“Kwa Kabuga” hakomeje gushyirwa mu majwi n’abarengera uburenganzira bwa Muntu.

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, ufite icyicaro muri Amerika, usaba Leta y’u Rwanda gufunga ikigo cy’inzererezi kizwi nko “Kwa Kabuga” kiri I Gikondo mu mujyi wa Kigali. Uyu muryango uvuga ko muri icyo kigo habera ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’abana.

HRW yahaye icyo cyegeranyo umutwe ugira uti “Rwanda: Ifungwa ry’abana ritubahirije amategeko.” Ni icyegeranyo kigiye ahabona muri uku kwezi kwa 1/ 2020 kinenga bikomeye imibereho y’abana b’inzererezi bafatwa bakajyanwa mu kigo cya Gikondo kuko ngo aho kubagorora bakorerwa ibikorwa bihabanye n’ibya kimuntu. Iki cyegeranyo cya HRW kiributsa ko kije gikurikira ibindi byegeranyo nk’icyo mu 2006, 2015 ndetse n’ikindi cyo mu 2016 giheruka ku bigo by’inzererezi birimo na Gikondo. Muri ibyo bigo havugwamo ikibazo HRW yita ko kiri rusange cyo gukubitwa ku babigezemo.

Uyu muryango uvuga ko guhera mu 2017 mu Rwanda hashyizweho gahunda zo kurandura ubuzererezi byubahirije amategeko , nyamara ngo si ko bimeze ko ibikorwa byo gufunga binyuranyije n’amategeko bikomeje ndetse no guhohotera abatabwa muri yombi barimo n’abana.

HRW uvuga ko wavuganye n’abana 30 bari hagati y’imyaka 11 na 17 bafashwe bakajyanwa mu kigo cya Gikondo hagati y’ukwa Mbere n’ukwa 10 mu mwaka ushize wa 2019. Uretse abo kinagaruka ku bagenda bagaragaraho imyitwarire mibi, indaya, abanywa ibiyobyabwenge , abasabirizi, abazunguzayi bagiye bafatwa bakamara Gikondo mu mezi agera muri abiri kandi bakahava nta gisobanuro gishingiye ku mategeko.

Ikavuga ko yasanze uko guhohotera abana kwaratangiye ubwo igipolisi n’abandi bashinzwe umutekano barimo abo ku kwero rw’akarere bazwi nka DASSO bafataga abana bo ku mihanda. Ivuga ko hari abana bayibwiye ko bakubitiwe Gikondo nyuma yo kuhagezwa. Bamwe kandi ngo bakihagera bamenyeshwaga ibyo baregwa hakanaba abatarabashije kwemererwa kubona ababunganira cyangwa se abandi bantu bo mu miryango.

Mu bana 30 babajije , abakoze icyegeranyo bemeza ko 28 babemereye ko bakubitiwe I Gikondo.HRW kandi ikavuga ko baba mu byumba babyigana batisanzuye, rimwe na rimwe bavanze n’abakuru. Abo bana ngo bavuga ko uburingiti biyoronsa na matelas baryamamo ziba zirimo ibiheri abandi bakemeza ko bemererwa koga rimwe mu cyumweru ndetse bikanabagora kujya mu bwiherero no kubona serivisi z’ubuvuzi . HRW igasa n’iyibutsa u Rwanda ko kuva mu 1991 nk’igihugu cyashyize imikono ku masezerano y’umuryango w’abibumbye arengera uburenganzira bw’umwana yakagombye kubahirizwa.

Umuryango HRW uvuga ko n’abavanwa Gikondo bakoherezwa mu bindi bigo by’igororamuco bavayo bakazisanga mu buzima bwo mu mihanda kubera ko nta bushobozi baba bagenewe bwabafasha mu miryango yabo hatitawe ku kuba baba babwiwe ko bazongera gutabwa muri yombi. 17 mu bana 30 babajijwe ngo basubiye mu buzererezi. Ikavuga ko ibikorerwa abana bajyanwa I Gikondo bihabanye n’amasezerano nyafurika arebana n’uburenganzira bw’u mwana.

Yibutsa ko mu kwa Karindwi 2019, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu yasuye Gikondo igaragaza ikibazo gihoraho cy’aba bana bo mu mihanda ariko ko uwategekaga Gikondo yavuze ko iki kibazo kitabonerwa umuti n’ibigo by’inzererezi.

Kubwa HRW leta y’u Rwanda yagombye guhita ifunga ikigo cya Gikondo ikanahagarika ibikorwa bya hato na hato byo gufata abantu bajyanwa mu nzererezi. HRW kandi igasanga abategetsi b’u Rwanda bagombye guhita barekura abari I Gikondo bose kandi bagatangiza iperereza ryigenga ku buryo uwabigizemo uruhare wese yagezwa imbere y’ubutabera.Igasoza isaba akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bw’umwana kubaza leta y’ u Rwanda impamvu itubahiriza uburenganzira bw’umwana mu gihe ngo yagombye kwitabwaho by’agaciro ndetse no mu cyubahiro.

Nyuma yo gusoma iki cyegeranyo, ku murongo wa terefone Ijwi ry’Amerika yahamagaye Bwana Johnston Busingye ministri w’ubutabera icyarimwe n’intumwa nkuru ya leta maze ntiyitaba telephone ye ngendanwa. Ubutumwa twamwoherereje haba ku butumwa bugufi busanzwe haba no kubwo twanyujije ku rubuga rwa whatsapp bitugaragarira ko yabusomye nyuma y’iminota itanu bumugezeho maze akaryumaho. Ijwi ry’Amerika kandi ntiyabashije kuvugana n’abakoze icyegeranyo muri HRW.

Ntitwanabashije kubona abana bafungiwe I Gikondo ariko twavuganye n’abantu bakuru bahatambutse. Badutangarije ko ikigo cya Gikondo kirutwa na gereza nk’uwagize ati “ Aho kumarayo umwaka (Gikondo) namara imyaka itanu I Mageragere (muri gereza).”

Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yakunze kwamaganira kure ibyegeranyo by’umuryango wa HRW ivuga ko bigamije guharabika. Ikavuga ko ibigo by’inzererezi ndetse n’ibyigororamuco bitanga umusaruro kuko ngo ababitambutsemo bahigira gahunda z’uburere mbonera gihugu ndetse n’izo kwiteza imbere. HRW ikavuga ko ibyo Kigali ikora isakuma abafatwa nk’abadakenewe ari ukugira ngo ikomeze kurabagirana.

Inkuru irambuye na Eric Bagiruwubusa umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika mu Rwanda: