KVCS sosiyete ya FPR Inkotanyi yishyuza parking mu gihugu hose ubu irimo gucuza abantu ibyabo ku ngufu ihagarikuwe na polisi y’igihugu.

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mugi wa Kigali imiborogo ni yose ku cyiswe amande ngo yo kutishyura parking.

Ubusanzwe isaha umuntu yishyura amafaranga ijana kandi nubwo aya abanyarwanda babaye ba ndarwemeye ntawinubiraga kuyishyura . Ariko kubera gahunda nubundi imaze iminsi mu gihugu hose aho FPR imaze iminsi isa naho nta kintu kitwa ifaranga ishaka gusigira umuturage ubu noneho FPR ikoresheje sosiyete yayo KVCS ku bufatanye n’abayikorera hirya no hino mu gihugu ikingiwe ikibaba na polisi ubu bashyizeho system isa n’urugogwe rugomba gufata buri muntu ufite imodoka aho abishyuza ubusanzwe baguhaga aka recu kuko ubishyuye bikaba birangiye ariko ubu abo bakozi ngo nyuma baba bagomba kugushyira muri systeme hanyuma nabo bakakwihorera amafaranga wabahaye bakayabika ubundi nyuma y’iminsi itatu bagahita baguca amande y’ibihumbi icumi(10.000frw) ngo warabambuye ubwo bagahita bafatira ibyangombwa byawe ukabisubizwa umaze kwishyura ayo mande.

Hari umwe mubo twahuye yivovota ati ndarenganye ati niba FPR ikomeje uyu mugambi umuntu utunze imodoka buri cyumweru ashobora gutanga amande inshuro ebyiri nukuvuga ibihumbi 20.000frw. Aba bishyuriza ibi bisambo bya FPR ngo hari nigihe ubashaka ugarutse ku modoka ngo ubishyure ukababura ugashakisha ugaheba ugahitamo gukomeza gahunda warimwo aha naho bahita bagutangaho raporo ko utishyuye parking ubwo ibihumbi icumi bikaba birinjiye batitaye ku burangare bw’abakozi babo. Iki kikaba ari ikimenyetso cyuko ikigamijwe ni ukwambura abantu utwabo ku ngufu kuruta ibindi byose.

Bamwe mu banyemodoka bemeza ko aya mafaranga yitwa amande yashyizweho hagamije gucucura rubanda na cyane ko nubwo harimo akarengane ntiwabona aho ukabariza kuko ubu bwambuzi bukorwa KVCS ihagarikiwe na polisi kandi iyo ubajije haba umukozi wa KVCS ndetse na polisi bagusubiza ko nta bushobozi bafite bwo kukurenganura ko baba bari ku kazi kandi bategetswe ibyo bagomba gukora, bati ubwo ibintu ni bibiri urahitamo kimwe: gutanga amande cyangwa kubura ibyangombwa by’imodoka yawe? Ubwo ugahitamo kwishyura daa kabone nubwo urenganyijwe!

Ubundi polisi iraguhagarika iti zana ibyangambwa ukabizana rwose wihuta warangiza kubibaha umupolisi akabiha umukozi wa KVCS uba umuhagaze iruhande ubundi ati ubwo ahasigaye nimwirwarize ariko ntiwemerewe kumwaka ibyo byangombwa byawe tumuhaye, niwibeshya ubwo uraba aritwe ushotoye kandi urabona ko leta iba yadushyize hano ikaduha ibyangombwa byose birimo n’imbunda! Wakumva hajemo iterabwoba riherekejwe no kukwibutsa ko bafite imbunda ugahitamo kwamburwa byaba akarengane cyangwa ukuri aho kwikura naho waruri aka ya Nyamanza yagize iti haguma amagara naho imirizo iramerwa.

Ngayo nguko, ninde uzakiza ibi bisambo by’ingufu rubanda bitararwaza amavunja abantu bose ko ndeba nyuma ya rubanda rwa giseseka na babandi bisumbuye byabadukiriye?

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali