KUKI KAGAME YUMVA KO IKIBAZO CYOSE KIBA KIGOMBA GUKEMUZWA IMBUNDA (KWICA)?

Yanditswe na Benito Kayihura

Mu minsi mike ishize twabonye ukuntu impunzi z’aba Congoman bavuga ikinyarwanda bakaba ari n’abatutsi kimwe na Kagame cyangwa n’abandi banyarwanda benshi bishwe n’inzego zivuga ko zishinzwe umutekano mu Rwanda zibaziza kwigaragambya kubera inzara yari igiye kubicira mu nkambi ya Kiziba iri ku Kibuye no gusaba gusubizwa iwabo aho kwicirwa ninzara mu nkambi. mbere yuko mvuga kw’iraswa ryizi mpunzi reka tubanze twibukiranye gato uko izi mpunzi zageze mu Rwanda.

Kagame amaze gutangaho abatutsi barenga ibihumbi 300 ibitambo muri 94 ngo abone uko yifatira ubutegetsi yumvaga abazapfa azabasimbuza abandi bari bari mu bihugu bikikije u Rwanda kuriwe ntacyo yahombaga cyane ko nta mwene wabo cyangwa umuryango we wari mu Rwanda kiriya gihe, nyuma rero yo gufata ubutegetsi mu Rwanda hari hakurikiyeho indi phase yo kwagura ubwatsi mu rwego rwo gushinga empire Hima Tutsi, ni muri urwo rwego abakozi be batumije inama y’abasaza bahagarariye abatutsi batuye muri Congo bose gutaha bagatura mu Rwanda n’imiryango yabo kuko ngo muri Congo hari hagiye kuba intambara iyo nama yabereye mu ngoro ya Muvoma cyangwa mu nzu mberabyombi ya Butare aho hari muri 1995, Abanya Masisi n’aba nyejomba babyumvise vuba cyane ko abenshi muribo bari impunzi zo muri 1959 bari bakibuka uturere n’imisozi bari batuyeho mbere y’uko bahungira muri Congo, ku Banyamulenge bo ariko siko byagenze ahubwo bo bahise batera utwatsi icyo gitekerezo bavuga ko batabona aho bororera inka zabo abandi bavuga ko n’ubwo bavuga ikinyarwanda ariko atari abanyarwanda (gusa ibi ntibibujije ko hari hari umubare munini w’abanyamulenge batahutse ku giti cyabo)

Mu Banyamulenge n’abanya Masisi abenshi baratahutse n’uko babohoza amazu y’abahutu bari barahunze hanyuma President Pasteur Bizimungu ategetse ko abantu babohoje amazu bayavamo abenshi bagiye gutuzwa i Nasho ubundi ubuzima burakomeza. nyuma yaho nko kugera muri 2005 abatutsi bo muri Congo bari bagitahuka umwe umwe kandi bagahabwa ibyangombwa by’u Rwanda umunsi babisabiyeho kandi bakabona akazi muri Leta ndetse bakanashyirwa mu ngabo na Police, ibintu byaje guhinduka ubwo Kagame yihishe muri CNDP ya Laurent Nkunda akagerageza komora Kivu zombi kuri Congo akazigira intara imwe yigenga, icyo gihe yafashe abarwanyi ba FDLR batahutse ku bushake na Mai Mai nuko abaha intwaro baragenda birara mu batutsi muri Congo baratema, amazu baratwika, abagore bafatwa ku ngufu nuko Kagame nawe sukuvuza induru urufuzi ruramurenga ngo ntago azihanganira kubona hari umututsi ukorerwa Genocide ngo arebere, nguko uko yataangiye gufungura amakambi mu Rwanda y’impunzi ari nako ashishikariza abatutsi bo muri Congo kwihangana bakaba baje muri izo nkambi by’akanya gato mu gihe ari kubategurira igihugu cyabo kigenga, uko byagendekeye M23 yagombaga gushyira mu bikorwa imipango ya Kagame mwese mwarabibonye none abandi nyuma yo kubona ko bashutswe bagata amasambu n’amatungo yabo kdi bakabona ko Kagame imipango yamushiranye bahisemo kwisubirira iwabo nawe ati hinga mbereke icyo mpfana na Kanjogera na Kabale? mbibutse ko benshi muri izi mpunzi akenshi baba bibereye muri Congo bagiye kwirebera amasambu n’amatungo yabo basigiye abasaza badashaka kuza mu Rwanda cg bagasigamo abapagasi mu byukuri aba nta kibazo bafite muri Congo, bahohoterwa gusa iyo Kagame yubuye ya mitwe ye irwana mw’izina ry’abatutsi maze bikabateranya nandi moko.

TUGARUKE KW’IRASWA RY’IMPUNZI

Nibyo koko ziriya mpunzi zarigaragambije ariko twibukiranye ko kwigaragambya byemewe mu mategeko y’u Rwanda, video twabonye aho umu Police wari uhagaze muri Convoy yavugaga ko ngo impunzi zigaragambije zitera abashinzwe umutekano amabuye impunzi zahise zivugira hejuru ko azibeshyera ahubwo mu ma video tubona hari aho impunzi zigenda ziruka mu muhanda ziririmba ndetse zanamanitse amaboko ngo zerekane ko ziri gukora imyigaragambyo yo mu mutuzo maze zikakirizwa amasasu anumvikana muri iyo video, umuntu wese ugira umutima wa kimuntu yibajije impamvu Kagame yumva buri kabazo gato kose kavutse kagomba gukemuzwa kumena amaraso biramushobera.

Ese ku kibazo cya ziriya mpunzi Leta yagombaga kubyitwaramo ite? twibukiranye ko bariya bantu Kagame yabafataga nk’abanyarwanda mbere yuko atangira gupanga uko yazabakoresha yigarurira Kivu zombi kuko hari n’abavaga muri Congo ku wa gatanu kuwa mbere akaba ari mu biro i kigali akora cyangwa akajya gukora imyitozo yo kujya mu ngabo na Police.

Dore icyo Leta yari bukore:

ubusanzwe ahantu habaye imyigaragambyo Police niyo ifata iya mbere mu gutabara igamije kugarura ituze no gusubiza ibintu mu buryo nkuko biri nshingano zayo, ariko mu Rwanda igisirikare nicyo cyahageze mbere ya Police gifite amabwiriza yo gukora ibyo mwabonye gikora, igisirikare ubundi gitabara gusa iyo igohugu cyatewe cyangwa se bahanganye n’imitwe y’iterabwoba nk’ibyihebe

Uretse ko byose ari cyo kimwe nubundi niyo haza Police mbere nta cyabaye kitari bube kuko bose bakura amabwiriza ku muntu umwe kugeza naniyi saha nge ntarashobora kwiyumvisha uko atekereza

Hari igihe njya nibaza icyo imyitozo, amasomo n’amahugurwa Police y’u Rwanda ihabwa biyimariye cyangwa impamvu Leta ipfusha amafaranga ubusa ibaha imyitozo batazagira icyo bakoresha bikanshobera? bage babigisha kurasa mu cyico kuko nicyo nge mbona bakeneye igihe cyose Kagame akiri Perezida w’u Rwanda.

Kw’itariki 20 muri 2006 Police y’u Rwanda yahawe imyitozo yuko igomba kwitwara mu gihe cy’imyigaragambyo mubyo bigishijwe nkuko mubireba ku mafoto nta kurasa kurimo kuko nta mbunda bafite ahubwo mu gihe nkiki Police:

1. yifashisha ibyuka biryana mu maso/tear gas/ gaz lacrimogene
2. Ibimodoka bitera amazi afite umuvuduko n’ingufu nyinshi,
3. K9 dogs/imbwa zabitojwe,
4. ingabo bikingaho inyuma ngo amabuye atabageraho/shield

ibi kandi bikoreshwa gusa igihe abigaragambya baba bari gutera amabuye Police cg abaturage no kwangiza ibikorwa remezo iyo abigaragambya babikora mu mutuzo Police ibajya imbere ikabaherekeza igamije kureba ko batagira igikorwa kibangamira abandi bakora.

KUKI IBI BYOSE BITAKORESHEJWE YENDA NGO BAVUGE KO BAGIYE KURASA KUKO ARIBWO BURYO BWONYINE BWARI BUSIGAYE?

