KWEMEZA BURUNDU KANDIDATIRE KU MWANYA WA PEREZIDA WA REPUBULIKA MU MATORA YO KU WA 03 NA 04 KANAMA 2017

REPUBULIKA Y’U RWANDA
KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

KWEMEZA BURUNDU KANDIDATIRE KU MWANYA WA PEREZIDA WA REPUBULIKA MU MATORA YO KU WA 03 NA 04 KANAMA 2017

Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ishingiye ku ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015,

Ishingiye ku ngingo ya 82 n’iya 83 z’Itegeko No 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu,

Ishingiye ku ngingo ya 20, iya 21 n’iya 22 z’Amabwiriza No 01/2017 yo kuwa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, nkuko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu;

Imaze gusuzuma dosiye z’abakandida mu nama yayo yo ku wa 07 Nyakanga 2017;

Yemeje burundu Abakandida baziyamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku buryo bukurikira:

1. Abakandida bemejwe burundu

Abakandida bakurikira bemejwe burundu kubera ko bujuje ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko yavuzwe haruguru:

1. Bwana HABINEZA Frank watanzwe n’Umutwe wa Politiki “Democratic Green Party of Rwanda”;
2. Bwana MPAYIMANA Philippe , Umukandida wigenga;
3. Nyakubahwa KAGAME Paul watanzwe n’Umuryango FPR – INKOTANYI.

2. Abakandida batemejwe

Abakandida bakurikira ntibemejwe kubera impamvu zigaragazwa kuri buri Mukandida;

1. Bwana MWENEDATA Gilbert

• Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

• Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu numero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

2. Bwana BARAFINDA SEKIKUBO Fred

Ntabwo Kandidatire ye yemewe kubera impamvu zikurikira:

• Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18;

• Nta bwo yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko;

• Nta bwo kandi yayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

3. Madamazela RWIGARA NSHIMYIMANA Diane

Ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera impamvu zikurikira:

• Ntabwo afite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko;

Mu gusuzuma ilisiti y’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye hagaragayemo ibi bikurikira:

• Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Urugero ni: RUDAHARA Augustin wari ufite numero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite numero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.

• Mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite numero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.

Kwigana imikono y’Abantu:

• Bigaragazwa n’abantu bavuzwe haruguru basinye kandi barapfuye.

• Yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

•Gukoresha amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki

Yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri . Kuri urwo rutonde hari abantu 18 bagaragaye ku ilisiti y’Akarere ka Kicukiro n’abantu 16 bagaragaye ku ilitisi yo mu Karere ka Gasabo barimo ba nyakwigendera RUDAHARA Augustin na BYIRINGIRO Desire bavuzwe haruguru mu bapfuye.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07 Nyakanga 2017.

Prof.KALISA MBANDA
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

1 COMMENT

  1. Ndagirango,mbaze mbanda koko usibyekubeshya,Diane koko nukotumubona anjijutse koko yakoraikosa nkiryoryokuzana amakaritayabantu bapfuye koko?ntabwo ndusobanukiwe neza nibyomwatangaje nyakubahwa mbanda,aho Diane ntabwo mushaka kumugira nka ingabire?muramutse mufite gahunda yokumuryanamugihomebyazababyarira amakubaakomeye mbanda,gusebanyanikintukibi

Comments are closed.