Kuki Leta y’u Burundi yishimiye intsinzi ya Donald Trump?

Bill Cinton na Maggy Barankitse

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2016 mu gitondo ubwo byari bimaze kwemezwa ko Donald Trump yatsinze amatora, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi ari mu bakuru b’ibihugu ba mbere bishimiye intsinzi ya Donald Trump, yahise ashyira ubutumwa kuri twitter ye.

Si ibyo gusa kuko n’umukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yishimiye iyo ntsinzi mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika.

Samantha Power na Alexis Sinduhije
Samantha Power na Alexis Sinduhije

Mu bisobanuro abayobozi b’u Burundi batanga bavuga ko bizeye ko imigenderanire y’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izagenza neza mu minsi iri imbere mugihe ubutegetsi bwa Trump bwashyiraho ikipe nshya itarimo abantu bari basanzwe basa n’aho bibasiye ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu minsi yashize abayobozi b’u Burundi bafatiwe ibihano na Leta y’Amerika ndetse n’imigenderanire ya bamwe mu bayobozi b’Amerika n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi biri mu byatumye itsindwa rya Hillary Clinton ryakiranwa akanyamuneza i Bujumbura.

Imigenderanire ya Samantha Power uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye na Alexis Sinduhije, umwe mu barwanya ubutegtsi bw’u Burundi benshi mu basesengura bahamya ko yagize ingaruka zikomeye mu buryo abayobozi b’Amerika babona ibibazo by’u Burundi ndetse no mu byemezo byagiye bifatirwa u Burundi na Leta y’Amerika ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU.

Ubucuti, ubufatanye mu by’imali, n’imigenderanire y’akadosohoka hagati ya Perezida Kagame n’umuryango wa Clinton byerekaga abayobozi b’u Burundi ko nta cyiza cyazava mu butegetsi bwa Hillary Clinton dore ko umugabo we Bill Clinton yagaragaye kenshi ari kumwe na bamwe mu bakomeye mu barwanya ubutegetsi buriho i Bujumbura nka ba Maggy Barankitse n’abandi.

Ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi i Burundi ho hagaragaye igisa nk’umujinya no gusa nk’abashaka kwerekana ko intsinzi ya Trump ntacyo ivuze ku bibazo biri i Burundi, ukurikije ibyatangajwe n’uwitwa David Gakunzi cyangwa Pacifique Nininahazwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Marc Matabaro