Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?

Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera :

1. Kubyerekeranye n’urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :

– Iwabo mu rugo bari ababyeyi b’inyangamugayo. Se umubyara Bugingo Yozefu yayoboye Commune Gisovu imyaka 16 ( 1976-1992).Yayoboye iyo Komini neza ariko muri 1992 ntabwo yari akiyiyobora. Nta ruhare na mba yagize mu byabaye nti yari agikora no mu Gisovu. Sekuru ubyara Nyina witwaga Rwamuza yabaye umuvugabutumwa w’abadiventiste b’umunsi wa karindwi nyuma aza gutorerwa kuyobora Commune Kagangare ( yaje kuba Mwendo) mu matora ya 1960. Yayoboye Commune neza nta muntu yigeze ahohotera cyangwa yangira ubwoko bwe.

-Nyina umubyara yari umwarimukazi w’inyangamugayo nta we yangaga.

– Aho yakuriye akahiga amashuri abanza muri commune Gisovu nta batutsi bari bahatuye. Ama secteurs yari atuye mo abatutsi ni Gitabura, Muramba n’agace gato kagana Bisesero. Ariko nta batutsi bari batuye za secteurs Twumba , Gisovu , Ntarutagara n’izindi za ruguru. Kandi abanyeshuri bigaga hafi y’aho batuye nta mwana wazamukaga za Muramba cyangwa Gitabura ngo ajye kwiga Gisovu na Twumba. Murumva rero ko batari kumwigisha kwanga abatutsi kandi nta bo bigana. Ndiyumvisha ko n’iyo buzuzaga amoko ku ma fiches yabo batari bakeneye kubabwira ngo bahaguruke kuko bari bazi ko bose ari abahutu. Aho uruganda rw’icyayi na ISAR biziye mu Gisovu, abatutsi bazaga kuhakora . Bari amacuti ya se ndumva atari kwigisha umwana we kwanga amacuti ye basangira.

– Arangije amashuri abanza, Nsengimana Jean Philbert yagiye kwiga muri petit seminaire ya Nyundo. Iyo seminaire yari muri Diocèse ya Nyundo yayoborwaga n’umututsi w’i Gitarama Musenyeri Karibushi Wenceslas. Abayoboraga n’abigishaga muri iyo seminaire benshi bari abatutsi. Ndumva rero batari kwigisha kwangwa.

2. Ahubwo ndabona uriya musore ari gukina umukino nk’uwa Nkundiye ya Kabego. Ku ngoma ya Rwabugiri u Rwanda rwateye ku Ijdwi maze bica umwami w’abahavu witwaga Kabego ka Mwendo. Bakimara kumwica umuhungu we Nkundiye asaba umwami w’u Rwanda ko yamuhaka akamutwarira Ijdwi, barabimwemerera. Igihe bari mu Gitaramo Nkundiye yigamba ku bandi batware ko ahatswe neza kuri Rwabugiri. Nuko umuntu aramucyurira ati « ni byo koko uhatswe neza kuko uhakanywe n’ibishahu bya so ». Ni bwo Nkundiye agize agahinda bucya ajya kugumura Ijdwi . Niho havuye wa mugani ngo « incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo ». Rwabugiri yaje kugaba yo igitero maze baramugota , ahunga agana ku Ibinja arohama hafi y’aho bita i Nyakarengo.

Uriya musore rero yahunze muri 1994 maze agera za Tingi Tingi, iwabo babacyurira ku ngufu i Kisangani barokotse ubwicanyi bwahakorewe. Bageze mu Rwanda se Joseph Bugingo baramufunga nta dossier agwa muri gereza.

Buriya rero Philbert ari gusaba imbabazi z’ibyo atakoze kugira ngo batabona ko yaba yararakajwe n’ibyo bakoreye umubyeyi we.

Naho ingengabitekerezo, kwanga abatutsi, .. nta byo mbona kwa Bugingo n’ikimenyimenyi uriya Philbert na barumuna be barongoye abatutsikazi bavuye hanze.

DHR

5 COMMENTS

  1. Sivuze byinshi kuri uwo Mugabo ariko namwe mujye munyomoza inkuru neza kuko iyo mubeshyemo gake bituma nibiribyo byateshw’agaciro nabaryoherwa inkuru yukuri,Ex umugore we ntiyavuye hanze ,nikavukire wo murwanda kandi sumututsi gusa ahubwo aravanze

  2. Ariko njye muntera agahinda iyo nibutseko nakuze ndifubyi ntamuntu umbyara maman cg papa inzi mwarangizango ngo umuhutu cg umututsi mubona ibi bizamarira iki i gihugu konubundi niba aramoko mukiyavuga nkawe gisubizo ushishikajwe no kumenya ngo uriya sumututsi cg sumuhutu ubireberahe nyamara ndabona muzehe agifite akazi

  3. DHR
    umurusha se kumenya ibyavugirwaga iwabo mu mbere.
    bangahe se bishecg bicishije inshuti zabo cg abavandimwe babo muri genocide?abishywa bangana iki bishwe na ba nyirarume na babyara babo?
    abantu nkaba bavuga ukuri ku mutima wabo nibo bazatuma abanyarwanda biyunga

  4. Njye mbona uriya Philbert hubwo ari umusyete ( umuntu uvuka kubabyeyi bavanze umutwakazi numututsi) nta buhutu bwe mbonye , hubwo mumyaka mike nawe aratubwira uko ari umututsi nka Premier minister cyangwa Rucagu Mboneifasi( mbone akazi)

Comments are closed.