Kuki Kagame Yemeye ko Yishe Sendashonga?

Hari ibintu byaranze ijambo Kagame yavugiye mu mwiherero wa 16 w’abategetsi bo mu Rwanda. Ibintu ngiye kukubwira hano usubiremo video yasohotse uyirebe uragenda ubona kimwe ku kindi:

  1. Ubwoba n’umutima uhagaze: Ku bumvise uko kagame yavugaga, murasanga yavuganaga igihunga no gusuhuza umutima buri kanya ahumekera muri micro umwuka umusiga ameze nk’umuntu wiruhutsa buri kanya. Kuva ijambo ritangiye kugeza rirangiye niko byari bimeze. Ibi biragaragaza igihunga cyangwa umutima uhagaze. Uwo mutima uhakaze rudasumbwa awutewe n’iki?
  1. Kwisobanura no kwitanguranwa: Kagame yegeranije abo basangiye ingoma ngo abisobanureho ariko anitanguranwe abereka ko ikibazo arimo na Uganda kitamuturutseho. Ibintu Uganda ikora muri iki gihe perezida Museveni yise “guhandura ivunja udakuyeho ikirenge nyuma ukanatera umuti”, byatewe n’ibikorwa by’u Rwanda rwari rufite muri Uganda kuva mbere hose. u Rwanda rwacengeye inzego z’igipolisi cya Uganda runyuze muri Kale Kayihura uherutse gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa bukuri polisi akanatabwa muri yombi. Uretse kwica cyangwa gucyura abanyarwanda bahunze ubutegetsi ku ngufu bari muri Uganda, leta y’u Rwanda yanateje umutekano muke ku butaka bwa Uganda nko kurema umutwe w’abicanyi kwica bamwe mu basirikare n’abapolisi bashoboraga kubangamira uwo mugambi. Urugero ni nka Andrew Felix Kawesi, Kirumira n’abandi benshi ntarondoye.

Uganda yaritonze ihangana n’ikibazo. Imaze iminsi itahura ikanirukana abakoreraga ubutasi bw’u Rwanda ku butaka bwayo. Urugero ni nk’uriya Rene Rutagungira warwaje Kagame umutima. Yatanze amakuru menshi y’ibikorwa ba maneko b’u Rwanda bakoraga ku butaka bw’ubugande ari nayo yavuyemo ifatwa rya Kale Kayihura n’abandi benshi bari bafatanije, iyirukanwa ry’abakozi ba MTN muri Uganda banekeraga u Rwanda, n’ibindi byinshi Uganda itavuga. Mu bigaragara rero u Rwanda nirwo rwabanje kwinjira no kuvuruga Uganda kugeza aho nyuma y’igihe kinini Museveni ahanye umukono w’ubwiyunge na Kagame i Londres byagaragaye ko yakomeje kumuca inyuma no kuba Rwicaruhoze.

Uyu munsi rero Kagame yashatse kwitanguranwa no guha impamvu ibyo bikorwa byose yakoze dore ko iteka akunda kuba ariwe urengana. Niko kuvuga ko Uganda yashakaga guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda inyuze muri Sendashonga. Kuki Kagame ateruye akiyemerera ko yishe Seth Sendashonga nyuma y’imyaka hafi 25 yose? Igisubizo ntakindi, nuko afite ipfunwe n’ikimwaro byo kuba yaraciye Museveni inyuma nta mpamvu akamunga inzego z’iperereza za Uganda none Museveni akaba yarabitahuye. Arashakisha impamvu zatuma abasha gusobanura ibyo yakoze (nubwo Uganda yicecekeye “igahandura amavunja” itavugiye ku karubanda nkuko abikora ubu. Ikigendererwa cya Kagame n’ukugira ngo agaragarize abanyarwanda ko Uganda ariyo yatangiye ubushotoranyi. Ibi biremezwa n’ukuntu ibinyamakuru bikorera ubutegetsi birimo gukoreshwa kwandika kuri Sendashonga nyuma y’igihe kingana gutya ntacuyo bimuvugaho kandi bizwi ko yishwe. Urebye uburyo bimwandikaho  kandi, urasanga birimo kugerageza kunganira intego ya Kagame yo kwitanguranwa no kugaragaza ko ikibazo cyatewe na Uganda. Nkaho kubigaragaza gutyo bibuza abana b’u Rwanda kuba bashirira mu kaga gashobora guterwa n’ubuhubutsi turimo tubona muri iki gihe.   

