KWAMAGANA ISHIMUTWA RYA BWANA NTIRUGIRIBAMBE CHRYSOSTOME

Ihuriro Nyarwanda ryamaganye ishimutwa rikomeje gukorerwa Abanyarwanda baba mumahanga. Mu cyumweru gishize, umunyarwanda Ntirugiribambe wabaga muri Kenya yashimuswe n’ abantu bataramenyekana, ariko impunzi ndetse n’ ababonye uko bwana Ntirugiribambe yashimuswe, bemeza ko byakozwe na Leta y’u Rwanda.

Si ubwa mbere Leta y’ u Rwanda ishyizwe mumajwi ko ishimuta impunzi, kuko mumwaka ushize umunyarwanda Emile wari uzwi ku izina rya Gafirita, yashimuswe akuwe muri Kenya aho yarimo yitegura kujya gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’ Indege y’ uwari President w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana. Mumwaka wa 2013, abanyarwanda benshi barimo Lt Joel Mutabazi bashimuswe n’ inzego z’ umutekano bakuwe muri Uganda.

Ihuriro Nyarwanda rikomeje kwamagana ibi bikorwa by’ ubushimusi bukorerwa abanyarwanda. Ihuriro Nyarwanda kandi riboneyeho akanya ko gusaba abanyarwanda aho bari hose kwirindira umutekano, ndetse risabye n’ ibihugu birimo abanyarwanda kwamagana ivogerwa rikorerwa mubihugu byabo aho impunzi z’ abanyarwanda zikomeje kuburirwa irengero, ndetse tukanasaba ko mugihe abanyarwanda baba bafite ibyo baregwa ko bashyikirizwa inkiko ziri mubihugu barimo kuko mu Rwanda ntabutabera bwigenga buhari.

Ihuriro Nyarwanda kandi ryongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda ndetse n’ Amahanga ko izakomeza guharanira ko Abanyarwanda bigobotora ingoma y’ igitugu kandi itazatezuka kuri iyo ntego kugeza abanyarwanda bamaze kubohoka nyakuri.

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC

04/07/2015

Hasi murahasanga raporo y’ Umwaka wa 2014, Leta zunze ubumwe z’Amerika ku Rwanda http://m.state.gov/md236394.htm