KWAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE MU KINIGI NA BURERA

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Kuri uyu wagatandatu taliki ya 5/10/2019 ibitangaza makuru binyuranya birimo Kigalitoday byatangaje inkuru y’ubwicanyi bwakozwe n’abagizi ba nabi mu Kinigi na Burera muri iri joro ryacyeye, kuburyo hari bantu bagera muri  11 bishwe n’abandi bakomeretse umubare utaramenyekana.

Nkuko maze iminsi nsaba Abanyarwanda kwanga ikibi no kukirwanya ntikibe turebera, ndongera kubasaba nkomeje ko ubwicanyi nkubu  duhaguruka tukaburwanya. Nta mpamvu nimwe nta n’igisobanuro na kimwe gishobora gutangwa k’umunyarwanda wavukijwe ubuzima.

Ndakomeza gusaba abicanyi kunamura icumu! Ntiwakunda igihugu ngo ugihekure! 

Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe by’umwijima ukomeye, Banyarwanda ndabasaba kwemera ko dushyirahamwe tukarinda igihigu cyacu kandi natwe twirinda ikintu cyose cyatuma dusubira mu icuraburindi.  Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu zo gutsinda ikibi tukabaka ibihugu cyacu mu mahoro.

Ndihanganisha imiryango yabuze ababo. Abakomerekejwe nabo bagizi ba nabi nabo ndababwiye ngo bihangane bakomere.

Tuziko dufite inzego z’umutekano zizwiho ubushobozi ndazisaba ko rwose zakora ibishoboka byose, Abanyarwanda ntibakomeze gutakaza ubuzima bicwa kandi zihari.

Banyarwanda ndakomeza kubasaba ngo buri wese yiyumvishe ko dushyize hamwe nta kiza cyo kuri iyi si tutagiraho uruhare. Buri wese ni yumve ko afite uruhare mu kubaka urwamubyaye. Aho uri uhore wibaza urwo ruhare rwawe nicyo umariye igihugu cyawe.

Ni twemere tubane mu bworoherane, mu bwubahane no mu mahoro, duharanira guteza imbere igihugu cyacu. 

Imana ihe umugisha u Rwanda n’ Abanyarwanda

Victoire Ingabire Umuhoza

Umuyobozi wa FDU Inkingi