Kuki kuvuga ko Col Ben Karenzi amaze iminsi afunze bijyana n'igisa nko guteza ubwega?

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda aravuga ko Col Dr Ben Karenzi wasezerewe mu ngabo amaze iminsi atawe muri yombi.

Mu nyandiko y’icyo kinyamakuru ntabwo basobanura impamvu uwo mugabo afunze bavuga gusa ko akurikiranyweho amakosa ajyanye n’imyitwarire iranga umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa uwasezerewe, ahubwo bihutira kwamagana ibinyamakuru ngo byavuze ko afunzwe kubera impamvu za politiki ntibanavuge ibyo binyamakuru ibyo ari byo.

Igishekeje ariko kinababaje n’ibitangazwa n’umuvandimwe w’uwo ufunze byumvukanamo ubwoba no guteza ubwega ku buryo asa nk’ushinja ibyaha umuvandimwe aho agira ati: Dr Karenzi ari gukurikiranwa kubw’amakosa yakoze bityo ko ntawe ukwiye kubihuza na politiki.

Ese mama uretse ubwoba n’izindi mpamvu tutazi Col Dr Ben Karenzi yarireze yemera ibyo byaha ko yabikoze? Yarakatiwe se inkiko zimuhamya icyaha ku buryo umuvandimwe ajya mu binyamakuru kwemeza ko afungiwe amakosa yakoze? Uyu muvandimwe se ni umuntangabuhamya w’ubushinjacyaha?

Uretse kuba muri The Rwandan dufite amakuru y’uko Col Dr Ben Karenzi yari inshuti ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ndetse mu minsi yashize akaba yarasererejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku buryo indege yakererewe  ashaka kujya mu mahanga  ariko nyuma bakaza kumureka akagenda, koko mu ntangiriro z’uku kwezi igitangazamakuru Great Lakes Voice  cyavuze ko Dr Ben Karenzi afunze

Biturutse ko nyuma yo gusezererwa mu gisirikare, Dr. Ben Karenzi yasabye akazi mu ishami rya Loni rirwanya SIDA, UN/AIDS biba ngombwa ko ajya gukora ikizamini I Nairobi muri Kenya.

Dr Ben Karenzi yasabye uruhushya akurikije amategeko agenga ingabo zavuye ku rugerero ariko ntiyarubonera igihe bituma afata icyemezo cyo gukora urugendo kugira ngo adacyererwa ibizami yagombaga gukora I Nairobi.

Dr. Karenzi yasabye uru ruhushya ku rwego rukuru rwa RDF ariko ntiyegeze abimenyesha Umugaba Mukuru w’ ingabo zavuye ku rugerero, Lt.Gen Fred Ibingira nk’uko iyi nkuru ivuga.

Nyuma y’ aho bimenyekaniye ko Dr Ben Karenzi yamaze gutambuka abashinzwe kugenzura abagenzi bagiye mu ngendo ndetse akaba yinjiye mu ndege, umwe mu bashinzwe iperereza yahise abimenyeshwa biba ngombwa ko indege icyererwaho iminota 45 ariko birangira Karenzi yemerewe kugenda kuko ibyangombwa yasabwaga byose yari abifite.

Lt.Gen Fred Ibingira  wari mu butumwa bw’ akazi i Burasirazuba n’ abandi bayobozi bakuru b’ ingabo bireba  baje guhabwa aya makuru indege yari itwaye Dr. Karenzi yafashe ikirere.

Kugenda  kwa Dr. Ben Karenzi , mu buryo butamenyeshejwe  ngo byagize ingaruka zikomeye ku bandi bayobozi bakuru ba gisirikare nk’ uwayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika, Maj.Gen Alex Kagame. Yahise asimbuzwa colonel Willy Rwagasana ku nshingano yari afite bitanyuze mu byemezo by’  inama y’ abaminisitiri.

Nyuma y’ ibi byose byabaye ndetse n’ ibyavuzwe,  Dr Ben Karenzi arangije ibyamujyanye i Nairobi yagarutse i Kigali ariko ngo yakirwa n’ abashinzwe umutekano bahita bajya kumufunga.

Ese mama iyi nkuru ya igihe.com ni ubundi buryo bwo gushaka kumenyekanisha ko afunze? Ko hari inzego  zibishinzwe kuki zitabitangaje ahubwo bagahitamo kubeshya ngo hari ibinyamakuru byanditse ko azira politiki? Cyangwa ni amayeri yo kubwira abantu icyo afungiye nyacyo batiteranyije n’abamufunze?

Hari amakuru avuga ko Col Dr Ben Karenzi ngo yagiye agira ibintu bimeze nko kwijujuta kubera gukurwa ku buyobozi bw’ibitaro bya gisirikare i  Kanombe agahita anasezererwa mu ngabo ikitaraganya kandi adashaje cyangwa ngo abe arwaye indi ndwara yatuma asezererwa. Bikavugwa ko ngo yagaragarizaga uwo ari we wese ko atishimiye ibyo yakorewe.

Nk’umuntu wayoboye ibitaro bya gisirikare i Kanombe uyu muganga azi amabanga menshi y’ibihabera birimo n’ubwicanyi ku buryo wasanga hari abikanga ko ayo mabanga yayasohora cyangwa akajya mu mahanga akagenda umuti wa mperezayo!

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]