Kuki Lt Gen Karenzi Karake yatashye aciye mu cyanzu?

Amakuru akomeje kuvugwa ni itahuka mu Rwanda rya Lt Gen Karenzi Karake kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama 2015, imitahire ye yateye benshi kwibaza kuko uretse abantu bake bo muryango we nta muyobozi cyangwa umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wahakandagiye!

Ibi bikaba byibutsa benshi igihe Lt Ge Kayumba Nyamwasa apfusha umubyeyi we hakabaho ibikorwa byo kubuza abayobozi bakuru baba aba gisirikare cyangwa aba gisiviri kumutabara!

Ababonye imyigaragambyo yabaye i Kigali imbere y’Ambasade y’Abongereza n’amagambo yatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda kongeraho ingufu zashyizwe mu kigega kiswe Ishema ryacu akanitegereza uburyo Lt Gen Karake yakiriwe ku kibuga i Kanombe umuntu asanga bihabanye cyane ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu.

Iyo umuntu asesenguye neza asanga ingufu zashyizwe muri iki kibazo na Leta y’u Rwanda zitari zishingiye ku gufasha Lt Gen Karenzi ubwe ahubwo hari hagamijwe gukingira ukuri n’amakuru yari kujya hanze mu gihe haramuka habaye urubanza mu mizi mu gihugu cya Espagne.

Nyuma Lt Gen Karenzi amaze kurekurwa hagaragaye ibyishimo byinshi ariko bivanze n’impungenge z’uko yakongera agafatwa cyangwa urukiko rukisubiraho dore ko ababuranira abanyaespagne yari bagaragaje ko uburyo Lt Gen Karake yarekuwemo budasobanutse habayeho kumugarura mu Rwanda shishi itabona ndetse abayobozi b’u Rwanda nka Ministre Mushikiwabo bariruhukije indege irenze ikirere kigenzurwa n’u Bwongereza.

Igitangaje n’uko abantu bararaga cyangwa barazwaga imbere ya Ambasade y’abongereza  i Kigali nta n’umwe wakandagiye ku kibuga i Kanombe! Tuvuge ko batamenye ko Lt Gen Karake yaje? Bababujije kugera ku kibuga se? Niba barababujije babujijwe na nde?

Isesengura rigaragaza ko Perezida Kagame yari amaze gukoresha ingufu nyinshi (zirimo n’inshuti ze bwite nk’umuryango wa Blair) ntabwo yifuza ko Lt Gen Karake ataha nk’intwali ngo ingufu ze zibe nyinshi mu gihugu mu gihe akazi gakomeye karakozwe na Kagame akoresheje inshuti ze bwite.

Na Lt Gen Karake ubwe azi ko ubu ari mu mazi abira kuko hari byinshi agomba gusobanurira Kagame birimo ukuntu yafashwe atari abizi kandi biri mu kazi ashinzwe ko kumenya ibi byose. Dore ko iminsi mike mbere y’uko afatwa  handitswe inyandiko zisaba afatwa bimaze kumenyekana ko ari ku butaka bw’u Bwongereza

Lt Gen Karake nk’umuntu Kagame asa nk’aho atareba neza kandi benshi bemeza ko afitanye ubucuti na bamwe mu barwanya ubutegetsi cyane cyane abo bakoranye kera mu ngabo za FPR nta kuntu aya makosa y’uburangare Lt Gen Karenzi yakoze Kagame n’abandi bazirana na Lt Gen Karake  nka ba Gen Jack Nziza na James Musoni batayitwaza ngo ajye ku gatebe abe aka Lt Col Rose Kabuye.

Igiteye impungenge gusa ni uko Lt Gen Karenzi yahabwa agahenge na shebuja ngo akosore amakosa yakoze afatwa. Ibi bikaba byavamo kwibasira abamufatishije n’imiryango yabo cyangwa ibindi bikorwa bigamije gushimisha Kagame ubundi Lt Gen Karake yirindaga gukora kuko yabaga atabishyigikiye cyangwa abona bishobora kuzamugiraho ingaruka nk’izo yaboneye mu bwongereza.

Twasoza tuvuga ko niba Kagame adakoreshejwe n’uburakari ngo ashyire Lt Gen Karenzi ku gatebe agiye kumugira umugaragu uhoraho ugiye gukoreshwa ibidakorwa byose yigura ubuziraherezo.

The Rwandan

Email: [email protected]