KUKI NAHISEMO KWIBERA UMUNYAMURYANGO WA PDP-IMANZI?

Muri PDP-Imanzi nakurikiyemo ibitekerezo n’umurongo rigenderaho si ubwoko si n’umuntu. Déo Mushayidi simuzi amaso ku maso, sindamuca iryera na rimwe usibye ku mafoto yewe n’abandi barigize tuziranye mu bitekerezo twungurana ntawe urabona undi.

Déo Mushayidi rero namubwiwe n’ibitekerezo bye byubaka, menya izina rye bwa mbere nari mpagararanye n’umuyamakuru wa ORINFOR witwa Thomas Kamirindi mu mwaka w’i2000 kuri Kiosque iri imbere y’urukiko rwa gisirikari i Nyamirambo.

Ndibuka ko uwo munsi hari ku wa gatandatu. Uwo munyamakuru yari afite mu ntoki ze ikinyamakuru IMBONI numero 0. Kubera uburyo yari agifashe nk’amata y’abashyitsi n’agaciro nabonaga agiha, byatumye ngira amatsiko y’ibirimo. Ni uko musaba ko yantiza nkanyuzamo amaso, nibwo akimpereje, mbonye ukuri, ugutinyuka n’ubuhanga bwari bukubiyemo, kuva ubwo niyemeza kuzamenyana n’iyo ntwari yacyanditse ariyo Déo Mushayidi.

Amahirwe yo kumubona ntiyansekeye kuko yahise ahungira mu gihugu cy’u Bubirigi, ariko nkomeza gukurikirana ibikorwa bye bya politiki ndetse n’ibiganiro yagiranaga na Radio BBC Gahuza-miryango. Igihe cyarageze rero nanjye nsanga nkwiye kuva mu Rwanda ari nabwo buryo nabonaga bwantandukanya na FPR burundu nari mbereye umunyamuryango igihe kirerekire. Nitandukanije na FPR kubera imiyoborere yayo y’urukozasoni. Niyemeje kujya kwaka ubuhungiro mu kirwa cya Mayotte kiyoborwa n’u Bufaransa. Nakomeje gukurikirana ibikorwa bya Mushayidi umunsi ku munsi. Ngaho inyandiko ze ku mbuga, ngaho ibiganiro bye kuri Radio. Nsanga nta wundi munyapolitiki w’umunyarwanda bahwanyije gukunda igihugu n’abagituye.

Igihe cyarageze niyemeza kumushaka nkoresheje itumanaho ngo tumenyane kandi mubwire ko mushyigikiye mu nzira yiyemeje. Naramwandikiye nkoresheje e.mail ntibyatinda nawe ahita anyandikira ananyoherereza n’itangazo rishinga ishyaka PDP-Imanzi. Kuva ubwo sinazuyaje niyemeza kuribera umuyoboke w’imena. Sinariyobotse kubera ubwoko ahubwo nariyobotse kubera umurongo wa politique utasanga ahandi rifite. Ikindi kandi mu biganiro byinshi nagiranye na Mushayidi kuri telefone ntiyigeze ambaza ubwoko bwanjye dore ko n’isura yanjye atayizi.

Kugeza ubu ndacyatuye muri Mayotte aho nkurikiranira hafi umunsi ku wundi ibikorwa bya PDP-Imanzi bihagarariwe n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose agize abanyarwanda kandi baterwa ishema no kuba Imanzi. Umubare w’abanyamuryango ushobora kuba ukiri muto koko bitewe n’uko nta nyota yo gusahuranwa abanyamuryango dufite. Dusanga icy’ingenzi ari ukubanza kwigisha abanyarwanda umurongo nyawo wabageza ku mpinduramatwara nyakuri kandi yuzuye ubundi bakazihitiramo aho bumva habanyuze. PDP-IMANZI rero iri mu mashyaka makeya azira ivangura ry’amoko, uturere n’ibindi.

Abdallah Akishuli

2 COMMENTS

  1. Komera ntwari Akishuli. Mushayidi arafunze ku mubiri ariko ibikekerezo byo, kimwe n’ibya bagenzi be bafungwanywe byakwiriye isi. Imbuto yateye ntizagera ibura abayuhira kandi umusaruro ntuzatinda. Turi kumwe.

  2. Komera Abdallah,
    Abatabizi bicwa no kubimenya nabi.
    Mushayidi Deo n’intwari y’uRwanda kandi yafashe iyambere yitandukanya n’ubutegetsi burenganya inzirakarengane ziva mu moko yose.
    Mushayidi yakatiwe igihano cya burundu kubyaha yahimbiwe,nyamara ni photocopie y’ibyaha byahimbiwe ba Ingabire(8 ans),Me Ntaganda(4ans).Mwibaze kuki Mushayidi ariwe wakatiwe burundu??? Kubera ko ubutegetsi bwa FPR ya Kagame batinya ukuli kuva mu nyandiko no mu kanwa ke.
    Hafunzwe imanzi imwe nkuru,hasigara izindi manzi zimwungirije nyinshi ku rugamba rwo guharanira gahunda nziza yagenewe abanyarwanda n’uRwanda abasokuru badusigiye twese.
    Amahoro mwese n’imanzi zose.

Comments are closed.