KUKI LETA Y’U RWANDA YAHUZWE GUHANIKA IGIPIMO CY’UMUVUDUKO W’UBUKUNGU?

Joseph Ngarambe

Umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda wagombaga kuba byibuze 11.5% buri mwaka wa EDPRS 2 (2013-2018). Byanditswe henshi. Nko muri iyo Gahunda Mbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) ubwayo, kw’ipaji ya 11. Byashimangiwe kandi na Paul KAGAME ubwe tariki ya 13/09/2013, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo EDPRS 2 (turibumwumve).

Gusa rero, guhera 2013 kugeza ubu, inzego za FPR/DMI zishinzwe itekinika zitangaza umuvuduko uri ku mpuzandengo ya 6.2%. Ndetse zisigaye zinemera igipimo kiri hasi iyo Ikigega cy’Imari cy’Isi (FMI/IMF) kibitegetse. Ibidasanzwe.

Ni iki rero cyabujije FPR/DMI ya “Simbikangwa” Paul KAGAME guhanika itekinika ry’icyo gipimo cya PIB/GDP? Ni iki gituma itakijujutira ibyo FMI/IMF itegetse? Ese uwo muvuduko uciriritse wo si umufindafindano? Ibi ntabwo ari ibishimangira ko Vision 2020 ari “nk’imwe ya Zayire”?

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE