“Kuki ubutegetsi bw’abahutu butarengeje imyaka 32”: Ibisobanuro bya Madeleine BICAMUMPAKA

Marie Madeleine BICAMUMPAKA

Nyuma yo gukurikira ikiganiro Bwana Eugene Ndahayo yagiriye kuri Radio ISHAKWE  cyiswe : “Kuki ubutegetsi bw’abahutu butarengeje imyaka 32”, Madame Marie-Madeleine BICAMUMPAKA yagize icyo avuga ku bisobanuro byagitanzwemo kubyerekeranye nicyiswe “Guta umurongo” kwa bamwe mubayoboke bimena ba MDR PARMEHUTU, kimwe n’icyo Bwana Ndahayo Eugene yise “ubuhake” bw’abahutu (Abakonde) ku bandi bahutu (Abagererwa) ngo  bwari bwiganje mu majyaruguru yu Rwanda nkuko mu majyepfo yu Rwanda no mu tundi duce tw’igihugu ubuhake bwingoma y’abatutsi ku bahutu yari yarahashinze imizi miremire.

Balthazar BICAMUMPAKA

Hano hasi mushobora kuhasanga Document isobanura neza iby’Ubukonde n’Ubugererwa

3 COMMENTS

  1. Ntekereza ko kugereranya Ubutegetsi bw’abatutsi nubw’Abahutu ibi ari amafuti arenze ukwemera umuntu w’umu intellectuel cg historien atakabaye akora kubera ko ugereranya ibintu 2 bisa cyangwa biteye kimwe noneho ukerekana itandukanirizo cg isano. Kandi ibi ntabwo bisa nagato, navuga ingingo 2 gusa:

    1. Ku ngomba ya Cyami (Mwitirira iy’abatutsi) ntabwo uburyo ubutegetsi bwajyagaho bisa nuburyo nubw’ ingoma ya Republika (Mwita iy’Abahutu) byagiyeho. Mu byukuri systemes ziratandukanye ntamahuriro hagati ya Republika na Monarchie.
    Bityo biroroshye ko kungoma ya cyami abantu runaka bagomba kuba ku ngoma igihe kirekire cyane ndetse ubuziraherezo niba Lignee Familiale itarandutse. Kuri Republika biba bigomba guhinduka kubera Culture ya Democratie.

    2. Kungoma ya cyami, usibye Umwami nibyegera bye, ahandi mubutegetsi harimo nabo mwita abahutu arinayo mpamvu nkuko mubyivugira habayeho abo ba Mbonyumutwa ,ba Bicamumpaka, ba Rusingizandekwe nabandi cyane cyane bakanakorera aho bavukaga ugasanga hariho harmonie, kandi no mu ngabo harimo amoko yose. Iyi systeme yari ikomeye cyane ntiyari guhinduka iyo hatabaho ababiligi na Kiliziya ngo babyivangemo kubera inyungu zabo barimo kurwanaho bamaze kubona ko i bwami batakibunva nkuko babishakaga.

    Kubwa Republika nkuko mubyivugira ntabwo byashobokaga, kugeza naho mungabo babonye bigoranye Mbonyumutwa agerageza gupangira ruhashya nkuko umukobwa we abivuga..abandi ngo nta pigne bagiraga!
    Republika ikijyaho yihutiye kwica, kwirukana,gufunga, gucucura isahura inyaga abatutsi itanavanguye umutegetsi numuturage usanzwe utazi naho byerekeza; impunzi ziba impunzi imiryango iratatana irababara cyane ,abasigaye i rwanda babura epfo naruguru hajyaho politiki y’iringaniza mubyukuri yari gaheza kuko buriya nibenshi bayiguyemo muburyo butandukanye, ibi byongereye cyane akarengane, akababaro kuzageza za 1990, aho impunzi zabonye bitagishoboka gutaha ku mahoro Republika ishiduka zitashye kungufu. Aha nabwo irazisuzugura cyane bikomeye izishakira amazina nutuzina twagasuzuguro, izitiranya nabatutsi bose bimbere mu gihugu barahakubitikira, abandi bapfa rubi, aho gushaka gukemura ikibazo ku mahoro hutihuti ihuruza amahanga nayo arabunvira reka sinakubwira, comme quoi usenya urwe umutiza umuhoro. Ngabo abafransa, abazairois, ababiligi nabandi batizigera bamenyekana kuko habaho za contrats obscurs bakorana na ba Mercenaires zitajya zimenyekana.

    Byagezeho ndetse ibonye ko bidatanga umusaruro itegura kandi ishyira mu bikorwa Jenoside yagombaga guhitana abatutsi, twese tuzi ibyo CDR na MDR Power na MRND bavugaga mu binyamakuru byabo na RTLM, ko Igihugu kigomba kuba Icy’Abahutu gusa, abatutsi bagomba kunyuzwa iy’ibusamo (Imigezi surtout Nyabarongo) bakisanga iwabo muri Abysinia.

    Birunvikana rero ko ubutegetsi bw’Abantu nkabongabo biyitaga Abahutu (purs- mubyukuri ubyitegereje wabona ko byari muri forme Naziste) butagombaga kumara iminsi na mike ahubwo nuko bwagize gishyigikira cy’amahanga ntibwari bukwiriye kumara 2.

    Abantu bareke kwibeshya no kubeshyana turi bakuru bihagije.

  2. Iyi commentaire iri hejuru iravangavanze cyane, ntaho ihuriye na sujet, ni intore yihaye urubuga rwo kwidéfoula bimeze nkaho ibonye uburyo beo gukora thérapie, aliko ndabona ari hahandi…

  3. Madelene Bicamumpaka ndfagushimiye cyane analyse ukoze , kuko ugushukwa no kulindagiza Kayibanda kwa bamwe mu mpirimbanyi aribyo byateye ibi byose turimo. Kuko iyo Kayibanda akomezanya na Bicamumpaka na ba Makuza hari kuba icyo nakwita bonne gouvernance ari nacyo cyari kuturinda coup detat ya Habyarimana , intandaro yibanze yatumye FPR itera. Byongeye nta kajagari kamashyaka kabonetse mu gihe cyintambara kari kubaho ari nako katumye FPR ifata igihugu

Comments are closed.