Kuki Lorrys Munderere ashaka gucurika abanyarwanda?

Mu kiganiro Bwana Lorrys Munderere, mwishywa wa Colonel BEMS Théoneste Bagosora yagiranye n’umunyamakuru w’igitangazamakuru Igihe.com, Bwana Aimable Karirima yarihanukiriye yemeza ko afite ikigo cy’ubucuruzi ubu gikoresha umutungo ungana na Miliyoni 2 n’igice z’amayero (chiffre d’affaire).

Nyamara amakuru Ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubona ayo makuru ndetse n’inyandiko zishimangira ko ibyo Bwana Lorrys Munderere yatangaje bihushanye n’ukuri ahubwo ari uburyo bwo kwigaragaza uko atari kugira ngo Leta y’u Rwanda imusimbukireho yibwira ko iguye ku muherwe wagashize.

None se byakumvikana bite ukuntu ikigo cy’ubucuruzi cyatangiranye igishoro cy’amayero 5000 cyakunguka ku buryo mu gihe kitageze amezi 6 cyaba kigeze kuri chiffre d’affaire ya Miliyoni 2,5 z’amayero?

Niba atari ubwiyemezi kereka niba uyu mugabo asigaye acuruzanya na Cyama(FPR) ikaba yaramennyemo akantu mu bucuruzi bwe afatanije n’uwo bashanye!

last ned

last ned (1)

last ned (2)

last ned (3)