Kagame ayoboye u Rwanda yibitseho ibidosiye biremereye kurusha undi muperezida uwariwe wese kwisi kdi abakoze iperereza ku byaha aregwa bashoje bavuga ko ikimurokoye ari ubudahangarwa afite naho ubundi ko baba bamutambikanye. Kuva uwo munsi yatangiye guhumeka insigane kuko abazungu akorera bari bamaze kumukopeza ko umunsi azava ku butegetsi bazamufata mu mikandara bakamujyana amaguru adakora hasi, iyo rero utangiye kumuzanaho ibigambo byinshi cyangwa kumwigaragambyaho biroroshye cyane kukwitiranya na bamwe bakora iperereza kubyo yakoze cyangwa akagirango nibo bagutumye

Kagame yishe abanyarwanda mu moko yose batagira ingano bidateye kabiri atangira no kwaduka mubo bakoranye bya hafi nuko bimubyarira abanzi nawe ubwe atazi umubare kuburyo buri muntu wese bahuje amaso amubonamo aduyi kdi abenshi bari mu ngabo na Police bye. Niwe muperezida wanzwe n’umubare mwinshi w’abaturage ayobora kubera amateka ye ku Rwanda n’imyitwarire ye, ibi rero iyo ubihuje ntutinda guhita ubona impamvu Kagame agira ubugome n’imyitwarire utasangana undi muntu muri iyi si ya none.

Aba bavandimwe bacu rero bo muri Congo baguye mu bintu batazi ahari se babitewe no kwitiranya u Rwanda na Congo aho bahora bigaragambya uko bashaka buri munsi bakanatuka Kabila ntihagire n’ubarya urwara, ku muntu ushaka kuba mu Rwanda akahagirira amahoro hari ibintu byibura 3 uba ugomba kubahiriza:

1. Kutagaragaza yaba mu mvugo cyangwa mu ngiro ko ubabajwe n’akarengane Leta ikorera abaturage cyangwa abo yafashe nk’abanzi
2. Kubona ibintu byose kimwe nk’abayobozi, kutegerageza yaba mu mvugo cyangwa mu ngiro ko hari ukundi ubona ibintu byakorwamo bitandukanye nuko bo babikoze
3. Kugaragaza ko ushyigikiye 100% imyumvire yogeye mu Rwanda ko Perezida Kagame ari indashyikirwa yahagaritse Genocide, akaba atagira ikosa na rimwe bityo akaba akwiye kuyobora kugeza igihe apfiriye

Iyo ziriya mpunzi zijya kumenya u Rwanda na Kagame nkuko twe tubizi biriya ntibiba byarabaye, yenda bari gukoresha ubundi buryo nko kwitoramo komite ikajya ku cyicaro gikuru cya HCR i Kigali bagasaba ko bashaka kwisubirira iwabo kubera inzara, gusa nabwo Kagame yari buge kubatangirira mu nzira akabicirayo akavuga ko ari FDLR kuko we akibwira ko hari ukuntu bizakunda ko yomeka Kivu zombi ku Rwanda kdi ntibyakunda adakoresheje bariya ba Rwandophone, gutaha rero ibyo bitaracamo baba bamutabye mu nama

Njya nkunda kuvuga ko wica umuntu umwe ukeka ngo arakwanga maze hagahita havuka abandi nka 20 bakwanga cyane ndetse kurusha nuwo wishe, nuko nyine mu Rwanda ibanga riba ku mutima ariko abatutsi nkubu bahise bava kuri Kagame kubera iriya scandale ni benshi cyane, Kagame mbere yo gutanga amategeko yo kwica ziriya mpunzi yarakwiye kubanza kwibuka ko ariwe wabateje akaga kose barimo mu nyungu ze, ubwo yicaga bamwe muribo yikinze inyuma y’imitwe yaremye, agahatira abasore kujya muri M23 bigatuma bangwa urunuka n’aba Congoman n’amafaranga HCR ibagenera akayakubita umufuka ari nabyo byakuruye imvururu maze ubundi akabatega amatwi aho kujya kubamishamo urufaya rw’amasasu.

Nta gushidikanya ko ku mpamvu zimuturutseho, Perezida Kagame agenda yibyarira abanzi uko bwije nuko bukeye bityo kuvuga ko biri bugufi ko abo amaze guhemukira twese duhagurukira rimwe tutaje kwigaragambya ahubwo kumubwira mu rurimi yumva igihe ariki ntiyaba yibeshye