Kurya ikigori cyokeje bisigaye ari ukwigerezaho mu duce tumwe tw’u Rwanda

Nk’uko byerekanwa n’iyi barwa mureba hasi hari ibihano biteganirijwe umuntu wese uzasarura ibigori mu murima WE kandi Yihingiye.
Ubundi nk’uko Itegeko-Nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ribivuga mu gingo ya 29: “Umuntu wese afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba ari uwe ku giti cye cyangwa awufatanije n’abandi. Umutungo bwite, waba uw’umuntu ku giti cye cyangwa awufatanije n’abandi ni intavogerwa. Uburenganzira ku mutungo bwite ntabwo bugomba kugongana n’inyungu rusange, itegeko rivuga ko biramutse bibayeho hagomba kubaho indishyi. Ingingo ya 200 y’iryo Tegeko-Nshinga iravuga iti: Itegeko-Nshinga niryo Tegeko riri hejuru y’ayandi yose. Itegeko cyangwa Icyemezo cyose cyinyuranyije n’Itegeko-Nshinga gihinduka impfabusa”. Naho ingingo ya 9 y’Itegeko-Nshinga iravuga iti : “Igihugu cy’u Rwanda kigomba ku bakwa nka leta igendera ku mategeko..”