KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?


Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune Â» y’ahongaho.

Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officiel iturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière Â» kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedaste, mwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira : BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya ; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye ; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki ;  NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas ; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na   TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Subtitut du Procuraire)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza . Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga ! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere !

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze ! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w â€˜INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments Â», nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro â€¦..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. !

Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita Â« Abaryi b’imitima y’Abatutsi Â»â€¦agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza Â» !

Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

BIRACYAZA…

2 COMMENTS

  1. Tumaze kumenya ko Habimana Vedaste yari umutekinisiye wa FPR wari ushinzwe gukaza ubwicanyi muri Cyangugu. Bizwi ukuntu yishe abantu kuri barière yo ku cyapa i Cyangugu, ukuntu yaje mu Gatandara agaha amafaranga bantu bari kuri iyobariyere.
    Impamvu rero FPR imukingiye ikibaba ni uko yabakoreye akazi kwo kwica no kwicisha abatutsi. Abakorotse b’i Cyangugu bagomba guhaguruka dore babonye ikimenyetso ko FPR ya Kagame yabicishije.

  2. Tumaze kumenya ko Habimana Vedaste yari umutekinisiye wa FPR wari ushinzwe gukaza ubwicanyi muri Cyangugu. Bizwi ukuntu yishe abantu kuri barière yo ku cyapa i Cyangugu, ukuntu yaje mu Gatandara agaha amafaranga bantu bari kuri iyobariyere.
    Impamvu rero FPR imukingiye ikibaba ni uko yabakoreye akazi kwo kwica no kwicisha abatutsi. Abakorotse b’i Cyangugu bagomba guhaguruka dore babonye ikimenyetso ko FPR ya Kagame yabicishije.

Comments are closed.