  1. Kwivuguruza: Avuga ku kiganiro yagiranye na Museveni ngo amwita ‘sir’. Ku ruhande rumwe Kagame ati nageze aho musabirizaho. Ati: “nageze naho mubwira ngo:  beg you”. Ahandi ati: “Ntawe nshobora gupfukamira”. ubwo se gupfukama birenze “I beg you” nibihe? abantu bagiye bareka kugumura rubanda! Abanyarwanda bazi gusesengura bamwumvise. Uku kwivuguruza bigaragaza ikinyoma n’uburiuganya butugejeje aho tugeze aha. Nyagasani adufashe twibuke ubutwali bw’abakurambere. 
  1. Gushaka kugeraka ikibazo cye ku gihugu cyose: Kagame azi neza ko ibibazo akurura Uganda itabifata nk’ibiri ku banyarwanda n’abagande ahubwo ariwe ibona nk’ikibazo. Ahangayikishijwe nuko ashobora kubura ingufu zimushyigikira bityo akaba yatakaza igitinyiro cyangwa ubudahangarwa afite muri iki gihe abanyarwanda bakamuhigika ubuzima bugakomeza. Nicyo gituma dufite umuyobozi w’Africa y’uburasirazuba isanzwe iharanira urujya n’uruza rw’abatuye akarere arimo abwira abaturage b’igihugu cye kudasohoka no kutajya gushaka service mu kindi gihugu uboshye itungo bahindiye mu kazu karyo ngo ritajya kona. ubuyobozi bwa Kagame nta gihugu gituranye n’u Rwanda bataragirana ibibazo. Amagambo kagame yabwiye perezida Kikwete ntawe utayibuka. ibya Kongo byo byabaye nk’indirimbo. none dore u Burundi na Uganda rurageretse. Mu butegetsi bwabanjiririje ubwa Kagame, nta kibazo u Rwanda rwigeze rugirana n,igihugu icyaricyo cyose gituranye na rwo. Ubu rero u Rwanda rwahindutse ko barwanga, barugirira ishyari, bashaka gusenya ibyagezweho, bashaka kurupfukamisha…..biriya ni ibitekerezo by’umuntu ku giti cye bidakwiriye amashyi cyangwa gushyirwa ku gihugu icyaricyo cyose.

Aho ibintu bigeze hagati y’u Rwanda na Uganda biragoye kubona igaruriro. Mu mwaka wa 2001 ubwo u Rwanda rwari mu ntambara na Uganda i Kisangani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Ubwongereza bufatanije n’Amerika byatumye Minisitri w’Ubwongereza ushinze Iterambere Mpuzamahanga madam Claire Short atumiza abo bagabo bombi i Londres kubunga kubera inyungu ibyo bihugu by’ibihangange byari byari bifite mu karere k’ibiyaga bigali icyo gihe. Uyu munsi izo nyungu zisigaye zighenda biguru ntege dore ko umukoro Kagamem yahawe yawunaniwe mu mwaka wa 2015 magingo aya akaba yarabuze aho ahera. Ubu rero biragoye kigirango hazongere kuboneka umuntu wunga Museveni na Kagame.

Abanyarwanda nubwo bicecekera bazi ubwenge kandi basobanukiwe ko badashobora gutsinda intambara barwana na Uganda. Byaba byiza  ubwabo birinze icyabashora muri iyo ntambara ntibayinjiremo buhumyi kandi bashobora kwikiza icyo kibazo birinda kuba ibitambo.

Uko biri kose, abanyarwanda mufite amasomo ahagije. Mwirinde kugwa mu mutego  w’ibyo mudafitemo inyungu. Ahasigaye mwihere ijisho aho umusazi yasomeye amase amaganga ati ibidahwitse n’ibi!

Siliveri Nyagasaza, 

i Rubungo