KURWANYA UBUTEGETSI BW’IGITUGU NI INSHINGANO NZIMA SI ICYAHA!:Cassien NTAMUHANGA

Cassien Ntamuhanga

“Kutarwana intambara icyenewe ni bibi kuruta guteza intambara idakenewe!”

Kugeza ubu n’umwana w’inshuke azi ko ubutegetsi bwa Kagame ari ubutegetsi bw’igitugu, bubuza amahwemo abaturage, kandi bunabica! Ubwo butegetsi ntakabuza bugomba kurwanywa kandi bikaba inshingano. 

Mojor Mudasiru ntiyaremye umutwe utemewe, yashyize hamwe abantu ngo barengere uburenganzira bwabo.

Abagerageje kwishyira hamwe bose ngo barengere uburenganzira bwabo banashyire mu bikorwa inshingano zabo, ubutegetsi bwa Kagame bwita uko kwishyirahamwe “Kurema umutwe w’abagizi ba nabi”! Ariko Kagame yagaragaje ko ariwe mugizi wa nabi: Yica abanyarwanda n’abaturanyi babo, ahoza ku nkeke abanyarwanda n’abaturanyi babo, asahura abanyarwanda n’abaturanyi babo, agaragaza ubugizi bwa nabi mu mvugo no mubikorwa. Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yarabigaragaje kandi ikomeje kubigaragaza. Ubucamanza bw’ibihugu binyuranye bwabikozeho iperereza bwanzura ko ari umugizi wa nabi urangaje imbere abandi benshi, bumutega umunsi azaba yavuye ku butegetsi ngo bumukanire urumikwiye! Ntaho byabaye ko ingurube yajora intama!

Ubwo FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda muri za 90, ubutegetsi bwariho mu Rwanda, bwabwiye abaturage ko batewe n’INYANGARWANDA. Ariko FPR yo ishingiye ku ihame ryo guharanira uburenganzira bwayo, yiyitaga INKUNDARWANDA ari nabyo biri mu izina ryayo “Patriotic”. Ubwo burenganzira si umwihariko wa FPR. Kwirirwa Kagame yita amazina abarwanya ubutegetsi bwe bw’igikenye, ntibyerekana ko yibagiwe ayo mateka, byerekana gusa ko amaraso yamennye yahomye ku bwonko akaba atagitekereza neza, nkuko binamugaragaraho iyo ari kuvugira imbere y’abantu.

Kumenya ko umuntu nk’uyu ari umugizi wa nabi ntibisaba iperereza, umureba mu maso gusa!

Kubera uko kwangirika ubwonko, Kagame akeka ko guhoza mu kanwa igihugu cy’u Burundi na Uganda igihe cyose avuga kubarwanya ubugizi bwa nabi bwe, bituma abona agacu k’abahamya haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga! Ariko yiyibagiza ko u Burundi bwatangaje kumugaragaro ko IGIHUGU CY’U RWANDA ARI UMWANZI W’U BURUNDI. Ntiyigeze ashyira umwete mu kugarura umwuka n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Ikindi kandi u Burundi bwatangaje ibyo, nyuma yo kwereka abaturage babwo n’amahanga ibyo bushingiraho bwemeza ko u Rwanda ari umwanzi. Kagame aherutse kuvuga ko ntawe azajya abaza uko agomba kurwanya umwanzi we! Ariko we, akeka ko abandi bagomba guterwa ubwoba na Kadahumeka yikikije zaba iziri mu isura y’inkiko, iziri mu isura y’abicanyi n’ibindi. 

Uganda kurundi ruhande, yatangaje kandi yemera ko yafatiye ku butaka bwayo abagizi ba nabi batumwe n’umugizi wa nabi mukuru! Mukumwaragurika afunga umupaka! Nuwakomeza kumvana Kagame ahoza Uganda mu kanwa, yavuga ati “reka igusubirize mu ndumane!” 

Mu Rwanda habaye imanza nyinshi abanyarwanda bari bafitiye amatsiko nk’urubanza rw’abasore bashyika kuri 40 b’abayisilamu bashinjwaga iterabwoba ndetse n’itsinda rireganwa n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, kubera gutinya ukuri no kwikeka amababa, ubucamanza bwa Kagame, bwafashe icyemezo cyo guhisha iryo burana burishyira mu muhezo. 

Iterabwoba ryinshi rimara ubwoba, ntawacibwa intege n’uko ubutegetsi bwerekanye abo bwafashe baharanira uburenganzira bwabo, kuko abarigiswa n’abicwa nibo benshi cyane!

None dusigaye tubona amaburanisha aba bayafata videwo bakanayatangaza ku mbuga nkoranyambaga nka You tube! Gukeka ko abanyarwanda ari bantu badakomeye kuburyo ubatoranyiriza ibyo ubereka n’ibyo ubahisha, ni kwakubibeshyaho! Iryo guyaguya nshurikabwenge, ntirishobora kubagwa ku nzoka! Abaregwa kurwanya ubutegetsi bwa Kagame si abagizi ba nabi, iyo ataza kubanza kuba umugizi wa nabi, ntawe uba amurwanya!

Kagame rero, niba wumva ufite uburenganzira bwo kurwanya “umwanzi” wawe utarindiriye kugira uwo ubaza, wikeka ko hari uwo urusha ubuzare! Twe, Abaryankuna wowe n’agatsiko uyoboye tubafata nka ba “rushimusi bayogoje igihugu”,  bityo natwe  gutabara n’inshingano n’uburenganzira bidasabirwa uruhushya uwo ari we wese! 

NTAMUHANGA Cassien