

Ingingo yemerera umudepite kugeza kuri bagenzi be ‘ikibazo cyihutirwa kiriho’ kikaganirwaho, nayo yaranzwe.

Bwana Habineza ati: ” [Iyi ngingo] twari twarayemeranyijwe mu nama y’abayobora amakomisiyo n’abayobozi b’inteko, nyuma bijya no mu nteko rusange irabyemeza”. 

Depite Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda
Depite Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda

“Nari nzi ko ubwo twabyemeje nk’inteko rusange dushobora gukoresha iyo ngingo icyo kibazo kikaganirwaho”.

“Ariko abayobozi bambwiye ko [iyo ngingo] igomba kujya mu igazeti ya leta kandi itarajyamo, kubera izo mpamvu ebyiri ntabwo byakunze”.

Bwana Habineza avuga ko agiye kuganira n’abaturage baje bamusanga akabasaba kwandika maze akazajyana mu nteko izo nyandiko zivuye mu baturage.

Hari abadepite batishimiye ibirimo kuba 

Bwana Habineza avuga yari yihutishije iki kibazo kuko ejo kuwa gatatu bafunze igihembwe kidasanzwe.

Ati: “… kandi tugiye kujya mu minsi mikuru, mu kwa mbere hazabaho gusura ibikorwa remezo mu gihugu hose, sindamenya ikindi gihe tuzagira. 

“Amakuru dufite ni uko hari abaturage bamaze kwimurwa mu buryo butari bwiza, kandi ni benshi bagomba gusenyerwa, twumvaga ko hari icyakorwa ngo bihagarike hakiri kare”. 

Bwana Habineza avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kigejejwe mu nteko hari icyakorwa.

Ati: “Kuko hari n’abandi twaganiriye nabo bagaragaje ko batishimiye ibirimo kuba. Dufite ikizere ko tubigejeje mu nteko byashyigikirwa bijakya muri komisiyo ibishinzwe igahita ihamagaza izo inzego zibishinzwe zikisobanura hakagira ikindi gishyashya cyabaho”.

Inteko rusange idasanzwe y’abadepite yateranye ejo kuwa gatatu mu byo yakoze harimo;

  • Guhabwa ibisobanuro ku mushinga w’itegeko rishyiraho urwego rushinzwe ubutasi ku mari
  • Kwemeza umushinga w’itegeko rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba.
  • No kwemeza amasezerano y’inguzanyo y’ikigega OPEC kuri leta y’u Rwanda ya miliyoni $20. n’ibindi…

BBC