KWAMAGANA URUGOMO N’IMVUGO YA GASHOZANTAMBARA

    Dr Theogene Rudasingwa

    Imyaka ibaye 22 igihugu cyacu kigwiririwe n’amahano yaje kuvamo itsembabwoko n’andi mahano menshi atarahabwa inyito yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano. Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, mu gihugu ndetse no mu mahanga hibukwa izo nzirakarengane, kuri benshi tukabibuka bivuye ku mutima tunasaba ko bitazasubira ukundi “Never again“.

    Igitangaje kandi kinababaje, ni uko bimaze kuba umuco mubi kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda duhereye ku mukuru w’igihugu perezida Pahulo Kagame, bakoresha ibyo bihe nk’uburyo bwo kugaragaza ko batigeze bumva cyangwa ngo bakure amasomo muri ayo mahano yoretse igihugu mu miborogo ku buryo na n’ubu igihugu n’amahanga bigihanganye n’ingaruka byadusigiye.

    Ku itariki ya 9 Mata 2016, mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ndetse n’ibiganiro byakurikiyeho, umukuru w’igihugu yumvikanye mu magambo ya gashozantambara avugira mu byenda gusa n’imigani ngo bazagerageze rimwe bamuhe uburyo abone aho ahera, ngo niba babyumvaga bakagira vuba, ngo araribwaribwa… n’ibindi bisa n’ibyo. Ibi ntibirema imitima ifite intimba ya benshi mu banyarwanda, byose byaturutse ku ntambara igihugu cyagiye gishorwamwo ndetse nawe ubwe afitemwo uruhare rukomeyekandi agomba kuzabazwa.

    Kimwe no mu zindi mvugo zisa n’izihishe imigambi mibisha, aho bamwe mu bayobozi badatinya gushinja ingengabitekerezo mu ruhame abanyarwanda bo mu moko yose biyemeje guhaguruka ngo bashake umuti w’ibibazo byugarije igihugu, bakabagerekaho ingengabitekerezo y’itsembabwoko, urugero ni urwa Dr Bizimana Jean-Damascène, Umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe kurwanya genoside (CNLG) mu ijambo rye  ryo ku wa 09 Mata 2016, utaratinye gutunga agatoki ku mugaragaro umutwe wa FDLR ndetse amashyaka ya RNC na FDU-Inkingi kimwe n’abo bafatanije aribo PDP –Imanzi, AMAHORO – PC na PS – Imberakuri.

    Bidatinze, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Mata 2016, hakurikiyeho igitero cyagabwe ku bigo by’abashinzwe gucunga umutekano (abasirikare n’abapolisi). Icyo gitero cyakurikiwe n’amanama y’abayobozi b’inzego zitandukanye baranzwe no gukoresha amagambo yuzuyemo iterabwoba rishyirwa ku baturage bagotewe muri iyo mirwano bashinjwa kwirara no gufatanya n’umwanzi, ndetse hari n’amakuru agitohozwa avuga ko hari ababuriwe irengero.

    Ni muri urwo rwego kandi Brig. Gen. Hodari Johnson yateye ubwoba abaturage bari bitabiriye umuganda usoza ukwezi kuwa 30 Mata 2016 mu Kagali ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze muri aya magambo :“ Wowe munyarwanda udashaka kumva ubwo n’ukuvuga ko wahisemo, tugufate niwibeshya iwawe tukavumburamo ko ukorana na FDLR tuzagutwika upfe nkawe (tutakupiga, tutakuchoma, utakufa kama huyo). Muranyumva? Ni akazi kanyu.”

    Leta y’u Rwanda ishinzwe mbere na mbere kurinda umutekano w’abaturage, ntabwo ariyo yagombye kuwubabuza. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi b’u Rwanda:

    • Guhagarika itoteza, iterabwoba n’ihohotera riri gukorerwa abanyarwanda b’inzirakarengane yiyibagije inshingano zayo zo kubarinda no kubahumuriza ;
    • Gucika ku mvugo ya gashozamvururu na gashozantambara hagakoreshwa imvugo isana imitima kandi ihumuriza buri munyarwanda na buri muturarwanda uwo ari we wese ;
    • Kurekeraho ibyabaye ngo hagabwe ibitero ku bihugu by’abaturanyi bigaragara ko bishobora gukurura izindi ntambara zongera guhekura u Rwanda.

    Turasaba amahanga n’umuryango mpuzamahanga:

    –          Gukurikiranira bugufi ikibazo kiri gufata indi ntera cy’abayobozi bari gukoresha imvugo igaragaza imigambi mibisha ndetse hagakorwa n’amaperereza ku miterere y’icyo kibazo amazi atararenga inkombe ;

    –          Kwakira, gufasha no gukingira abanyarwanda bahunga igihugu ngo bakize amagara yabo mu itotezwa rimaze gufata indi ntera bikorwa na leta yiyibagije inshingano zayo zo kurinda umutekano wa buri wese uyirimwo ;

    –          Gukurikirana no guhana buri wese waba yarishoye cyangwa ari kwishora mu guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

    Turasaba abanyarwanda:

    • Kudaterwa ubwoba n’igitutu bakomeje gushyirwaho n’abategetsi, bagahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo mu mahoro ;
    • Kwamagana abategetsi bashaka kubabibamwo amacakubiri no kubashora mu mvururu.

    Impuzamashyaka P5 yongeye gushimangira ko icyo igamije ari impinduka nziza zigamije gukemura ibibazo by’ingutu bigose igihugu cyacu, byose bigakorwa mu muco w’amahoro, ubwubahane no kubwizanya ukuri ku bibazo by’ingeri zose byibasiye igihugu.

    Impuzamashyaka P5 yongeye kwibutsa ko amasezerano mpuzamahanga k’uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko “Gusuzugura no kwirengagiza ako gaciro n’icyubahiro bya buli muntu nibyo byateye bamwe imigenzereze isa n’iy’inyamaswa, umutima w’umuntu utakwihanganira ”.

    Bikorewe i Washington DC, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuwa 5 Gicurasi 2016.

    Dr. Théogène Rudasingwa

    Prezida wa Plateforme,

    E-mail:[email protected]

    Tel:001-240-477-9110

    P5-Iramagana.Ihohoterwa-abaturage