Kuki Jean Paul Akayezu we atarenganurwa?

Urubanza rwa Jean-Paul Akayezu rurambabaza, kandi sinjye njyenyine kuko hari n’abanyamakuru bakurikirana iby’izi manza mpuzamahanga (nk’uwitwa Thierry Cruvellier, « Arusha : la justice des vaincus ») baruvuzeho byinshi, banenga imigendekere n’imikirize yarwo.

Nawe se, aba ministres batari bake bamaze kugirwa abere, ariko ngo un simple bourgmestre (wari no muri MDR), bigaragara ko yarwanije ubwicanyi ariko imbaraga zikamubana nke imbere yabicaga, ngo niwe ugiye kugerekwaho za « burundu »??!!

Ikibazo ni uko nkeka ko imanza zo mu bujurire za Arusha, zidashobora kongera kujuririrwa cyangwa se gusubirishwamo ukundi. Buriya film yarizinze, ni ugutegereza wenda ko bamurekura kubera izabukuru no kwitwara neza muri gereza!

C. M.

1 COMMENT

  1. Twarabibonye ruriya rukiko narwo rugomba kuba rutigenga kubera ngo abantu b’ibihangange bafite ibyo bazwiho mw’ibanga birebana n’urupfu rwa Habyara na jenoside yarukurikiye ku buryo benshi bahamijwe ibyaha batakoze.Akayezu by’umwihariko akaba yaraburanishijwe mw’ikubitiro bimugendekera kuriya.Rwose abazi uko muri komine ya Taba Akayezu yayoboraga uko jenoside yahabaye bemeza ko ntako atari yagize ariko abicanyi bakamurusha imbaraga .Abantu benshi arabababaza kuko yarenganye ariko rero biriya bibaho si we wenyine urenganyijwe n’urukiko nahame hamwe awunywe nta kundi byagenda ahasigaye ni ah’IMANA

Comments are closed.