Kuri njyewe Col Bagosora ni umwere!

Uraho Bwana Ndorimana;
Nanjye kuri njye Bagosora n’umwere. None se, isi yose yaracyakije ngo Bagosora niwe ruharwa wa jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, mwe mwita ‘jenoside yakorewe abatutsi’ bose, ubakusanyije nk’abatutsi, ukabatandukanya n’abandi banyarwanda, kandi, byonyine abatutsi batari mu Rwanda badashobora kuba abacikacumu b’ubwicanyi bwakorewe aho batari bari.
Mbere y’uko nandika iriya nyandiko ko Kagame ari we ruharwa (hamwe ushobore kubona iyi nyandiko ni aha http://www.l-hora.org/4/upload/murere.pdf), nabanje gutegereza imyanzuro Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) rwamaze igihe kinini ruburanisha Bagosora ku buryo, ari abamushinja, ari n’abamushinjura, bose babonye uburyo n’igihe byose byo gutanga ibimenyetso byabo. TPIR imaze gusuzuma byose yaranzuye ivuga ko Bagosora atagize uruhare muri Jenoside (Bagosora n’a pas été reconnu coupable d’entente pour commettre un génocide).
Nyamara iyo urebye mu ruhande rwa FPR, ibimenyetso byose ko Kagame ariwe ruharwa biranamye ku gasozi, inkuru yabaye kimomo.
Dore n’ibindi bitari muri iriya nyandiko yanjye.
Mu kinyamakuru Marianne, Major Jean-Marie Micombero aragira ati:
“Bukeye, …, abakada ba FPR bari bakiri muri CND, bakutirije Karoli Kayonga (ndlr: wategekaga abasirikari ba APR bari muri CND) ngo ategeke abasirikari kujya kurwana ku abantu barimo kwicwa. Amaze kubaza Kagame, yabasubije ko agomba gutegereza ko abantu bicwa ari benshi kandi isi yose ikabibona” (ibi mwabisoma aha http://ddata.over-blog.com/xxxyyy/2/23/08/90/0-TREVIDIC-POUX/Marianne-140328-Temoignage-JM-Micombero.pdf)
Ibi rero bivuga ko Kagame yifuzaga ko abantu babanza kwicwa ari benshi mbere y’uko agira icyo akora. Kagame rero yashakaga gihamya ko jenoside irimo ikorwa.
None ejo bundi, umunyamategeko Kambanda Karoli , yatangaje ko hari ama-video yerekana abantu bambaye ibitenge by’Interahamwe rimwe basohoka muri CND, ubundi binjira muri  CND. Ni ukuvuga rero ko bamwe mu bo amashusho yo kuri CNN yerekanaga ko ari Interahamwe zirimo kwica abatutsi, harimo Inkotanyi zoherejwe na Kagame (Iyumvire Kambanda hagati y’iminota ya 31 na 41:http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/06/23/gen-karenzi-karake-yatawe-muri-yombi-na-police-ya-uk-paul-kagame-arakora-iki.)
Kagame rero yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda.
None wa mugabo we Ndorimana, urikoma Mbanda umaze kutubwira ko Bagosora yakijije imiryango ine, harimo uwe, nyamara ntawe urakwumva ushyira mu majwi Kagame wohereje abacengezi be mu Interahamwe kwica abatutsi.
Iryo ni irondabwoko (Racisme) ryakwokamye, rituma wikoma Bagosora wakijije bamwe mu batutsi nyamara ukunamira, ukaramya Kagame wari urimo yica abatutsi bari mu Rwanda ngo isi yose ibibone maze Kagame yibonere impamvu yo gufata ugutegetsi. Ng’uwo wa mugani ngo: ‘Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda’. Ngicyo icyoretse kandi kizakomeza kworeka abanyarwanda.
Kuri njye nta gushidikanya Bagosora ni umwere ufungiwe ubusa. Bya bindi bavuga ngo ‘abagabo bararya, abanyantege nke bakishyura.
Igishimishije ni uko abanyarwanda benshi, barimo Mbanda, twiyemeje kureka kuba imbohe z’ubwoko, z’akarere, z’inshuti, z’umuryango kugira ngo duharanire ukuri.
Kandi wowe Ndorimana, n’abandi nkawe, murikoza ubusa, abaharanira ukuri turiyongera uko bukeye ku buryo mutazashobora kuduhagarika. Turagiwe n’Imana.
Ndangije ngutura aya magambo ( https://www.youtube.com/watch?v=qyFcUMhjEJU ) y’umuririmbyi kandi w’umuhanuzi wacu Kizito Mihigo aho agira ati:
Bavandimwe banyarwanda, nidushyire hamwe;
Dukurikize ukuri gusa twiheshe agaciro;
Amateka yacu yose, ameza n’amabi;
Tuyarinde abashinyaguzi bagamije gusenya;
Urukundo rw’igihugu nyarwo rutume tukirinda.
….
Niba dufite icyekerezo cy’umunezero;
Niba dushaka amahoro  mu rwatubyaye;
Jenoside ni yitwe Jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro;
‘Jenoside yakorewe abatutsi’ niwo musaraba w’uru Rwanda.
Gira amahoro n’ubugingo
Guillaume Murere